Ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, abasaga 150 barimo abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Cameroun, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nshuti z’u Rwanda, bifatanyije n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Yaoundé, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi (...)
Ambasaderi Isaï Murashi, yagaragaje ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu mwaka w’1994 kandi ko bitari ubwa mbere kuko hari n’iyo zahagaritse mu mwaka w’1988.
Abayobozi n’abakozi b’Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (National Examination and School Inspection Authority - NESA), tariki 10 Gicurasi 2024, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruherereye mu Karere Bugesera, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside zirushyinguyemo.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yunamiye abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi nshuro ya 30, ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yari yahurije hamwe ibigo byose biyishamikiyeho (...)
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA urashimira abafatanyabikorwa, ibigo bya Leta n’abikorera bazirikana bakanasura bagamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside batishoboye batuye mu bice bya kure mu cyaro.
Taliki ya 07 Gicurasi 2024 i Dakar muri Sénégal hateraniye Inama Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA Sénégal.
Mu Murenge wa Nyakabanda w’Akarere ka Nyarugenge, ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, hatashywe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kigizwe n’urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside mu 1994.
Damien Sempabwa ukomoka ahahoze ari muri Komine ya Rusatira arasaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo barangiza ibihano kubagana nk’abayirokotse kuko babafitiye imbabazi.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, tariki 03 Gicurasi 2024 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kayiranga wavukiye muri Komini Kibirira ariko we n’umuryango we bakabuzwa amahwemo bagahungira muri Gisenyi kugera bageze ku mupaka wa Sudani, avuga ko ihohoterwa Abatutsi bakorewe ryatangiye kera.
Ku Gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yifatanyije na za Minisiteri zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi bazo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakozi b’Umuryango ‘World Vision International Rwanda’ bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kugarura indangagaciro za gikirisitu, ndetse no kugira uruhare mu kongera kwiyubaka k’umuryango nyarwanda.
Tariki 30 Mata 1994 nibwo mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, nyuma y’ikinyoma cy’ituze Interahamwe zakwirakwije mu mujyi, abari bihishe bakigaragaza, ariko bajyanwa kwicirwa ahitwa kuri Komine Rouge.
Ubwo mu Murenge wa Simbi na Maraba ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 18 Mata 2024, hagaragajwe bimwe mu bibazo bishamikiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 abana bakunze kubaza ababyeyi, rimwe na rimwe kubasubiza bikabagora.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ryibutse abari abakozi 68 ba UN bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Mujyi wa Kigali, ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024.
Abakozi b’Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke banenga abaganga n’abandi bose bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi batatiriye inshingano zabo zo kwita ku barwayi, bagashyira imbere ugushyigikira umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no kuwushyira mu bikorwa. Basanga ubu ari ubugwari no (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko hagiye gukorwa inyigo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Birambo, mu rwego rwo gushyingura mu cyubahiro imibiri igenda iboneka no kugira urwibutso rwujuje ibiteganywa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Pasiteri Antoine Rutayisire, avuga ko atangazwa no kubona hari abacyibona mu moko, basa nk’aho amateka u Rwanda rwanyuzemo ntacyo yabigishije.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Mugina, ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko bakubakirwa urwibutso rw’ababo bazize Jenoside, rugashyingurwamo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 55 isanzwe iri mu mva iri kuri Paruwasi ya Mugina, ndetse rukazajya rushyingurwamo n’indi mibiri (...)
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’Ikigega cya Leta gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Karama mu Karere ka Huye, banaremera abarokotse Jenoside bo muri aka Karere, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ku wa 26 Mata 2024.
Uwibambe Alphonsine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Mudugudu wa Gatwa, mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, yahawe inzu yo guturamo n’inka yo kumukamira nyuma y’imyaka 30 aba mu nzu y’ubukode nta n’igicaniro agira.
Ikigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu Karere ka Gasabo n’abaturanyi bacyo, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abari abayobozi, abakozi n’abari bahaturiye, hagarukwa ku mateka yo kurokoka kwa Mukashema Epiphanie wahambwe ari muzima, akagendesha amavi n’inkokora ijoro ryose.
Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batishimira kuba Augustin Ndindiriyimana wari umuyobozi wa Jandarumori, yaragizwe umwere n’Urukiko rwa Arusha, mu gihe abo yayoboraga bo bakurikiranwa bakanahanwa.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyingura imibiri yabonetse mu Mirenge ya Ntarama na Nyamata, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera tariki 16 Mata 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, (...)
Ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri yabonetse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni iy’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasade y’u Rwanda muri Lithuania, ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Lithuania n’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri Jenoside no guhangana na yo cyo muri Lithuania, bateguye igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, igikorwa cyabereye i (...)
Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) ku rwego rw’Igihugu tariki 24 Mata 2024, bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro kikaba cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.
Ubutumwa bugaragara kuri X ya Madamu Jeannette Kagame, bukubiyemo impamvu ndetse n’impanuro ku bantu batumva agaciro ko kwibuka.
Imibiri isaga 480 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu mva zo mu Murenge wa Kayumbu n’iyabonetse hirya no hino mu Mirenge ya Karama na Kayenzi, yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere rwa Bunyonga rwubatse mu Murenge wa Karama, ishyingurwa mu cyubahiro.
Umusaza Nzungize Marc, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arashima Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, kuba rwamutekerejeho rukamworoza inka nyuma y’imyaka 30 yari amaze ize zinyazwe n’interahamwe.