Umukozi w’Intara y’Amajyepfo ukekwaho gutanga ruswa yasabye kuburana ari hanze

Umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe Imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, ko yaburana ari hanze ku cyaha akurikiranyweho cyo gutanga indonke.

Kabera Vedaste ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y'Amajyepfo
Kabera Vedaste ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo

Ni icyaha Ubushinjacyaha buvuga ko Kabera yagikoze ubwo yari amaze kubazwa n’Umugenzacyaha wa Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, Kabera yamara gutaha akoherereza uwo mugenzacyaha amafaranga 10.000frw, aherekejwe n’ubutumwa bugufi.

Ubugenzacyaha bwo bwari bwavuze ko ubwo butumwa bugufi bwavugaga ko Kabera yatumiraga uwo mugenzacyaha ngo baze guhura basangirire muri Hoteli.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Kabera yakoze icyo cyaha cyo gutanga ruswa, agamije kwica amarangamutima y’umugenzacyaha ukurikirana dosiye ya Kabera, ku cyaha cyo guhoza umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ku nkeke amuhohotera.

Kabera yasobanuye ko ayo mafaranga atayatanze nka ruswa, kuko yayamwoherereje ibazwa kuri iyo dosiye ryarangiye, bityo ko iyo ruswa ntacyo yari guhindura kuri ryo, ahubwo avuga ko yayoherereje umugenzacyaha kubera ko bari biriranwe muri iryo bazwa, ryatwaye igihe kirekire ngo na we anywe amazi.

Kabera asaba urukiko gushishoza ku byo ubushinjacyaha buvuga, agahabwa ubutabera akarekurwa akaburana ari hanze, kuko atabangamira iperereza cyangwa ngo atoroke ubutabera nk’uko ubushinjacyaha bwabishingiragaho bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ibyo kandi anabihurizaho na Me Mico Joseph Twagirayezu umwunganira mu mategeko, aho na we yasobanuye ko amafaranga Kabera yoherereje umugenzacyaha ntaho ahuriye na ruswa, kuko ntaho bigaragara ko bari bayumvikanyeho mbere y’ibazwa ngo abe yari arimo kurangiza amasezerano bagiranye.

Yavuze kandi ko bitabujijwe ko umugenzacyaha yasangira na Kabera, kandi ko bitabujijwe ko Kabera yatanga impano ku wo ashatse, bityo ko amafaranga yahaye umugenzacyaha atafatwa nk’igikorwa kigize icyaha.

Me Mico Joseph Twagirayezu asanga umukiriya we yari akwiye ahubwo guhita aburanishwa, cyangwa akarekurwa akaburana ari hanze mu kazi ke, kuko aho akorera hazwi kandi n’aho atuye hazwi ko Kabera atatoroka ubutabera cyangwa ngo yice iperereza.

Avuga ko Kabera nk’umukozi w’Intara ntaho yigeze akurikiranwa mu nkiko cyangwa ngo agaragare mu bikorwa bigamije icyaha, bityo ko aburanye ari hanze ntacyo byabangamiraho iperereza.

Nyuma yo kumva impande zose, umucamanza yategetse ko umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 saa sita z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka