Nta kazi karemera kurusha guhesha umuntu ibye-Minisitiri Busingye

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko uwatsindiye ibintu runaka mu rukiko nta kazi kabuza umuhesha w’inkiko kubimuhesha mu gihe giteganywa n’amategeko.

Minisitir Busingye avuga ko nta kazi gakwiye gushyirwa imbere yo kurangiriza urubanza uwatsindiye ibye.
Minisitir Busingye avuga ko nta kazi gakwiye gushyirwa imbere yo kurangiriza urubanza uwatsindiye ibye.

Byavugiwe mu muhango wo kurahiza abahesha b’inkiko batari ab’umwuga 65, umwe w’umwuga na ba noteri 13, wabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2016, uyoborwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, ari na we wakiriye izi ndahiro.

Minisitiri Busingye yasabye abahesha b’inkiko bari bamaze kurahirira kuzuza inshingano zabo, guha umwanya irangizwa ry’imanza kuko ngo ari bwo butabera bwuzuye nyuma y’imanza.

Yagize ati “Nagira ngo mbabwire ko nta kazi karemera gusumbya kujya guhesha umuntu ubutabera yaharaniye akabubona binyuze mu mategeko, niba mugomba guhitamo mu bikorwa bibiri muzabanze gukora icyo kurangiza urubanza”.

Yagarutse kandi ku bahesha b’inkiko bamwe bagifite umuco mubi wo gusiragiza abaturage babagana babasaba kubarangiriza imanza.

Ati “MINIJUST yagiye igezwaho ibibazo bigaragaza ko hari abahesha b’inkiko bagisiragiza abaturage banga kubarangiriza imanza, yajya ku kagari bakamwohereza ku murenge, yajya ku murenge bakamwohereza ku karere na bo bakamwohereza ahandi, ibi bigomba gucika”.

Yakomeje avuga ko abahesha b’inkiko bagomba kwirinda amarangamutima mu kazi, kuvangura, ruswa, ikimenyane n’icyenewabo kuko ngo ari byo akenshi bituma akazi kagenda nabi, ntibuzuze inshingano zabo.

Abahesha b'inkiko barahiriye kuzuza inshingano nshya bahawe.
Abahesha b’inkiko barahiriye kuzuza inshingano nshya bahawe.

Umwe mu barahiye, Zirimwabagabo Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhina mu Murenge wa Kiyumba muri Muhanga, avuga ko kwiha gahunda ari byo bizatuma bakora neza imirimo yabo.

Ati “Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari aba afite indi mirimo, ariko igikuru n’ukwiha gahunda ihamye, ukagira umunsi wo kwakira imanza n’uwo kuzirangiza.”

Akomeza avuga ko mu byo agiye kwihatira ari ukumenya imanza zose zo mu kagari ke zikeneye irangiza rubanza, azishyire kuri gahunda yo kuzirangiza mu rwego rwo kubahiriza itegeko.

MINIJUSTE ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abahesha b’inkiko b’umwuga 302, abahesha b’inkiko batari ab’umwuga 2630, hakiyongeraho umwe umwe mu bigo nk’Ikigega cy’Ingoboka, Urwego rw’Umuvunyi no muri MINIJUST ubwayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka