Abanyeshuri ba Riviera batwitse ‘Dortoir’ barekuwe

Urukiko rukuru rwa Kigali rwagabanyije ibihano byari byahawe abana batwitse ishuri ryisumbuye rya Riviera High School mu mujyi wa Kigali.

Urukiko rukuru
Urukiko rukuru

Icyo cyemezo cyafashwe mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 21 Ukuboza 2017.

Ni nyuma y’uko abo bana bari bajuririye urukiko rukuru rwa Kigali barusaba ko rubagabanyiriza igifungo bari bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Ku itariki ya 18 Kamena 2017 abo banyeshuri batwitse “Dortoir” (icumbi) riraramo abanyeshuri 45 ba Riviera High School riherereye mu Karere ka Gasabo.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwakatiye igihano cy’igifungo cy’umwaka abana babiri undi rumukatira imyaka ine kubera ko atorohereje ubutabera mu kwemera icyaha no kugisabira imbabazi.

Ubujurire bw’abo bana bunganirwaga na Me Minsiragwira Assoumani bwasabaga kubagabanyiriza igihano cy’igifungo bahawe.

Babiri muri bo bari bakatiwe umwaka bagabanyirijwe bahabwa amezi ane y’igifungo naho uwari wakatiwe imyaka ine agabanyirizwa igifungo kigirwa amezi atanu.

Bose uko ari batatu ayo mezi bakatiwe n’urukiko rukuru rwa Kigali bari bayamaze bafunze bityo bituma bahita barekurwa.

Me Minsiragwira Assoumani wunganiraga abo bana yasabaga mu rubanza rw’ubujurire ko abo bana bagabanyirizwa ibihano kugira ngo bashobore kuzagira amahirwe yo gukomeza kwiga.

Ibi nibyo byafashweho icyemezo n’umucamanza arabagabanyiriza, ibintu byahise bishimisha imiryango yabo bana ikavuga ko ihawe ubutabera.
Me Minsiragwira aganira na Kigali Today yavuze ko anyuzwe n’ubutabera bwahawe abana yunganiraga.

Akomeza avuga ko ibihano bari bahawe byari biremereye ndetse byagombaga kubavutsa amahirwe yo kwiga.

Agira ati “Ndishimye kubera ko abo nunganira bahawe ibihano twasabaga kugira ngo abana bashobore gukomeza kwiga.”

Imiryango abo bana bakomokamo nayo yaje kumva imyanzuro y’urukiko yagaragazaga akanyamuneza ariko abayigize birinda kugira icyo batangariza itangazamakuru.

Usibye aba bana bagabanyirijwe ibihano bagataha hari n’abandi bari bajyanwe mu kigo ngororamuco kubera ko bari munsi y’imyaka 14 y’amavuko.

Aba bana batwitse ishuri rya Riviera high School baje biyongera ku bandi batwitse ishuri ry’ubumenyi rya Byimana mu karere ka Ruhango bakabikora inshuro 3 ubwo hari mu mwaka wa 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka