Iburanishwa ry’imanza z’inkiko Gacaca za nyuma ku bacyekwaho uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigomba kurangirana n’uku kwezi kwa Kabiri, nk’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca rwabitangaje.
Abafungiye muri gereza ya Muhanga bagaragaje ko mu magereza habamo ibyaha bya ruswa ndetse n’ibindi bivutsa uburenganzira abagororwa.
Rugambarara Juvenal wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 11 muri 2007 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) yarekuwe atarangije igihano cye.
Mu rwego rw’ibiganiro by’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatere, kuri uyu wa kane tariki/ 09/02/2012, rwaburanishirije imbere y’abaturage urubanza ubushinjacyaha buregamo Rutigerura Innocent icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 30 kugira ngo afunguze umugabo wa (...)
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruzasoma za Callixte Nzabonimana na Capitaine Ildephonse Nizeyimana, mu rugereko rwa mbere rw’iremezo mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Umurundi witwa Lazarre Kobagaya ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatanzweho akayabo ka miliyoni y’amadolari y’Amerika mu rubanza rwo kumwirukana muri Amerika kubera ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside no kubeshya inzego za Amerika agamije kubona uko ahatura.
Umuryango wa Leon Mugesera uherutse koherezwa mu Rwanda n’inkiko zo mu gihugu cya Canada kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho, ukomeje gusaba Leta ya Canada kwohereza vuba indorerezi mu Rwanda mu rwego rwo kwirebera uko afashwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 02/02/2012, Leon Mugesera yitabye urukiko rukuru rwa Nyarugenge ku nshuro ya mbere kuva yagezwa mu Rwanda kugira ngo atangire kwiregura ku byaha ashinjwa.
Nyuma y’imyaka itanu ashaka ubuhunzi muri Amerika, Umunyarwanda Ndayisaba Jean Wyclif, ashobora koherezwa mu Rwanda kubera ko, tariki 31/01/2012, urukiko rw’ubujurire rwo muri Leta ya Michigan rwanze ubujurire bwe ruvuga ko impamvu atanga yaka ubuhungiro nta shingiro zifite.
Urubanza rwa Augustin Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside, tariki 30/01/2012, rwongeye gusubukura ku rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, herekanywa ubuhamya bwa videwo bwaturutse mu Bufaransa.
Abaturage batuye aho Leon Mugesera akomoka mu mudugudu wa Gapfura, akagali ka Rusororo mu murenge wa Muhororo barifuza ko urubanza rwa Mugesera rwazaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha kuko bamufiteho amakuru menshi arimo n’ukuntu yangaga bene se abaziza ko nyina ari umututsikazi.
Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa n’umucungamutungo b’akarere ka Gatsibo, tariki 26/01/2012, bakatiwe ibihano kubera icyaha cyo kunyereza umutungo w’akarere mu myaka ya 2007 na 2008.
Léon Mugesera yatangiye gushaka umwunganizi uzamwunganira mu rubanza rugomba gutangira mu minsi ya vuba, aho azaba yisobanura kuri dosiye y’ibirego yashyikirijwe urukiko ku gikorwa yakoze mu 1992 cyo gukangurira abantu gukora Jenoside.
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 23/01/2012 nibwo Leon Mugesera yurijwe indege imuzana mu Rwanda imuvanye muri Canada nyuma y’uko urukiko rukuru rwo muri icyo gihugu rufashe icyemezo ntakuka ko agomba koherezwa mu Rwanda.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasyiriweho u Rwanda (ICTR) rwafashe icyemezo ko Pasiteri Uwinkindi Jean Bosco, umwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu ufungiye Arusha, yoherezwa mu Rwanda bitarenze none tariki 23/01/2012 kugira ngo aburane ibyaha aregwa.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Boubacar Jallow, arashinja umwanditsi w’urukiko gutinza iyoherezwa rya Pastiteri Jean Uwinkindi mu Rwanda.
Urukiko rwa Quebec rwongeye kwigiza inyuma itangazwa ry’imyanzuro ntakuka ku bujujurire bwa Leon Mugesera umaze imyaka 16 aburanira kutoherezwa mu Rwanda. Byagombaga kurara bitangajwe ariko byimuriwe kuwa mbere w’icyumweru gitaha.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibumbiye mu ihuriro “Humura” baba Ottawa-Gatineau muri Canada banejejwe n’uko Leta ya Canada yafashe icyemezo cyo kohereza Léon Mugesera mu Rwanda akanyuzwa imbere y’ubutabera.
Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, aremeza ko Leon Mugesera agomba kugezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda nta kabuza, kuko ubushobozi bwose yari afite bwo kuburanira ukutoherezwa kwe bwanzwe n’ubutabera bwa Canada.
Umushinjacyaha wa Repuburika, Martin Ngoga, aratangaza ko Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, kuri uyu wa Mbere rwashyikirije ubushinjacyaha bw’u Rwanda impapuro zishinja za Jean Uwinkindi.
Urwego rushinzwe imipaka muri Canada rwataye muri yombi Leon Mugesera rumusanze mu bitaro, aho yari amaze iminsi ine arwariye kubera kunywa imiti irengeje igipimo cyagenwe na muganga.
Tariki 16/01/2012 nibwo Ntaganda Bernard, Uwimana Nkusi Agnes na Mukakibibi Saidath bazasubira imbere y’urukiko ry’ikirenga bisobanura ku byaha bashinjwa.
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru tariki 11/01/2012 mu Bufaransa, abavoka baburanira abasirikare umunani bashinjwe na Jean Louis Bruguiere kurasa indege yari itwaye perezida Habyarimana bavuze ko byagaragaye ko ubuhamya bwatanzwe ntaho buhuriye n’ukuri kuko ababutanze bavuga ibintu bitandukanye ku kintu kimwe ndetse (...)
Umushinjacyaha mukuru wa Repuburika, Martin Ngoga, agereranya igikorwa cy’urukiko rwa Quebec cyo kwanga ko Leon Mugesera yoherezwa mu Rwanda ku munota wa nyuma nk’igitutsi ku barokotse Jenoside yo mu Rwanda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda uyu munsi tariki 13/01/2012 rivuga ko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya (ICTR) ruzohereza uwitwa Uwinkindi Jean Bosco kuburanishirizwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, tariki 13/01/2012, rwategetse ko Mugisha David Livingston, ushinzwe ibiro by’ubutaka n’imiturire mu karere ka Nyagatare na rwiyemzamirimo Baziki Eugene ukekwaho ubufatanyacyaha na Mugisha barekurwa bakazakurikiranwa bari hanze.
Urukiko rukuru rw’intara ya Quebec muri Canada rwategetse abayobozi ba Canada gusubika icyemezo cyo kohereza Leon Mugesera mu Rwanda.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya iyica rubozo ku isi ryasabye Leta ya Canada guhindura icyemezo cyo kohereza Leon Mugesera mu Rwanda ngo kuko ridafite icyizere ko atazakorerwa iyica rubozo.
Leon Mugesera, umunyarwanda uba muri Canada azoherezwa mu Rwanda ejo kugirango akurikiranywe ku byaha byo guhembera Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Biteganjijwe ko azahaguruka muri Canada ejo tariki 12/01/2012 nyuma ya saa sita.
Mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Gatsibo, tariki 10/01/2012, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere myiza, ambasaderi Fatuma Ndangiza, ari kumwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo batunguwe no kubona umubare munini w’abaturage bashaka ko (...)