Abacamanza b’inkiko nkuru batangiye gusesengura imyumvire ku mategeko

Abacamanza b’inkiko nkuru mu Rwanda batangiye umwiherero ushyiraho imyumvire imwe ku mategeko atuma bamwe batsinda abandi bagatsinda hakoreshejwe itegeko rimwe.

Abacamanza bitabiriye umwiherero.
Abacamanza bitabiriye umwiherero.

Umwiherero w’iminsi itatu ubera mu karere ka Rubavu uhuriwemo n’abacamanza bakora mu rukiko rw’ikirenga, abacamanza bo mu rukiko rukuru n’ingereko zarwo ziri Rwamagana, Musanze, Rusizi na Nyanza, abacamanza bakora mu rukuru rw’ubucuruzi n’inkiko zarwo, hamwe n’abagenzuzi b’inkiko.

Bimwe mu bibazo bagomba kuganira ni ibibazo bigaragara mu ikoreshwa ry’amategeko mu guca Imanza z’ubucuruzi, imbonezamubano n’inshinjabyaha.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege atangiza umwiherero yavuze ko amategeko atari nk’imibare aho igisubizo cy’ikibazo kiba kimwe ku isi, ahubwo mu mutegeko haba uburyo umucamanza ayasobanura.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof Sam Rugege atangiza umwiherero.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege atangiza umwiherero.

Yagize ati “Byagiye biboneka ko nubwo abacamanza bubahiriza amategeko, batandukanya mu kuyasesengura bigatuma bafata ibyemezo bitandukanye ku rubanza rumwe, ku buryo umwe ashobora gutsinda undi agatsindwa.

Turifuza kuganira tugafata umwanzuro kuri ibyo bibazo ku buryo umwanzuro wazajya ufatwa waba umwe.”

Prof Rugege avuga ko ibi bibazo byabagaho bizasesengurwa hagafatwa umwanzuro uzajya ugenderwaho mu gusubiza umuryango Nyarwanda.

Abacamanza.
Abacamanza.

Ati “Mu gusuzuma ibibazo twahawe, turibuzirikane ko isesengura ryimbitse ry’amategeko rijyana n’isesengura ry’ibibazo society ifite hagamijwe gutanga ubutabera nyabwo.

Twirinde imyumvire y’amategeko iziritse cyangwa itakijyanye n’igihe ishobora gutuma turenganya abo twakabaye turenganura.”

Ibibazo biganirwaho biribanda ku manza z’inyungu ku mabanki n’abazigana, imitungo itimukanwa, ibihano nshinjabyaha, imimanza zirebana n’ubutaka no mu gihe cyo kwirukanwa ku kazi, n’imanza mboneza mubano.

Urugero rwatanzwe; ni aho umuntu w’ingaragu udafite ababyeyi ariko afite abavandimwe yitabye Imana imitungo ye idahabwa abavandimwe nk’abazungura mu gihe abandi bayibaha.

Umukozi wirukanywe ku mpamvu zemewe kandi ziteganywa n’amategeko ariko ntahabwe igihe cy’integuza.

Kumenya itariki yaherwaho hajuririrwa icyemezo cya Komiseri Mukuru w’Imisoro mu gihe umusoreshwa na Komiseri bari mu nzira z’ubwumvikane.

Ibindi bibazo birebwaho ni uko imikirize y’urubanza yagenda hubahirizwa uburenganzira bw’umugore ku mutungo w’abashakanye mbere y’itegeko ry’izungura rya 1999.

Niba bigaragaye ko abashakanye badashobora kubana, ariko nta mpamvu ziteganywa n’amategeko zagaragajwe urukiko rushobora kubatanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa President ibyo uvuze nibyo mu nkiko zo hasi cyane iz’ubucuruzi n’iz’umurimo habamo akarengane usanga ufite ubushobozi ariwe utsinda. Tukaba twabasabaga ko mwajya mwakira ubujurire buturutse muri izo nkiko zo hasi, kandi hakabaho gucukumbura mutitaye kuri ibyo byemezo niba byafashwe mu nkiko zo hasi mukarenganura abanyarwanda, nk’uko Nyakubahwa President wa Repubulika abikora.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka