Abanoteri baravugwaho ruswa n’ikimenyane

Ministeri y’ubutabera(MINIJUST) hamwe n’Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB) batangaza ko abanoteri bafite imitangire mibi ya serivisi irimo ruswa n’ikimenyane.

Abanoteri bakorera inzego zitandukanye mu gihugu bahuye na MINIJUST na RGB
Abanoteri bakorera inzego zitandukanye mu gihugu bahuye na MINIJUST na RGB

Raporo ya RGB yo mu mwaka wa 2016 igaragaza ko abanoteri bafite amanota 58% kubera serivisi mbi batanga zirimo gusiragiza abaturage, kwakira ruswa, ndetse ngo bashobora no kuba bafite uruhare mu itangwa ry’inyandiko mpimbano.

Umuyobozi mukuru muri RGB ,ushinzwe ubushakashatsi, Dr Felicien Usengumukiza avuga ko abaturage babarirwa muri 42% batishimira sirivisi z’abanoteri ari benshi.

Agira ati “Ba noteri b’ubutaka nibo abaturage banenga mu buryo budasanzwe,ruswa babashinja ishingiye ahanini ku kwanga gushyira umukono ku byangombwa babasaba gisinyaho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana yabwiye abanoteri mu biganiro yagiranye na bo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mata 2017, ko yamenye uburyo bitwaza "inshingano ziremereye" bafite, bakarenganya abaturage.

Agira ati "Murasabwa kureka umuco wa ’genda uzagaruke ejo’! Hari inyandiko mpimbano nyinshi abantu barimo gukoresha kandi bakavuga ko bazihawe n’inzego zibifitiye ububasha.”

Ushinzwe ibijyanye n’amategeko na serivisi za notariya mu Karere ka Huye, Tuyishime Fidele avuga ko atahakana ibivugwa muri raporo ya RGB, ariko ngo amanota mabi ntaterwa na ruswa n’ikimenyane.

Agira ati “Twizeye raporo ya RGB ariko tugaragaza ko impamvu serivisi mu nzego za Leta itaranoga neza, biterwa n’uko abatanga serivisi baba bafite izindi nshingano.”

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubutabera, Evode Uwizeyimana aganira n'abanoteri
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana aganira n’abanoteri

Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, Chantal Mukanyandwi agira ati "Ku giti cyanjye ndiyizi nta n’icyo umutima unshinja n’ubwo byaragaragaye. Gusiragiza abaturage biraterwa n’inshingano nyinshi.”

Bakomeza bavuga ko bakora serivisi za noteri iminsi ibiri mu cyumweru,ibi ngo bikaba ari byo bituma abaturage babashinja kutaboneka.

Inzego za Leta zose mu Rwanda zibarirwamo abanoteri 911, mu mirenge hakaba ari ho higanje benshi bangana na 803.

Uburyo Leta imaze gushyiraho bwo kunoza serivisi za noteri ngo ni ugukoresha ikoranabuhanga ry’urubuga Irembo na Ministeri y’Ubutabera ngo yashyizeho n’abanoteri bigenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka