Urugaga rw’Abavoka rurasabira abatarakatirwa n’inkiko kuburana badafunze

Urugaga rw’Abavoka rwasabye Inama Nkuru y’Ubucamanza na Guverinoma kudafunga abakirimo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bitewe n’uko izo manza ngo zimara imyaka nyamara hari bitaringombwa.

Dr Ntezilyayo Faustin
Dr Ntezilyayo Faustin

Umukuru w’uru rugaga, Me Nkundabarashi Moise, yabitanzeho icyifuzo mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023.

Me Nkundabarashi avuga ko muri iki gihe urubanza rurimo kugera mu Rukiko Rukuru, ngo ruburanishwa nyuma y’amezi 37 (ahwanye n’imyaka itatu n’ukwezi kumwe), agasaba ko hagira igikorwa byihuse kugira ngo ubutabera butangirwe ku gihe.

Muri raporo z’ubucamanza avuga ko yasomye, iy’umwaka wa 2019/2020 igaragaza ko inkiko zaburanishije imanza zirenga ibihumbi 17 ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, hakaba haravuyemo abagera kuri 4,585 bafungurwa, nyamara bari bamaze imyaka bafunzwe.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2020/2021, na bwo inkiko ngo zaburanishije imanza zigera ku bihumbi 14 zaregwagamo abantu ibihumbi 18, muri bo hafungurwa by’agateganyo abantu 5,000, hasigara hafunzwe 9,815.

Me Nkundabarashi avuga ko mu mwaka ushize wa 2022/2023, na bwo inkiko zaburanishije imanza zerekeye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo zigera ku 20,801, hakaba hararegwagamo abantu 27,000, ariko muri bo hafungurwa abangana na 8,983 hafungwa 12,235.

Ati "Biragaragara ko hari ikintu gikwiye gukorwa kugira ngo dutange ubutabera bukwiye ku gihe gikwiye, nibutse ko mu mahame agenga ubutabera nshinjabyaha, umuntu kuba yaburana adafunze ari ihame, (nyamara) iyi mibare igaragaza ko irengayobora ari ryo rikurikizwa kurusha ihame."

Me Nkundabarashi avuga ko hari abantu barimo abayobozi nka Evode Imena, Edouard Bamporiki na Dr Isaac Munyakazi baburanye ku ifungwa n’ifungurwa badafunze, kandi ntibyagira icyo bihungabanya ku butabera n’ubwo bari bafite amahirwe menshi yo gucika, cyangwa kuzimanganya ibimenyetso.

Ati "Ibi bivuze ko dushobora gukurikirana abantu badafunzwe kandi ubutabera bugatangwa."

Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye yabaye nk’usubiza Me Nkundabashi, ko intego bo bari bihaye mu mwaka ushize wa 2022/2023 y’uko 60% by’abashyikirizwa Ubushinjacyaha, bagomba kuburana badafunzwe yagezweho ku rugero rwa 48%.

Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel

Mu bindi bibazo byihutirwa Me Nkundabashi yagaragaje, hari ukuba abacamanza kugeza ubu ngo baremerewe n’amadosiye menshi y’imanza bagomba guca, aho mu mwaka wa 2005 baciye izirenga ibihumbi 37, ariko ngo hageze muri 2022/2023 baca imanza zigera ku 91,381.

Avuga ko kuba buri mucamanza agomba guca izitari munsi ya 49 ku kwezi, ndetse hakaba hari n’inkiko 16 mu Gihugu zidafite aho zikorera, ari impamvu ikomeye yo gutinza cyangwa gutuma ubutabera butabaho.

Ibi bibazo Me Nkundabarashi yabigejeje ku Nama Nkuru y’Ubucamanza iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo hamwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja.

Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo na we yahise ageza ibyo bibazo kuri Guverinoma yari ihagarariwe na Dr Ugirashebuja, kugira ngo izabishakire ibisubizo.

Dr Ntezilyayo yagize ati"Mu bibazo byugarije Urwego rw’Ubucamanza harimo imanza nyinshi zinjira mu nkiko ku kigero kiri hejuru y’izicibwa, bigakurura ibirarane, bikajyana nanone n’abakozi badahagije dufite."

Ati "Ariko ikirushijeho gutera impungenge, aha rwose nagira ngo ntume Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, ni uko uwo mubare muto w’abacamanza n’abakozi b’inkiko ugenda ugabanuka umwaka ku wundi, kubera isezera rya hato na hato."

Dr Ntezilyayo ashimangira iby’ikibazo cy’inkiko zidafite aho gukorera, zikaba ngo zikodesherezwa na Leta mu buryo buhenze cyane. Muri izi nkiko harimo urw’Ikirenga ndetse n’Urw’Ubujurire.

Minisitiri Ugirashebuja avuga ko impamvu imanza ziyongereye, byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage, hamwe no kuba abantu basigaye bitabira gukoresha ibizamini muri Laboratwari y’ibimenyetso by’ikoranabuhanga.

Dr Ugirashebuja yizeza ko Guverinoma ikomeje kongera umubare w’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko, kunoza ikoranabuhanga ryagabanya imvune n’ibihombo ku baburana n’abababuranisha, ndetse no gushyiraho Amategeko aburanisha imanza zoroheje mu buryo bwihuse.

Inama Nkuru y’Ubucamanza ku bufatanye na Guverinoma, bivuga ko gukemura ibibazo mu buryo bw’ubwumvikane bitaragera mu nkiko ari bwo butabera bunyuze buri wese, bugomba gutezwa imbere.

Urugaga rw'Abavoka rurasabira abatarakatirwa n'inkiko kuburana badafunze
Urugaga rw’Abavoka rurasabira abatarakatirwa n’inkiko kuburana badafunze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka