Umunyarwanda agomba kubona ubutabera bwihuse

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi avuga ko imanza ziba zigomba kwihutishwa zikarangira vuba kuko ngo ubutabera iyo butinze buta ireme.

Minisitiri w'intebe yakanguriye abashinjacyaha barahiye kwihutisha imanza
Minisitiri w’intebe yakanguriye abashinjacyaha barahiye kwihutisha imanza

Yabivugiye mu muhango wo kurahiza abashinjacyaha bane barimo babiri bo ku rwego rw’ibanze na babiri bo ku rwego rwisumbuye, wabaye tariki 06 Ukuboza 2016.

Minisitiri w’intebe Murekezi yasabye aba bashinjacyaha gufatanya n’abacamanza kugira ngo imanza zihute kurushaho.

Agira ati “Urwego rw’ubushinjacyaha n’urw’ubucamanza ziruzuzanya. Umunyarwanda agomba kubona ubutabera bwihuse kuko ubutabera butinda butakaza ireme ryabwo. Bugomba rero kuba bushingiye ku madosiye meza ateguwe n’ubushinjacyaha.”

Minisitiri Murekezi yasabye kandi aba bashinjacyaha kwita ku madosiye y’abanyereza umutungo wa Leta mu buryo bunyuranye.

Ati “Murasabwa kwihutisha amadosiye y’abanyereza n’abarigisa umutungo wa Leta ariwo w’abaturage. Abawurigisa babikora ku kagambane hagati y’abakozi ba Leta n’abatari bo biciye mu masoko ya Leta, mujye mubakurikirana nk’uko mwabitangiye bajye bashyikirizwa inkiko bidatinze.”

Akomeza ababwira kandi gushyira ingufu nyinshi ku madosiye arebana na Jenoside, gucuruza abantu, no gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge kuko ngo ari byo ntandaro y’ibyaha birimo kwica, gukubita no gukomeretsa, kwiba, gufata ku ngufu n’ibindi byaha byinshi.

Abashinjacyaha barahiriye kuzuza inshingano zabo
Abashinjacyaha barahiriye kuzuza inshingano zabo

Rusanganwa Augustin, umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na we warahiye, avuga ko bagiye gukorana hafi n’ubugenzacyaha ngo banoze akazi kabo.

Agira ati “Tuzashyira ingufu mu gukorana n’ubugenzacyaha kuko bituma amakuru yihuta, ibimenyetso bikaboneka vuba bityo bikatworohera gukurikirana ukekwaho icyaha kandi bikihutisha dosiye, bigatanga umusaruro mwiza.”

Abarahiye uko ari bane ni Ingabire Yvette na Kamikazi Bizimana Christa, abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze, Rusanganwa Augustin na Murigirwa Esther, abashinjacyaha bayobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye.

Abashinjacyaha barahiye bari kumwe na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi, imiryango yabo n'inshuti
Abashinjacyaha barahiye bari kumwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, imiryango yabo n’inshuti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nakorikiko nareze gitifu wumurenge inyandikompimbano bikava muri RIB byihuse Bikagera Mubushinjacyaha byihuta ubushinjacyaha bukamuregera urukiko urukiko rukabisinziriza kdi gitifu arimukazi ubushinjacyaha bwaramusabiye gufugwa imyakirirwi nihazabu rya miliyoni 5 urukiko rukabarudatangitariki yokuburana mwokabyaramwe uyu gitifu ntazandangiza cyaneko babwirako ampiga ubu ubutaberanzabuhabwa byagenzebitekoko

Elias yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Nakorikiko nareze gitifu wumurenge inyandikompimbano bikava muri RIB byihuse Bikagera Mubushinjacyaha byihuta ubushinjacyaha bukamuregera urukiko urukiko rukabisinziriza kdi gitifu arimukazi ubushinjacyaha bwaramusabiye gufugwa imyakirirwi nihazabu rya miliyoni 5 urukiko rukabarudatangitariki yokuburana mwokabyaramwe uyu gitifu ntazandangiza cyaneko babwirako ampiga ubu ubutaberanzabuhabwa byagenzebitekoko

Elias yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Ntago baragerwaho mugihe urubanza rumara igihe kuva kumwaka rukageza kumyaka itanu niyompamva haboneka ubwicanyi kubera gutinda kwimanza murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka