Urubanza rwa Maj Dr Rugomwa Aimable rwongeye gusubikwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, Urukiko rwa gisirikare rw’ i Nyamirambo rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Maj Dr Aimable Rugomwa na murumuna we Nsanzumuhire Mamerito.

PNG - 932.3 kb
Maj Dr Rugomwa Aimable na Murumuna we Nsanzumuhire bakurikiranweho gukubita umwana bikamuviramo gupfa

Aba bagabo baregwa kuba barafatanyije gukubita umwana witwa Mbarushimana Theogene mu ijoro ryo kuwa 09 Nzeri 2016 bamwita umujura, bikamuviramo urupfu.

Abunganira abaregwa bagarutse ku busabe batanze mu iburanisha riheruka, basaba ko Nsanzumuhire Mamerito ureganwa na Maj Dr Rugomwa yabanza kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe afite, urubanza rukazakomeza nyuma.

Maj Innocent Karara uhagarariye Ubushinjacyaha muri uru rubanza, we yatangaje ko abaregwa bari kwitwaza uburwayi bwo mu mutwe bwa Nsanzumuhire bagatinza urubanza rwagombye kuba ruburanwa rukava mu nzira.

Nyuma yo kumva impande zombi Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa Nsanzumuhire ufite uburwayi bwo mu mutwe akabanza kuvuzwa, urubanza rukazasubukurwa tariki 09 Gashyantare 2017.

Mu iburanisha riheruka, Maj Dr Rugomwa yahakanye ko atishe uyu mwana, ahubwo avuga ko yafashe igisambo bakarwana.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 1 )

jye ndumva ibyo by’uburwayi bwo mumutwe bwowo murumuna wa mj Dr nukuri ndumva hakabanje gukorwa iperereza nababishinzwe ko koko uwo mugabo koko mbere y’urupfu rwuwo mwana koko yarafite ubwo burwayi hanyuma ababuranisha bazakurikiza ibisabwa murubanza kugirango urubanza rurangire impande zombi zinyuzwe

alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka