Wari uzi itandukaniro riri hagati y’icyaha cya Jenoside n’icyibasira inyokomuntu?

Icyaha cya Jenoside ndetse n’icyibasiye inyokomuntu ni ibyaha bidasanzwe mu gihe cy’amakimbirane, ndetse usanga byose byibasira abaturage mu buryo bukomeye ariko bikagira aho bitandukaniye bitewe n’uburyo bikorwamo.

Jenoside yose igira uko itegurwa, ntabwo ipfa kuba ndetse n’umugambi wayo usanga ari inzira ndende ifata igihe nk’uko byagaragaye mu mateka y’u Rwanda, guhera mu gihe cy’Abakoloni hashyirwaho indangamuntu irimo amoko n’amategeko asumbanya Abanyarwanda.

Mu gushaka kumenya itandukaniro riri hagati y’ibi byaha byombi (icyaha cya Jenoside ndetse n’icyibasira inyokomuntu), Kigali Today yaganiriye na Juvens Ntampuhwe, umunyamategeko ndetse akaba ashinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga wa Justice et Memoire muri RCN Justice & Démocratie.

Ntampuhwe yavuze ko Jenoside ari icyaha giteganywa mu masezerano yo mu 1948, agamije gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, ndetse kikaba ari icyaha cyagiye giteganywa mu mategeko y’ibihugu bitandukanye, agaragaragaza ko n’u Rwanda rwemeye ayo masezerano mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba.

Ntampuhwe yifashishije itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange, riteganya icyaha cya Jenoside mu ngingo yaryo ya 91, agaragaza ko: "Icyaha cya Jenoside kiba kigizwe n’ibikorwa bigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, hashingiwe ku bintu bine birimo ubwenegihugu, ubwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini."

Avuga ko ibyo bikorwa na byo bishobora kuba kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira, ubigambiriye, mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo; gufata ibyemezo bibabuza kubyara; kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

Ibyaha byibasiye inyokomuntu, na cyo kiri mu biteganywa n’amategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 94, iri mu itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange, nk’uko Ntampuhwe Juvens yabisobanuye.

Yavuze ko icyaha cyibasiye inyokomuntu kigizwe n’ibikorwa usanga bikozwe mu buryo bw’ibitero bya rusange cyangwa se simusiga, bikibasira abaturage b’abasivile, bigamije kubashyira mu bucakara, kubica, kubarimbura, iyicarubozo n’ibindi.

Itandukaniro ry’ingenzi hagati ya Jenoside n’icyaha cyibasiye inyokomuntu

Ntampuhwe Juvens avuga ko kuri Jenoside usanga umwihariko wayo, hibasirwa abantu hashingiwe ku kuba bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini. Agaragaza kandi ko usanga haba hariho ubushake bwo kurimbura abo bantu bose cyangwa igice cyabo.

Akomeza avuga ko ubwo bushake, usanga abateguye ibyo bikorwa hari icyo baba bagamije by’umwihariko kurimbura abo bantu cyangwa igice cyabo, hibandwa ku byiciro bine bigize icyaha cya Jenoside.

Ntampuhwe Juvens kandi yavuze ko ibyaha nk’ibi bikomeye bidashobora gukorwa n’umuntu ku giti cye, kuko usanga habaho kubitegura, bigakorwa n’abantu bafite ububasha haba mu bya politiki cyangwa ubushobozi.

Ati: "Umuntu ku giti cye ntiyategura Jenoside, ntiyategura gukora ibitero byibasiye inyokomuntu, urebye biba byakozwe n’inzego zishobora kuba Leta cyangwa se agatsiko gafite ububasha cyangwa se ubushobozi bushobora guhuriza hamwe abantu bagakora ibyo bitero."

Abajijwe ku kuba hari imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro hirya no hino ku isi usanga iyo irezwe mu nkiko mpuzamahanga iba ishinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, Ntampuhwe Juvens yavuze ko binashoboka ko bashinjwa ibyaha bya Jenoside kuko iba ifite ububasha burimo ubuyobozi butegura ibikorwa bukanabiyobora.

Ati: "Iyo mitwe ishobora no gushinjwa icyaha cya Jenoside. Imitwe yitwaje intwaro iba ifite uburyo ibikorwa byayo bihuzwa, bifite ubuyobozi mu by’ukuri butegura ibikorwa bukanabiyobora."

Yakomeje avuga ko iyo mitwe iramutse ikoze ibitero bigamije kwibasira abantu hashingiwe ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, na byo byitwa Jenoside.

Kugeza ubu Jenoside zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ni eshatu zirimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igahitana abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa. Jenoside y’Abanya-Armenia yabaye mu 1915 ndetse na Jenoside yakorewe Abayahudi yabaye mu 1945, itwara ubuzima bw’abarenga miliyoni esheshatu.

Ubu, Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe ku rwego mpuzamahanga. Muri 2004, Umuryango w’Abibumbye washyizeho tariki ya 7 Mata nk’umunsi uhoraho wo kuyizirikana, wongera kubishimangira muri Mata 2020, wemeza ko inyito igomba gukoreshwa ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2014, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yari yashimangiye icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga rwemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ridashobora kugibwaho impaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka