Abarokotse Jenoside b’i Gikondo bishimiye ibihano Twahirwa na Basabose bahawe

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bafite ababo baguye muri kiliziya ya Gikondo barishimira igihano cyahawe Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose, nyuma y’uko Urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi rubahamije ibyaha bya Jenoside.

Abarokotse Jenoside b'i Gikondo bishimiye ibihano Twahirwa na Basabose bahawe
Abarokotse Jenoside b’i Gikondo bishimiye ibihano Twahirwa na Basabose bahawe

Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin igifungo cya burundu, rutegeka ko Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa mu bitaro by’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abaganga.

Ni icyemezo cyafashwe ku itariki ya 19 Ukuboza 2023, aho uru Rukiko rwari rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside, iby’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n’i Gikondo ubwo yari umuyobozi w’interahamwe mu 1994.

Kuri Pierre Basabose, wahamijwe ibyaha bya Jenoside, ku cyemezo cy’Urukiko rwamufatiye bivugwa ko gishobora kuzahinduka, bitewe n’uko abaganga bazasanga ubuzima bwe buhagaze nyuma y’igihe runaka, kuko igihe byazagaragara ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe afite, yazakatirwa.

Abarokotse Jenoside b’i Gikondo bavuga ko banejejwe cyane n’ibihano byahawe aba bombi, cyane cyane Séraphin Twahirwa wakatiwe gufungwa burundu, bakemeza ko ubu bibaruhuye kuko bahawe ubutabera bwuzuye, kuri bo nubwo bidashobora kubagarurira ababo bishwe muri Jenoside.

Amwe mu mafoto y'abiciwe muri Kiliziya i Gikondo harimo abana n'ababyeyi batwikiwemo
Amwe mu mafoto y’abiciwe muri Kiliziya i Gikondo harimo abana n’ababyeyi batwikiwemo

Uwimana Hamida, ufite abo mu muryango we bishwe muri Jenoside baguye muri kiliziya ya gikondo, St Vincent Palotti, avuga ko nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimira ko bahawe ubutabera, by’umwihariko igihano cyahawe Twahirwa Seraphin kuko bahamijwe ibyo bakoze birimo kubicira no kubasenyera.

Ati "Twebwe nk’abarokotse muri rusange, twanejejwe n’igihano Séraphin yahawe kuko nibo badusenyeye, ni bo batwiciye rero kuba baramukatiye kiriya gihano cya burundu byaratunejeje. Hanyuma na Basabose biriya yahawe nabyo nta kibazo ni igihano."

Yungamo ati "Ibyo rero ni ibintu byatunejeje, twahawe ubutabera, abatugiriye nabi, abatwiciye abacu, abadusenyeye, abadushinyagurira n’abahakana Jenoside bahawe ibihano bibakwiye natwe tugahabwa ubutabera. Ni ibintu rero byatunejeje nk’abanya Gikondo."

Uwimana Hamida, ufite abo mu muryango we bishwe muri Jenoside baguye muri kiliziya ya Gikondo
Uwimana Hamida, ufite abo mu muryango we bishwe muri Jenoside baguye muri kiliziya ya Gikondo

Uwitwa Nyaminani Philippe, watuye i Gikondo kuva mu 1975, avuga ko nubwo Jenoside yabaye mu gihugu hose ariko muri Gikondo yatangiye mbere y’ahandi, kuko hari hatuye bamwe mu bantu bari bakomeye icyo gihe, barimo uwari Perezida w’Interahamwe, Bucyana Martin, na Séraphin wari utuye mu Gatenga.

Nyaminani avuga ko mbere ya byose bashima Leta y’u Rwanda, yagize uruhare rukomeye kugira ngo aba bombi babashe gutabwa muri yombi no gukurikiranwaho ibyaha bakoze, ndetse avuga ko byabanejeje kuba abantu Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose barakatiwe.

Ati "Ubu tunejejwe n’ifungwa ryabo, nubwo umuntu utamufunga ngo umuhezemo ariko icyaha kikamuhama, nubwo wamurekura na we akaba afite iryo pfunwe ko yishe abantu. Aho rero byaratunejeje kubafata bakabafunga nubwo batazazura abacu bishe, ariko ntacyo umutima wabo ujye ubashinja ko bakoze Jenoside."

Ku gihano cyahawe Basabose cyo kujyanwa mu kigo kivura indwara zo mu mutwe, Nyaminani avuga ko nacyo cyabashimishije kuko nk’abarokotse bifuzaga ko bahamwa n’icyaha.

Nyaminani Philippe
Nyaminani Philippe

Abarokotse Jenoside b’i Gikondo icyo bahurizaho muri rusange n’abandi, ni ukuba izi manza zibera hanze y’u Rwanda batazikurikirana neza uko bikwiye, ngo banazitangemo amakuru, n’amakuru yazo ntibayabone uko bikwiye, bagasaba ko bibaye byiza abafashwe bajya babohereza aho bakoreye ibyaha akaba ariho baburansihirizwa, kuko bibafasha kumva babohotse kandi ko barenganuwe.

Bavuga ko mbere y’uko Jenoside itangira abantu bahungiye ku Kiliziya y’i Gikondo, nyuma interahamwe zaje gutwika Chapel yahoo, yari irimo ababyeyi bari batekeye igikoma abana babatwikira hamwe, ku buryo n’imva zabo zirimo ivu kuko ari ryo basanzemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka