Impinduka mu mategeko akoreshwa cyane mu manza nshinjabyaha

Tariki 05 Ukuboza 2023 hasohotse Igazeti ya Leta yasohotsemo amategeko abiri: Itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ndetse n’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Amategeko ya mbere yahinduwe ni yo akoreshwa cyane mu manza nshinjabyaha bikaba ari ngombwa ko abantu bamenya ibishya birimo cyangwa ibyahindutse.

Ibyahindutse mu Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Ingingo ya 16 y’iri tegeko iteganya Inshingano z’umugenzacyaha (RIB). Abagenzacyaha bongerewe inshingano. Bari basanzwe bafite inshingano zikurikira:

1° Gushakisha ibyaha no kwakira ibirego n’inyandiko zijyanye n’ibyaha; harimo no gukusanya ibimenyetso bishinja n’ibishinjura; ndetse no gushakisha abakoze ibyaha, abafatanyije na bo n’ibyitso byabo kugira ngo bakurikiranwe n’ubushinjacyaha.

Mu itegeko rishya bafite inshingano mu kazi k’iperereza, aho umugenzacyaha afite inshingano zo gushakisha ibyaha, kwakira ibirego n’inyandiko zijyanye n’ibyaha, gukusanya ibimenyetso bishinja n’ibishinjura, gushakisha abakoze ibyaha, abafatanyacyaha n’ibyitso byabo kugira ngo bakurikiranwe n’ubushinjacyaha.

Muri iri tegeko RIB ifite inshingano zo kumenyesha uwakorewe icyaha n’ukekwaho icyaha aho dosiye igeze, kwandika inyandikomvugo yo gufata no gufunga agaha kopi ukekwaho icyaha, kurekura ukekwaho icyaha cyangwa kumurekura no kumutegeka ibyo yubahiriza, gutangiza ubuhuza hagati y’ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha iyo abona ko ari bwo buryo bukwiye bwo kuriha uwangirijwe, kurangiza inkurikizi z’icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwikosora no kwisubiraho iyo icyaha cyakozwe kidahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5.

RIB yahawe ububasha bwo gushyingura dosiye iyo ibigize icyaha bituzuye nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenyekana habayeho izima ry’ikirego cy’ikurikiranacyaha cyangwa hari indi mpamvu iteganywa n’amategeko. Kumenyesha uwareze, mu gihe kitarenze iminsi 30 icyemezo cyo gushyingura dosiye ye gifashwe. Iyo uwareze atishimiye icyemezo cyo gushyingura dosiye, ashobora kuregera Ubushinjacyaha.

Ibindi bikubiye muri iri tegeko nuko buri kwezi, amadosiye yashyinguwe n’umugenzacyaha amenyeshwa Ubushinjacyaha.

Iyo akora iperereza, umugenzacyaha ashobora gufata no gufunga ukekwaho icyaha mu buryo buteganywa n’iri tegeko.

Gutangiza ubuhuza bivugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo ntibikorwa ku cyaha cy’ihohotera kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina gikorewe uwo bashyingiranywe.
Inshingano z’Abangenzacyaha zongerewe kuko hari ibyari bisanzwe biri mu bubasha bw’Abashinjacyaha byashyizwe mu maboko y’Abagenzacyaha. Ibyo ni gushyingura dosiye ndetse gutangiza ubuhuza (mediation).

Mu itegeko rishya hongewemo ingingo nshya yiswe «Ingingo ya 16 bis: Ibikorwa biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda bifitanye isano n’iperereza ry’ibanze .

Iyi ngingo iteganya ko Ibikorwa bikozwe na Polisi y’u Rwanda biteganywa mu itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda by’iperereza ry’ibanze bishyikirizwa Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru. Ibindi bikorwa bifitanye isano n’iperereza ry’ibanze bikozwe na Polisi y’u Rwanda bishyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, bigira agaciro k’ibikorwa by’ubugenzacyaha.

Ibi bisobanuye ko Polisi y’u Rwanda, ishingiye ku Itegeko riyigenga, yemerewe gukora iperereza ry’ibanze, dosiye igahita ishyikirizwa ubushinjacyaha, itabanje kunyura mu Bugenzacyaha.

Mu Itegeko rishya hongewemo ingingo yiswe: « Ingingo ya 169 bis: Iburanishwa ry’uwari warakatiwe n’Urukiko Gacaca woherejwe mu Rwanda

Iyi ngingo iteganya ko Umuntu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’amahanga kugira ngo aburanishwe kandi yari yarakatiwe n’Urukiko Gacaca adahari, aburanishwa n’urukiko rubifitiye ububasha. Muri icyo gihe, urukiko rubanza gutesha agaciro icyemezo yari yarafatiwe n’Urukiko Gacaca.» Uyu mwihariko ku bantu bari barakatiwe na Gacaca nta ho wagaragaraga mu Itegeko risanzwe, ryavugaga muri rusange ku bantu batorotse cyangwa bihishe ubutabera.

Indi ngingo nshya igaragara ni iyishwe «Ingingo ya 264 bis: Kongera kwandika icyemezo cy’Urukiko Gacaca

Iyi ngingo iteganya ko ukeneye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Gacaca ariko kikaba kidashobora kuboneka, asaba Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’ibanze gushaka amakuru yo kongera kucyandika. Ubushinjacyaha bushyikiriza mu buryo bw’ikirego ayo makuru urukiko rw’ibanze kugira ngo rwongere rucyandike.

Ikirego gisaba kongera kwandika icyemezo cy’Urukiko Gacaca gisuzumwa mu buryo bumwe n’ubw’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe. Icyemezo gifatwa mu minsi itarenze 30 uhereye ku munsi ikirego cyasuzumiweho.

Iyo icyemezo cy’uwakatiwe igihano cy’igifungo n’Urukiko Gacaca kitabonetse kandi atarakoze cyangwa atararangije igihano, hari ibimenyetso bigaragaza ko yakatiwe, ashobora gufatwa agafungwa by’agateganyo, agashyikirizwa urukiko rusabwa kwandika icyemezo cy’urukiko. Urwo rukiko rushobora gufata icyemezo kimufunga by’agateganyo iminsi itarenze 30 mu gihe hategerejwe ko icyemezo cy’urukiko cyongera kwandikwa.».

Itegeko risanzwe nta cyo ryateganyaga ku bijyanye n’uburyo bwo kwandika icyemezo cy’Urukiko Gacaca kitabonetse.

Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 60 y’iri tegeko yateganyaga ko iyo hari impamvu zigabanya ububi bw’icyaha, ibihano bishobora kugabanywa ku buryo bukurikira:

1º Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 107 igihano cyo gufungwa burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’imyaka makumyabiri n’itanu (25).

2º igihano cy’igifungo kimara igihe kizwi cyangwa ihazabu bishobora kugabanywa ariko ntibijye munsi y’igihano gito ntarengwa giteganyirijwe icyaha cyakozwe.

Iki gika cya nyuma cyo kuvuga ko umucamanza atemerewe kugabanya igihano ngo ajye munsi y’igihano gito ntarengwa giteganyirijwe icyaha cyakozwe, abanyamategeko bakomeje kukinenga kuko bavugaga ko byambura umucamanza ubwinyagamburiro mu gutanga igihano, bikaba byatuma hatangwa igihano kidakwiriye hagendewe ku mpamvu zigaba ububi bw’icyaha.

Impungenge z’abanyamategeko zumviswe kuko ingingo ya 60 yahinduwe mu buryo bukurikira:

Iyo umucamanza yemeje impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya igihano ku buryo igifungo cya burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Igifungo kimara igihe kizwi kiva ku mezi 6 kuzamura gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi ya kimwe cya kabiri cy’igihano gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe.

Igihano cy’igifungo kiri munsi y’amezi 6 gishobora gusubikwa.

Igihano cy’ihazabu gishobora kugabanywa kugeza kuri kimwe cya kane cy’igihano cy’ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe.

Igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gishobora gusubikwa.

Uko bigaragara, ubu umucamanza yahawe ubwinyagamburiro mu gutanga igihano, bizajya bituma buri wese ahabwa igihano gihwanye n’ibikorwa bye ndetse n’imiburanire ye yihariye.
Ingingo ya 108 ivuga ku cyaha cyo Kwihekura yahinduwe mu buryo bukurikira:

Umuntu wishe umwana yabyaye utarengeje amezi 12 aba akoze icyaha cyo kwihekura. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu. Icyakora, iyo umugore wahamwe n’icyaha cyo kwihekura yabitewe n’ihungabana yagize nyuma yo kubyara cyangwa igihe yonsa byemejwe n’umuganga cyangwa umuhanga mu by’imitekerereze wemewe na Leta, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2.

Kuri iki cyaha cyo kwihekura, ibihano byagabanyijwe kuko hari hateganyijwe igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira:

Umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 FRW ariko itarenze 300.000 FRW. (Ibihano byari bisanzwe ari igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW)
Iyo icyaha kivugwa muri iyi ngingo cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu itari munsi ya 300.000 FRW ariko itarenze 500.000 FRW.

Ibihano kuri icyi cyaha byari bisanzwe ari igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Ibi bihano ni byo bihanishwa umugabo wakubise umugore we cyangwa umugore wakubise umugabo we.

Ingingo ya 133: Gusambanya umwana

Ku bijyanye no gusambanya umwana hiyongereyeho igika kivuga ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza.

Ingingo ya 218 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivanyweho.

Iyi ngingo yateganyaga Gusebya cyangwa gutuka umukuru w’igihugu cy’amahanga.
Abahagarariye ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu gihe bari mu Rwanda mu rwego rw’akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka