Murekezi Vincent, umucuruzi w’Umunyarwanda wahungiye muri Malawi kubera ibyaha bishamikiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikuranyweho, yasabiwe kuburanishirizwa mu Rwanda.
Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2017, Urukiko Rukuru rwatangiye urubanza rw’ubujurire rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Rwigara Adeline.
Ibigo bifite aho bihurira n’iby’umutungo mu by’ubwenge bikangurira abafite ibihangano kumenya uburenganzira bwabo, kugira ngo bibabyarire inyungu mbere y’abandi.
Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura ruri mu Karere ka Karongi rwakatiye Rwema Peter iminsi 30 y’igifungo y’agateganyo kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umukobwa ku ngufu.
Abadepite basanga komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) ikwiye kongererwa ububasha bw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kurusha gutanga inama mu myanzuro.
Ubusabe bwa bamwe mu bagize inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, basaba ko icyaha cy’iyezandonke cyashyirwa mu byaha bidasaza bwanze kwemerwa.
Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase avuga ko umuyobozi urya ruswa aba ahemukiye igihugu akanatukisha abandi bayobozi bayobora neza.
Umucamanza waburanishaga urubanza ku ifunga n’ ifungurwa ry’agateganyo rya Diane Rwigara, Anne Rwigara na Mukangemanyi Adeline ubabyara rwaberaga mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yanzuye ko Anne Rwigara arekurwa akazajya akurukiranwa ari hanze.
Ubuyobozi bw’itorero ry’igihugu burasaba ko abagororwa basoje ibihano byabo bajya banyuzwa mu iterero ry’igihugu bakabanza kwigishwa indagagaciro na kirazira,mbere y’uko basubira mu miryango.
Isomwa ry’urubanza Diane Rwigara areganwamo na bamwe mu bagize umuryango we, Anne Rwigara murumuna we n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi , ryari riteganijwe kuri uyu wa Gatanu rirasubitswe.
Yiregura mu cyaha akurikiranweho cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano agamije kwemererwa kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, Diane Rwigara yakunze kumvikana avuga ko asaba Perezida Kagame kumurekura n’umuryango we.
Kuri uyu wa mbere mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, hasubukuwe urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rwa Diane Rwigara na bamwe mu bagize umuryango we.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya Kane Urubanza rwa Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara Mukangemanyi, aho bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya gatatu urubanza ruregwamo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Diane Rwigara,umubyeyi we ari we Adeline Rwigara na murumuna we Anne Uwamahoro Rwigara ku byaha bakurikiranyweho.
Banki yo mu Buransa yitwa BNP Paribas irimo gukorwaho iperereza kubera ikirego cyagejejwe mu butabera n’imiryango itegamiye kuri Leta muri icyo gihugu, iyishinja gutera Guverinomo yariho mu Rwanda inkunga yo kugura intwaro zo kwicisha Abatutsi muri Jenoside yo muri 1994.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, rutegetse ko Sano James wahoze ayobora WASAC afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Perezida Kagame yasabye abacamanza guca ruswa kugira ngo nabo babone aho bahera basaba Leta kubongeza imishahara.
Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza 2017-2018, Perezida Kagame yizeje inkunga Abacamanza mu kuzamura imibereho yabo, ariko abasaba kuzabanza bagabanya kwakira ruswa, icyo yise inkunga idakwiye bamwe muri bo bavugwaho kwakira.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye igifungo cya burundu, n’ihazabu ya Miliyoni imwe kuri PTE Nshimyumukiza Jean Pierre ndetse na PTE Ishimwe Claude, bashinjwa kurasa umuturage witwa Ntivuguruzwa Aime Yvan agapfa.
Abunzi bo mu Karere ka Gisagara barasaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze kubahiriza inshingano zabo zo gutumiza ababuranyi no kubagezaho imyanzuro y’inteko y’abunzi.
Inzego zitandukanye zishimira abunzi kuba bacira imanza abaturage, ariko zikanenga abayobozi b’inzego z’ibanze kutazirangiza.
Abunzi 910 bakorera mu Karere ka Gicumbi bamaze kwiyungura ubumenyi mu gukemura amakimbirane abaturage baba babagejejeho.
umugabo ushinjwa ubwicanyi warugiye guhanishwa kwicwa atewe urushinge muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yarusimbutse hasigaye amasaha ane.
Abasirikare babiri bakekwaho kwica Ntivuguruzwa Aimé Ivan, wari utuye i Gikondo muri Kicukiro bahakanye ibyaha byose baregwa uko ari bitanu.
Sous-Lieutenant Seyoboka Henry Jean-Claude uregwa gukora Jenoside, yasabye Urukiko rwa gisirikare gusuzuma impamvu ataburanishwa n’Urukiko Rukuru kandi aregwa ibyaha bikomeye.
Urukiko rwa Gisirikare ruri kuburanisha Private Claude Ishimwe na Private Jean Pierre Nshimiyumukiza, ku mugaragaro, rwafashe icyemezo cy’uko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyaha Byambukiranya Imipaka rwumvise abatangabuhamya batatu mu batangabuhamya umunani Dr Kabirima Jean Damascene yasabye ko babazwa mu rubanza ashinjamo Jenoside.
Mbarushimana Kunda Emmanuel yabwiye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ko rudakwiye gukomeza kumuburanisha nk’aho yari afite inshingano mu butegetsi.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rwemeje ko ikirego cya Dr. Niyitegeka Theoneste atari impaka zijyanye no kurangiza imanza nk’uko yari yabiregeye.