Ubushinjacyaha bwarekuye by’agateganyo abanyamakuru Byansi na Nshimyumukiza

Abanyamakuru Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier baherukaga gutabwa muri yombi n’Ubugenzacyaha ku itariki 25 Kamena 2020, barekuwe by’agateganyo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ruvuga ko aba banyamakuru bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi banga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no guhohotera abashinzwe kuyubahiriza.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye Kigali Today ko aba banyamakuru barekuwe by’agateganyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020 bazajya bitaba Ubushinjacyaha bari hanze.

Yagize ati "Bazakomeza gukurikiranwa bari hanze, bazajya bitaba buri wa Gatanu wa buri cyumweru, mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma".

Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier bari bamaze icyumweru bakorwaho iperereza, bakaba bari bafungiwe muri kasho kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Kigali Today yagerageje kubavugisha kuri telefoni zabo ngendanwa ariko ntibaboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka