IBUKA yasobanuye iby’ikibazo cy’indishyi ku manza zibera mu mahanga

Mu gihe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko zimwe mu manza ziburanishirizwa mu bihugu by’amahanga, hari amakuru baba badafite bigatuma babura uburyo bwo kuregera indishyi ku bahamijwe ibyaha bya Jenoside, IBUKA ivuga ko icyo kibazo gihari ariko ahanini gituruka ku bushinjacyaha bw’ibihugu biburanisha ababa bakekwaho ibyo byaha.

Me Bayingana Janvier
Me Bayingana Janvier

Iki ni kimwe mu bibazo bigaragazwa na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu gihugu, bishingiye ku manza ziburanishirizwa mu bihugu by’amahanga ku bantu baba bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside, bagasaba ko inzego bireba zajya zibafasha gukurikirana no kumenya amakuru y’izo manza, bikajyana no kubafasha gukurikirana uburyo bahabwa indishyi z’akababaro z’ibiba byarangijwe n’abagenda bahamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Me Bayingana Janvier uhagarariye mu mategeko Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, avuga ko icyo kibazo cyagaragajwe kandi ko ababishinzwe bagomba kuzabikosora, bakumva ko ari inshingano zabo kudafata abarokotse nk’abantu batanga ibimenyetso cyangwa ubuhamya, ahubwo bakamenya ko hari izindi nyungu baba bafite muri izo manza, kandi bakabibamenyesha kuko iyo hari bimwe byirengagijwe ubutabera butaba bwuzuye.

Ati "Nta butabera nshinjabyaha bwonyine bubaho, hagomba kubaho n’abarebera indishyi bakazihabwa."

Ni mu gihe kandi bamwe banagaragaza ko hari n’amategeko yo muri ibyo bihugu, usanga atarengera abaregera indishyi batuye mu Rwanda, aho usanga zihabwa abatuye muri ibyo bihugu biba biburanisha izo manza, bagasaba ko inzego zo mu Rwanda zakorana n’ibyo bihugu mu gukemura icyo kibazo.

Bamwe muri abo barokotse baherutse kugaragaza icyo kibazo, ni ab’i Gikondo mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bishimiye cyane ubutabera bwatanzwe kuri Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ariko bakagaragaza ko ubutabera bwatanzwe butuzuye, kuko abangirijwe badafite uko babona indishyi z’akababaro ku bantu nk’abo baba baciriwe imanza mu bihugu by’amahanga.

Ni nyuma y’uko Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi, rufashe umwanzuro wo gukatira Twahirwa Séraphin igifungo cya burundu, rukanategeka ko Basabose Pierre ajyanwa mu kigo kivura abafite ubumuga bwo mu mutwe, bakagaragaza ko nubwo babonye ubutabera bifuzaga ariko bagifite imbogamizi ku bijyanye n’indishyi z’akababaro.

Mu byo bifuza ko inzego bireba zajya zikurikirana kugira ngo bahabwe indishyi z’akababaro, harimo imitungo yabo bafite mu Rwanda iba ifitwe n’abandi, bivugwa ko baba barayiguze hakarebwa n’inzira abayifite bayibonyemo.

Umwe mu barokotse Jenoside i Gikondo, avuga ko nka Séraphin wari utuye muri Gikondo akahagira imitungo, bamwe mu bayirimo bavuga ko bayiguze, agasaba ko inzego zibishinzwe zirimo Leta ndetse n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, gukurikirana icyo kibazo hakamenyekana uburyo bayibonye.

Yagize ati "Imbogamizi dufite, niba baba bari hariya mu mahanga, turibaza ngo abantu babona indishyi gute? Abahuye n’ibibazo yateje, abo yasenyeye n’ibindi, kubera ko ari hanze ntibishoboka ko byaboneka mu Rwanda, ariko tukaba tuvuga tuti ese ko hari imitungo yasize aha ko yahunze ntagaruke, kandi imitungo ikaba yaragiye igurishwa, cyangwa se n’abayiguze bakagaragaza uburyo bayiguze, nibura ubutabera bugakurikirana tukamenya uburyo iyo mitungo yagiye ijya mu maboko y’abandi bantu, kugira ngo n’abo yagiye yangiriza na bo bazabone indishyi z’ibyabo."

Yakomeje asaba ko inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINUBUMWE, inzego z’Ubutabera ndetse n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, gukurikirana iby’icyo kibazo kuko hari n’imitungo iba yaratwawe nyamara yari yarafatiriwe.

Undi warokokeye i Gikondo, ibindi yagaragaje birimo ko babangamirwa no kuba amategeko agenga indishyi mu bihugu abahamijwe ibyaha bya Jenoside baba baraburanishirijwemo, zigarukira gusa ku batuye muri ibyo bihugu, agasaba ko harebwa uko hakosorwa uburyo zigomba no kugera ku batuye mu Rwanda.

Yagize ati "Numva bavuga ngo itegeko ryo mu Bubiligi ku baregera indishyi igomba gufatwa n’abari ku mugabane w’u Burayi, ariko abo mu Rwanda batemerewe kuyibonaho. Numvaga rero ko bagera kuri iryo tegeko bashake uko bavugana n’inzego zo mu Rwanda niba hari ibikorwa afite ku mugabane w’u Burayi, bazashake ukuntu indishyi igera k’uri i Burayi ariko n’uwo mu Rwanda imugereho."

Ku ruhande rwa IBUKA, umunyamategeko wayo Me Bayingana, asobanura ko kimwe mu byo abantu bari bakwiye kumenya nanone, atari ko abifuza indishyi z’akababaro bose bazibona kuko bijyana n’uburyo iperereza rikorwa mu gihe cyo gutegura urubanza, hashingiwe ku kibazo kizasuzumwa n’urukiko.

Yagize ati "Burya iyo hakorwa iperereza nta nubwo bivuze ngo ababajijwe bose noneho barahamagarwa, habamo kubaza, habamo no gusesengura no gushakisha abafite ibyo bavuga bifite aho bihuriye n’ikibazo kizasuzumwa n’urukiko, ubwo urumva wa mubare na wo uba ugabanutse."

Me Bayinga akomeza avuga ko usanga hari n’imbogamizi abo baregera indishyi bahura na zo, zirimo kuba bamenya amakuru batinze rimwe na rimwe imanza zaratangiye, ubushobozi buke, ndetse no kumenya amategeko aba akoreshwa muri ibyo bihugu.

Yungamo ko mu busanzwe imanza zigira ibice bibiri, aribyo nshinjabyaha ndetse n’indishyi, ariko usanga igice cy’indishyi kititabwaho haba ku bakora iperereza n’abashinja ibyo byaha ndetse n’izo nkiko ziburanisha abakoze ibyo byaha.

Ati "Izo nkiko ziburanisha, ni nk’aho zitazi y’uko ari uburenganzira bw’abarokotse Jenoside guhabwa indishyi, uko ni ko kuri."

Me Bayingana Janvier avuga ko abarebwa n’izo nshingano ari ubushinjacyaha buba bwaratangiye kuburanisha abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, kuko Ibuka ndetse n’abarokotse batagira uruhare mu gukora iperereza cyangwa ingengabihe y’igihe izo manza zizabera, ariko aribo ba mbere bafite inyungu muri izo manza, no guhabwa ubwo butabera kuko gutanga ubutabera ku muntu utabumenye bisa no kutabumuha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyifuzo cyabo rwose gifite ishingiro. Indishyi ni ingenzi Ariko ntizitangwa!

Shyaka yanditse ku itariki ya: 2-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka