Imena Evode uregwa itonesha yise ibirego bye "ubugambanyi"

Mu iburanisha ry’urubanza Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere ashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aregwamo icyaha cyo gufata icyemezo yishingiye ku itonesha, yabihakanye avuga ko bishingiye ku bugambanyi yakorewe.

Evode Imena (wambaye ikoti ry'umukara) na Ndamage umurega (wambaye ishati y'umweru) hamwe n'ababunganira babiri
Evode Imena (wambaye ikoti ry’umukara) na Ndamage umurega (wambaye ishati y’umweru) hamwe n’ababunganira babiri

Byari mu rubanza rwaberaga mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017.

Yisobanuraga ku birego akurikiranweho n’ubushinjacyaha birimo itonesha, icyenewabo no guhimba inyandiko, abihakana avuga ko ibyo ashinjwa byose ari akagambane yakorewe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko intandaro y’ibyo birego yabaye uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro rwagombaga guhabwa Kampani yitwa Nyaruguru Mining, ariko ikaza kurwimwa rugahabwa iyitwa Mwashamba ku bwo gutonesha.

Uhushinjacyaha bwanagaragaje ko mu kwimwa urwo ruhushya kwa Nyaruguru Mining hagaragayemo na ruswa, aho Imena Evode yasabye nyiri kampani kuzibwiriza agira icyo amuha undi yabyanga bikamuviramo kudahabwa uruhushya.

Ndamage arasaba indishyi y'akababaro ya miliyoni 686Frw
Ndamage arasaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 686Frw

Evode Imena wafashe hafi igihe cy’isaha irenga yisobanura ku byo akuriranweho, yagaragaje ko ari umwere ko nta n’indishyi n’imwe akwiye kuzatanga bitewe n’uburyo avuga ko arenganamo.

Yagize ati "Njyewe Imena Evode aba Minisitiri bibiri bigeze kuba bankuriye mu kazi bimye uruhushya Nyaruguru Mining ruhabwa Mwashamba kubera ko yari yujuje ibisabwa kandi byari byabonetse mu nzira zemewe n’amategeko."

Yongeyeho ko kuba Uruhushya Mashamba yahawe rwari mu nzira zemewe n’amategeko, ntaho umuntu yahera avuga ko habayemo kumutonesha ngo cyane ko nizo mpushya zitari zasabiwe mu gihe kimwe.

Yunzemo ati" Yaba Nyaruguru Mining ndetse na Mwashamba nta muntu dufite icyo dupfa cyangwa isano iyo ariyo yose usibye iy’ubunyarwanda twese duhuriyeho."

Ati "Akanama kari gashinzwe kwiga dosiye z’abasabye guhabwa impushya ku bw’Uburiganya niko kazanyemo ibi bibazo byo kugonganisha inzego kandi imyanzuro y’ako Ministeri afite uburenganzira bwo kuyivuguruza mu gihe hari ibigomba gukosorwamo."

Yongeye Ati " Kuba ako kanama karabyemeje ko Nyaruguru Mining ihabwa uruhushya si ihame ko bitagombaga kuvuguruzwa na Minisitiri nicyo cyatumye urwo ruhushya rudatangwa".

Ndamage Straton nyiri Kampani ya Nyaruguru Mining yari yitabiriye urubanza, yeregeye indishyi z’uburenganzira yimwe biturutse ku maherere ashingiye ku itoneshwa.

Ati" Kuba akanama gashinzwe impushya ku bucukuzi n’ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro karemeje ubusabe bwanjye kandi biga iyo dosiye bakaba bari bayihawe na Minisiteri yagashyizeho ikagaha ubwo bubasha ariko ntibwubahirizwe harimo itonesha ku wundi wahawe ubwo burenganzira kandi atari we wari ubugenewe."

Ndamage asabye ko urukiko ko rwategeka Evode Imena gutanga indishyi z’akayabo ka Miliyoni zisaga 686Frw kubera ingaruka yateje. Isoma ry’uru rubanza ryashyizwe tariki 7 Ukuboza 2017.

Evode Imena ukurikiranweho gufata icyemezo gishingiye ku itonesha yabaye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo Kamere, kuva tariki 26 Gashyantare 2013 akurwa kuri uwo mwanya tariki 4 Ukwakira 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nIBA Minisitiri adafite ububasha bwo guhakana ibyemezo by’ utunama tuba mu bigo na za minisiteri, kandi abifitiye impamvu, uwo mwanya waba ntacyo umaze.

Njoma yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Mubushishozi bw’ururkiko rusuzume icyo kirego neza kuko ndumva bikaze, gusa niba uwo munyamabanga bimuhama azabihanirwe pe!!!!!!!!!! kuko itonesha ntiturikeneye mu rwagasabo. icyo dukeneye ni ugukorera mumucyo kandi neza dutanga serivisi inoze kubaje batugana yaba umunyarwanda cg umunyamahanga. murakoze KT.

Vedaste Dushimimana yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka