Amanota y’ibizamini bya Leta aratangazwa kuri uyu wa Kabiri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iramenyesha Abanyarwanda ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022/2023.

Ni mu itangazo iyo Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, tariki 11 Nzeri 2023, rimenyesha Abanyarwanda ko uwo muhango wo gutangaza ayo manota, uzanyura ku murongo wa Youtube w’iyo Minisiteri.

Abanyeshuri bazatangarizwa amanota mu mashuri abanza ni 202,967, nyuma y’uko ku itariki 17 Nyakanga 2023 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho byitabiriwe n’abahungu 91,067 mu gihe abakobwa ari 111,900.

Ni mu gihe mu cyiciro rusange (Tronc Commun), abana bagiye gutangarizwa amanota basaga ibihumbi 130.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 47 )

murahoneza amahoro amahoro muryihe muteryereje umusaruro mwakoreye mukomeze guteryereza igihe gito murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

Mudufashije mwatubwira igihe amanota ya S6 azasohokera kuko turi guhura n’ibihuha byinshi bitubwira ko arasohoka ntasohoke sawa murakoze.

MUSHIMIYIMANA Gerardine yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

Mwatubwira igihe amanota ya s6 azasohokera

Murakoze

Aline yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

Mwaramutse ese amanita yibizamini byumwaka wa s6 cyangwa l5 azasoka ryari

Mugisha Patric yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza?, mubyukuri Hari service nyinshi cyane zirimikudusaba kotwakabaye dufite amanota y’umwaka wa 6 w’amahuri yisumbuye mwadufasha kumenya igihe azasohokera niba bitabangamye. Murakoze kubw’igisubizo cyanyu cyiza🙏 Hasingizwe Nyagasani.

Josiane yanditse ku itariki ya: 20-11-2023  →  Musubize

Nababazaga igihe amanota azasohokera kubizamini bisoza amashuri yisumbuye

Tuyisenge thierry yanditse ku itariki ya: 18-11-2023  →  Musubize

Muraho neza nange nabazaga
igihe amanota ya S6 azazira.
mugire amahoro !!!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

Muraho neza nange nabazaga
igihe amanota ya S6 azazira.
mugire amahoro !!!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2023  →  Musubize

Ntago mbizi

Uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 18-11-2023  →  Musubize

ASE amanota azasohoka ryari ??? Muduaobanurire murakoze

Isabwe Rome yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Muraho neza bayobozi bacu ba Nesa turabashimira imirimo myiza mudukorera gusa ikibazo cyange nukumenya igihe amanota azasohokera ya s6 murakoze kuko Hari service zirimo kudusaba amanota murakoze dukomeje kwihangana kubwigitekerezo cyanyu cyiza dutegereje.

Gashirabake augustin yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

ese koko amanota ya s6 azasohoka ryari koko mumbabarire munsobanurire neza

fanny yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

nshaka kumenyaigihe amanota azasohokera s6

irankunda emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Nibatubwire rwose baraba bakoze cyane

Gashirabake augustin yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Muraho neza bayobozi kuturi kumva ngo amanota azatangazwa ejo mubanyeshuri barangije uyumwaka amashuri yisumbuye nibyo koko
Arikose niba ataribyo mutumaze amatsiko menshi dufite mubyukuri ashobora kuzaza ryari ya 17/10/2023

Alias yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka