Leta ya Zimbabwe yongeye guhakana ko idacumbikiye Umunyarwanda ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside witwa Protais Mpiranya.
Umushinjacyaha w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), Hassan Bubacar Jallow, tariki 09/05/2012 yashyikirije urukiko icyifuzo cyo kohereza mu Rwanda imanza za Aloys Ndimbati na Charles Ryandikayo.
Urugereko rwa mbere rw’iremezo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rumaze gutangaza ko tariki 19/06/2012 ari bwo ruzasoma urubanza rwa Captaine Nizeyimana Ildephonse ufungiye Arusha muri Tanzania.
Hashyizweho igice cy’Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), kizakomeza gufasha u Rwanda gukurikirana amadosiye y’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubwo uru rukiko ruzaba rusoje imirimo yarwo mu mpera z’uyu mwaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amagereza (RCS) cyahakanye ibivugwa n’umwunganizi wa Deo Mushayidi ko afungiye mu kato ndetse ngo akaba yabujijwe gusurwa.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemereye Leon Mugesera indi minsi 15 yo kwitegura kuburana urubanza rwo gufungwa by’agateganyo mu gihe azaba yitaba inkiko. Mugesera azagaruka imbere y’urukiko tariki 24/05/2012.
Abacamanza bo mu rugereko rw’ubujurire mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki 08/05/2012, bafashe icyemezo cyo kohereza dosiye ya Ntaganzwa Ladislas kugirango naramuka atawe muri yombi azaburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzatangira kumva ibirego bishinja Leon Mugesera kuri uyu wa kane tariki 10/05/2012 isaa cyenda z’igicamunsi; nk’uko byatangajwe n’urwo rukiko uyu munsi tariki 09/05/2012.
Urukiko rw’ibanze rwa Bugesera rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire, Ir. Ntukanyagwe Eric, wari umaze iminsi 6 afunzwe.
Abaturage batuye mu mudugudu w’Ubwiza, akagali ka Bugoyi mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu baratabariza inzego z’ubutabera kubasubiza uburenganzira ku butaka bahawe mu 1996 n’akarere ka Rubavu nyuma bugatezwa cyamunara.
Urukiko rw’Arusha Urugereko rw’ubujurire rwagabanyije igihano cy’igifungo cya burundu rwari rwaraciriye Major Aloys Ntabakuze kigera ku myaka 35, naho igihano cya burundu cyahawe Lieutenant Ildephonse Hategekimana n’igihano cy’imyaka 30 cyahawe umucuruzi Gaspard Kanyarukiga bigumaho.
Inteko y’abacamanza bo mu mujyi wa Boston, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa Mbere yafunze umugore witwa Prudence Kantengwa, azira kubeshya urukiko ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nka murumuna we nawe ufunzwe.
Abacamanza icyenda batoranyijwe guca imanza za nyuma Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuri uyu wa Mbere tariki 07/05/2012 nibwo barahiriye kuzuzuza inshingano zabo.
Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuwa Kabiri niho ruzatanga umwanzuro warwo ku bujurire bw’abasirikare babiri n’umucuruzi bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugereko rwa mbere rw’iremezo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rutangaza ko ruzasoma urubanza rwa Callixte Nzabonimana wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi taliki 31/05/2012.
Urwego rw’ubushinjacyaha bukorera ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, kuwa mbere tariki 30/04/2012, bwagejeje imbere y’ubutabera umusore witwa Bagaragaza Xavier bumurega amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yavuze.
Ubutabera bwa Canada, tariki 30/04/2012, bwatangiye kuburanisha urubanza rw’Umunyarwanda ukekwaho kugira urubare mu rupfu rw’abantu 2000 basenyeweho kiliziya mu gihe cya Jenoside, mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye.
Gutoranya abacamanza bazaburanisha urubanza rw’Umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, Jacques Mungwarere byatangiye uyu munsi tariki 30/04/2012 ku cyicaro cy’urukiko ruburanisha imanza z’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu mujyi wa Ottawa muri Canada.
Urukiko rw’ikirenga rwa Danmark rwemeje ko Umunyarwanda Emmanuel Mbarushimana uba muri icyo gihugu azaburanishwa icyaha cya Jenoside bitandukanye n’icyemezo cyari cyarafashwe n’urundi rukiko rwari rwemeje ko azaburanishwa ku byaha by’ubwicanyi gusa.
Gasinzigwa Fabien yatsindiye isambu yaburanaga na Mugunga Kayitare Alexis tariki 23/03/2012 mu rukiko rwa Nyanza, ariko ngo kugeza n’ubu ntarabona uwamuhesha ibye.
Kuva yagezwa mu Rwanda, Pasteur Uwinkindi Jean yitabye bwa mbere urukiko tariki 26/04/2012 asomerwa urutonde rw’ibyaha akurikiranyweho aribyo Jenoside n’itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Urubanza rwa Jacques Mungwarere, Umunyarwanda uba muri Canada ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ruzatangirana n’igikorwa cyo gutoranya abazaca uru rubanza mu bantu 1200 b’inzobere bifuza kwegurirwa izi nshingano.
Minisitiri w’Ubutebera wasuye akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatatu, mu ntara y’uburengerazuba, yasabye abagatuye kugira uruhare mu guteza imbere no gushyigikira ubutabera bwunga, mu rwego rwo gushyigikira inzego z’abunzi.
Igihugu cya Canada kigiye kuburanisha Jacques Mungwarere w’imyaka 39 y’amavuko, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. akazaba Umunyarwanda wa kabiri uburanishijwe n’ubutabera bwa Canada.
Mu rukiko Rukuru rwa Kigali, ubushinjacyaha bwasabiye Victoire Ingabire igihano cy’igifungo cya burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi maganane by’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo gusaba urukiko kumuhamya ibyaha bitandatu bwamureze.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012, Minisitiri w’Ubutabera, Karugarama Tharcisse, aragirira uruzinduko rw’akazi mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo.
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwagejeje ubujurire ku rukiko rw’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, tariki 23/04/2012, rujuririra icyemezo cyafashwe n’urugereko rw’ibanze rw’uru rukiko rwemwje ko Lt. Col. Rugigana Ngabo afunze binyuranyije n’amategeko.
Abakozi babiri ba Sosiyete irinda umutekano, Intersec Security, bari bagiye kwiba banki y’Abaturage ya Nyagatare mu ijoro rya tariki 19/04/2012, ubushinjacyaha rwabasabiye gufungwa imyaka 15.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda (ICTR), tariki 23/04/2012, rwatangiye kumvwa ubuhamya bushinjura Kabuga Felicien, umunyemari ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 no kuyitera inkunga y’amafaranga.
Mugesera Leon yemereye Urugereko rw’Urukuko rwa Nyarugenge ko ubushunjacyaha bwamubajije ndetse bukanamumenyesha ibyaha ashinjwa, nyuma yo kwerekwa umukono yasinyeho ariko avuga ko atigeze asobanurirwa neza ibijyanye n’iryo bazwa.