Ihuzagurika mu gufunga abana ubugenzacyaha butabizi ryamaganywe

Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) n’Abavoka basaba kudafunga umwana wese ukurikiranyweho ibyaha adafite umuntu umwunganira guhera mu bugenzacyaha.

Bamwe mu bana bo muri Gereza ya Nyagatare ubwo bari bagiye gukora ikizami cya Leta umwaka ushinze
Bamwe mu bana bo muri Gereza ya Nyagatare ubwo bari bagiye gukora ikizami cya Leta umwaka ushinze

Guverinoma y’u Rwanda yateye intambwe mu guha uburenganzira umwana wese akwiye, kugeza no mu bari muri gereza bakurikiranyweho ibyaha.

Mu minsi ya shize abana bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizami bya Leta bagatsinda, bahawe amahirwe yo gukomereza amasomo yabo hanze ya Gereza.

Ariko byamaze gutahurwa y’uko benshi muri abo bana bafunzewe nta mategeko akurikijwe, ikibazo cyahise gihagurutsa MINIJUST.

Urugero, mu bana 349 kuri ubu bafungiwe muri gereza yabagenewe i Nyagatare, nta mibare igaragazwa y’ababa barafunzwe batabanje kunganirwa mu bugenzacyaha.

MINIJUST ivuga ko amategeko yaba yarishwe mu gihe umwana uregwa icyaha yaba yarabajijwe n’ubugenzacyaha adafite umwunganira, abavoka bo bagakomeza basaba ko abana bafunzwe muri ubwo buryo barekurwa.

Photo2: Hari aho abana batabona ababunganira mu gihe bari mu maboko ya Polisi
Photo2: Hari aho abana batabona ababunganira mu gihe bari mu maboko ya Polisi

Icyakora Urugaga rw’Abavoka ruravuga ko mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, mu karere ka Nyarugenge hari abana batanu babajijwe ibyaha byabo mu Bugenzacyaha badafite abunganizi.

MINIJUST nayo ikomeza ivuga ko hari umwana witwa Uwamuremye Felicita, wafungiwe kuri Stasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe cy’iminsi ibiri adafite umwunganizi mu by’amategeko.

Hari na bagenzi be bane nabo bafunganywe n’abantu bakuru kuri iyo stasiyo iri mu karere ka Muhanga.

Umuyobozi muri MINIJUST ushinzwe ubutabera bwegerejwe abaturage, Mupenzi Narcisse avuga ko ari ikosa ritari gukorwa iyo abo bana bari kuba bafite ubunganira.

Agira ati "Amategeko ateganya ko umwana wese iyo agiye kubazwa, icyo agiye kubazwa cyose, agomba kuba afite umwunganira."

Abavoka baganiriye na Kigali today bavuga ko hari abagenzacyaha batarasobanukirwa iby’amategeko yo kurengera abana mu butabera, bakaba babasabira amahugurwa.

Inzego zishinzwe ubutabera zafashe imyanzuro yo kurushaho kurengera abana bafatirwa mu makosa
Inzego zishinzwe ubutabera zafashe imyanzuro yo kurushaho kurengera abana bafatirwa mu makosa

Umwe mu bagize Urugaga rw’Abavoka avuga ko amakosa yagaragaye muri Nyamabuye na Nyarugenge ashobora no kuba yakorwa n’ahandi, agasaba ko niba hari abana bafunzwe batunganiwe bagomba guhita barekurwa.

Ku rundi ruhande abagenzacyaha bari bitabiriye inama ihuriweho n’inzego zirebwa n’ubutabera kuri uyu wa gatanu, bavuga ko hari igihe bitabaza abavoka ntibababone mu gihe bafatiye abana mu makosa.

Kigali today yanabajije Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CP Theos Badege iby’iki kibazo, avuga ko abashinzwe za stasiyo za Polisi bose bamenyeshejwe ko abana bagomba kuba bafite ababunganira mu gihe cyo gukora inyandikomvugo y’urubanza.

CP Badege yakomeje agira ati:"Aho bidakorwa tuhamenye twabikurikirana".

Inama ihuriweho n’inzego zishinzwe ubutabera yanasabye abavoka kwirinda kuburana imanza z’abana nta myanzuro bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka