Umubare w’abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga kaminuza wongerewe
Umubare w’abanyeshuri bari mu byiciro by’ubudehe bemerewe inguzanyo zo kwiga kaminuza warongewe ugera ku 13298 bavuye ku 6020, nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi babo bagaragarije ko batishimiye imibare yari yatanzwe mbere.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 26/09/2013, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Herabamungu, yavuze ko Guverinoma yateranye igasanga ari ngombwa ko abanyeshuri bakongerwa binyuze mu isuzuma bakoze.
Yagize ati “Leta y’u Rwanda ntawe ipfukirana. Izi nzego zaragiye zisura buri mwana bakareba koko izo nguzanyo niba bazikwiriye, baza gusanga abana bagera kuri 13,298.”
Abana 81%, bangana n’abanyeshuri bagera ku 10.216 bazahabwa inguzanyo yose harimo n’amafaranga yo kubarihira imirire n’ayo kubafasha ku myigire.
Abagera kuri 18%, bangana n’abanyeshuri 2388 basabye guhabwa inguzanyo y’igice (50%) hanyuma ikindi gice bakacyiyishyurira. Naho abagera kuri 1% bangana n’abanyeshuri 92 nibo bavuze ko bashoboye kwiyishyurira.
Mu gihe icyemezo gishya cyari kitarashyirwa ahagaragara abari bamaze kwiyandikisha mu bigo bya kaminuza bagera kuri 70%.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima uyu mwanzuro wafashwe na leta kuko abanyeshuri n’ababyeyi babo bari bafite ibibazo birebire rwose.
MUJYE MUKORERA IBINTU KU GIHE MWEYE KUDINDIZA ITERAMBERE RY’IGIHUGU CYANE KO AHENSHI AMASOMO YARI YAHAGAZE HABUZE ABIGISHWA.
Abagomba kwishyurirwa bariyongereye ariko n’ubundi akarengane ntaho kagiye! Iyo ufata umukecuru w’umupfakazi utuye mu cyaro w’umuhinzi ukamutegeka kwishyura 50% uba wumva azavahe! Ni byiza bamwe bararenganuwe abarenganijwe nibihangane!
abo muri nyarugenge ntacyo batumariye kbs
murebe kuri www.reb.rw
Uwo mwanzuro wafashwe ni mwiza arko ntituri kubona urwo rutonde, barubitse he?Nanone arko abayobozi bajye babanza basuzume neza bajye bafata umwanzuro,aho kubanza gushyushya abana b’u rwanda imitwe.Mu tuvugire deadline bayegeze inyuma kabsa!
ndashima leta yarenganuye abo banyeshuri naho bamwe imitima yari ya basimbutse.byari byaciye intege abasigaye muri secondary bumvako nubundi bataziga.ndashima ababigizemo uruhare bose nukuri nyako mutagize
Muraho neza? None se ko mutaduhaye aho twabona urwo rutonde kandi umutwe w’inkuru ari cyo watubwiraga? Mugire amahoro!
ibyo bintu ni inyamibwa rwose leta yacu twayishimye cyane irakabaho ariko rero inzego zibifite mu nshingano nizidufashe tubashe kubona urwo rutonde kuko dufite amatsiko menshi cyane.murakoze
Ubundi ko twabuze urwo rutonde?
Mutubwire web ruriho....
Murakoze ariko,ntarutonde tubona!! Gusa bajye babanza batange Provision mbere yo gufata umwanzuro nkuriya!!
Ibyakozwe ni byiza cyane ,kuko gushyira mu byiciro by’ubudehe hari abari barenganye ,ibintu nkibi ababishinzwe bajye bava i Kigali bajye mu iganzura ryabyo,naho ubuyobozi bw’umudugudu cg abaturage baba budafite imyumvire imwe ihagije ku kintu runaka .