Nyaruguru: Gitifu w’Akagari arashinja Akarere kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga haracicikana ibaruwa ya Martin Mbonizana, urega ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kumwirukana binyuranyije n’amategeko, akanasaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Akarere Nyaruguru
Akarere Nyaruguru

Icyakora n’ubwo Mbonizana avuga ko yirukanwe atabanje kugawa, kwihanangirizwa, guhagarikirwa umushahara, ... cyangwa ngo anasabwe ibisobanuro hanyuma na we ahabwe igihe cyo kwisobanura, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ibi byose, nubwo hari ibyo bakoze, bitari ngombwa igihe umukozi yakatiwe n’inkiko igifungo kirenze amezi atandatu, nk’uko byagendekeye Mbonizana.

Mbonizana yivugira ko yatangiye akazi k’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’Akagari muri Mutarama 2023. Ku itariki ya 5 Nzeri 2023 ni bwo yahawe ibaruwa imwemerera akazi, bitari iby’agateganyo hanyuma mu mpera z’ukwezi arafungwa.

Agira ati “Nafunzwe kuri 25 Nzeri kuri raporo itanzwe n’umurenge, bavuga ko nitwaye nabi, ku bw’uko ngo nahaye umuturage utishoboye inyandiko yo kubaka kandi ntabyemerewe, kandi icyo gihe nta n’uwigeze ansaba ibisobanuro.”

Akomeza agira ati “Ikindi nari umukozi ugitangira akazi, nta mahugurwa nahawe ngo ndamenya ngo ese ibijyanye n’akazi bigenda gute? Bagombaga kumpamagara bakansobanurira amategeko y’uko ibya ngombwa bitangwa.”

Avuga kandi ko kuba yarafashwe agafungwa hashingiwe ku cyemezo cy’umurenge bitari bikwiye, kuko Akarere ari ko mukoresha basinyanye amasezerano.

Yungamo ati “Banavuga ko uwo nemereye kubaka namwemereye ahatemewe nyamara igishushanyo mbonera ntabwo kiremezwa, ngo ube wamenya ngo aha harabujijwe cyangwa ntihabujijwe. Nta raporo bari barampaye ingaragariza ibyanya bikomye n’ibidakomye.”

Icyakora, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, we avuga ko Mbonizana atirukanwe binyuranyije n’amategeko.

Agira ati “Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko tariki 22 Ugushyingo 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwamuhamije ibyaha yari yakoze mu kazi, maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu gisubitswe mu gihe cy’imyaka itatu, ndetse n’ihazabu ya miliyoni 12.”

Uyu muyobozi anasobanura ko mu kumusezerera batarinze kunyura mu zindi nzira, babishingiye ku biteganywa n’iteka rya Perezida no 021/01 ryo ku wa 24/2/2021, rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, mu ngingo yaryo ya 33, igika cya kabiri, rivuga ko umukozi wa Leta wakatiwe mu rubanza rwabaye ndakuka igifungo kiri munsi y’amezi atandatu, asubizwa mu kazi iyo igifungo kirangiye, keretse iyo uburyozwe bw’ikosa ry’akazi bwagaragaje ko uwo mukozi agomba kwirukanwa ku kazi.

Iyo igifungo kingana cyangwa kirenga amezi atandatu, umukozi yirukanwa mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta, kandi ngo gufata icyo cyemezo ntibisaba kunyura mu nzira zo gukurikirana umukozi wa Leta wakoze amakosa yo mu rwego rw’akazi.

Naho ku bijyanye n’amakosa Mbonizana yarezwe, akayahamywa, akanayahanirwa, harimo kwaka amafaranga mu buryo budakwiye cyangwa kwaka arenze ateganyijwe kugira ngo ahe abaturage serivisi bagenewe; no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, asobanura neza iby’ibyo byaha, avuga ko yahamijwe ruswa mu myubakire, muri Girinka no mu ndangamutu, kandi ko hari abaturage bagiye bamuha amafaranga ya mituweli ntayajyane aho yagombaga kuyashyira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu mugabo hakwiye kubanza kuvurwa kuko afite ikibazo cy’imitekerereze. Abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bamukurikirane abanze avurwe akire neza kuko biragaraga ko ashobora gukora amakosa arenze ayakozwe mbere.

Ububasha mbona ari kwiha arabukura hehe?

Charles Prosper GAHAKWA yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Martin akwiye kongera agafatwa agafungwa kuko ariyita Es wa nyange Kandi yari rukanwe.ikindi ntabwo yari kwandikira Guverneri ya kujya muri commission y ’abakozi ba Leta

Bizimana yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Martin akwiye kongera agafatwa agafungwa kuko ariyita Es wa nyange Kandi yari rukanwe.ikindi ntabwo yari kwandikira Guverneri ya kujya muri commission y ’abakozi ba Leta

Bizimana yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka