Abunzi bongerewe ubumenyi kugira ngo barusheho kuba inyangamugayo

Abunzi bo mu Karere ka Ngororero batangaza ko amahugurwa bahabwa ku mategeko atandukanye abafasha gukemura ibibazo by’abaturage badahuzagurika.

Abunzi bishimira amahugurwa bahabwa azabafasha guca imanza neza
Abunzi bishimira amahugurwa bahabwa azabafasha guca imanza neza

Abunzi ni abakorerabushake bakemura ibibazo by’abaturage bitarinze kujya mu nkiko. Kuba bahabwa amahugurwa atandukanye ngo birabafasha cyane bagakora kinyamwuga; nkuko Nshimiyima Jean Pierre, umwe muri bo yabisobanuye nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umuryango witwa RCN Justice et Democratie uterwa inkunga n’Ububiligi.

Agira ati « Bigiye kutubera umwanya mwiza wo kubahiriza amategeko n’umuco tugenderaho mu kazi kacu ».

Akarere ka Ngororero gafatanyije n’uwo muryango bari guhugura abunzi 602 bo muri aka karere, babasanga mu mirenge bakoreramo. Bahabwa ubumenyi ku itegeko ribagenga no ku yandi mategeko afite aho ahurira n’akazi kabo.

Kiruhura Fiston, umukozi wa RCN Justice et Democratie avuga ko ari ngombwa ko abunzi bahabwa ubumenyi bitewe n’uko amategeko nayo agenda ahinduka.

Agira atti « Ni ngombwa ko mu kazi bakora bahabwa ubumenyi bwabafasha gukora neza. Umuryango wacu ukorana na Minisiteri y’Ubutabera mu guhugura abunzi mu turere tumwe na tumwe, kandi bitanga umusaruro ».

Uretse amahugurwa bahabwa, RCN inasanga abunzi aho bakorera igakurikirana uko bakemura ibibazo maze ikabagira inama.

Inatanga ibikoresho abunzi bakenera mu kubafasha gucika burundu ku ngeso ikunze kubavugwaho yo kwaka umuti w’ikaramu cyangwa andi mazina babyita.

Mukayisenga Caroline, umuyobozi w’Inzu y’ubufasha n’ubujyanama mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Ngororero, avuga ko abunzi bafite uruhare rukomeye mu miyoborere ishingiye ku muturage.

Avuga ibyo agendeye ku kuba bakemura ibibazo by’abaturage babarinda gusiragira mu nkiko no gupfusha ubusa imitungo yabo.

Uretse abunzi bahabwa amahugurwa, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bakaba n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga hamwe n’umukozi w’umurenge ushinzwe ibibazo by’abaturage nabo bitabira ayo mahugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka