Amanota y’ibizamini bya Leta aratangazwa kuri uyu wa Kabiri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iramenyesha Abanyarwanda ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022/2023.

Ni mu itangazo iyo Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, tariki 11 Nzeri 2023, rimenyesha Abanyarwanda ko uwo muhango wo gutangaza ayo manota, uzanyura ku murongo wa Youtube w’iyo Minisiteri.

Abanyeshuri bazatangarizwa amanota mu mashuri abanza ni 202,967, nyuma y’uko ku itariki 17 Nyakanga 2023 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho byitabiriwe n’abahungu 91,067 mu gihe abakobwa ari 111,900.

Ni mu gihe mu cyiciro rusange (Tronc Commun), abana bagiye gutangarizwa amanota basaga ibihumbi 130.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 47 )

Ayabarangije S6 bo muzayatangaza ryari?

HITIMANA yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Turabashimiye kutumara amatsiko ejo tuzareber barumuna bacu kand murakoz kubwo amakuru mudahwema kudutangariza

mucyo alain jules yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza ,twabasabaga ko haramutse hari link yo kureberaho amanota mwayitumenyesha.murakoze.

Bonaventure yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Kureba amanota nagize

IRANZI NADINE yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Murakozepe!muciye impaka kuko beshi batubeshyaga. Buriya gahunda ni ah’ejo saa tanu.

NGARUKIYE Ephrem yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Murakozepe!muciye impaka kuko beshi batubeshyaga. Buriya gahunda ni ah’ejo saa tanu.

NGARUKIYE Ephrem yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Kunyenyereka amanota ntagize code:410608olc0222022murakoze

Niyonkuru Elias yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka