Urukiko rutangaje ko rwanze kwakira ikirego cya Manirareba rushingiye ku kuba Manirareba yari yareze mu izina ry’Abanyarwanda akaba nta kigaragaza koko ko ari bo bamutumye.
Ikindi kandi ngo Leta ni yo ishinzwe kubungabunga umuco Nyarwanda, Manirareba akaba nta burenganzira afite bwo kurega uwaba afite icyo yatesheje agaciro mu muco kuko nta bubasha, ndetse nta n’ubushobozi abifitiye.
Ikindi kirego cyateshejwe agaciro Manirareba yaregaga Musenyeri Ntihinyurwa ngo ni uko yemeje ibonekerwa rya Kibeho akavuga ko ari Bikiramariya wabonekeye abantu, mu gihe we ahamya ko ari Nyirarumaga ufatwa nk’ukomokaho ubusizi mu Rwanda wababonekeye.
Urukiko rumaze gutesha agaciro icyo kirego, Manirareba atangaje ko ajuririye icyo cyemezo, ubujurire bwe bukaba bugomba kuzasuzumwa mu gihe kitarenze iminsi 30.
Muri urwo rubanza Musenyeri Ntihinyurwa ndetse n’umwunganira mu mategeko, ntibagaragaye mu rukiko kuri uyu munsi.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo njye ndabona Kiliziya ikwiye kumwegera ikamufasha kuko afite ibibazo byamuteye gukora ibi byose, Kiliziya yifashishije abahanga mu mitekerereze ya Muntu n’imibereho murwego rwo kumuherekeza kugirango aave i buzimu ajye ibuntu.
Kiriziya gatolika se yaba ikeneye indishyi z’umutekamutwe?
uyu mugabo akwiye guha indishyi kiliziya gatolika
Yataye umutwe
Uyu musazi ariko nkubu ninde wamutumye koko? ubu uyu araryama akegura ziriya mpapuro akumva afite ubwenge? Imbwebwe ziragwira kabisa.