Perezida Kagame yibukije urubyiruko kunoza imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, yifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 7,500 rwateraniye muri BK Arena mu birori byo kwizihiza imyaka 10 y’ibikorwa byarwo mu iterambere ry’Igihugu.

Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’urubyiruko rw’abakorerabushake, asobanura ko izina ryarwo ubwaryo rifite igisobanuro gikomeye.

Ati “Ni ibintu bibiri, bahoze bavuga abakorana ubushake, buriya ni ugukorera ubushake, ariko ni byombi. Hari ugukorera ubushake ariko ukorana n’ubushake.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwashimiwe uruhare rukomeye mu gihe Isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 mu kwitanga, bafasha Abanyarwanda kunoza isuku birinda kwandura no gukwirakwiza icyorezo.

Bashimiwe kandi n’ibindi bikorwa bitandukanye bagenda bagiramo uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Perezida Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko ko rugomba kunoza Ikinyarwanda haba mu mivugire no mu myandikire.

Ati “Iyo uvuze ururimi neza, icyo umuntu yasomye nk’abazi Ikinyarwanda, kiba gitandukanye n’icyo umuntu yashakaga kuvuga. Mu myandikire wagombaga kuvuga ‘ntabwo’, ukandika nabwo, njye nsoma ‘nabwo’. Nabwo na ntabwo biratandukanye, ntabwo mba numva icyo wavugaga.”

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kunoza umuco no kuwuteza imbere uko bikwiye.

Ati “Wa murage, ukaba umurage nyine tubumbatira tugateza imbere. Ibyo byose ni byo abakorerabushake cyangwa abakoranabushake nkamwe, urubyiruko, rurarerwa, rurakura, ugomba kurerwa rero unyura mu maboko y’ababyeyi n’abarimu mu ishuri cyangwa y’Igihugu kiguteza imbere muri ibyo byose no mu murage w’umuco.”

Mu 2013 nibwo hatangijwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake hagamijwe ko rugira uruhare mu kubaka ibikorwa remezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi.

Kuva icyo gihe, abarenga miliyoni 1,7 bagize uruhare muri ibyo bikorwa. Bamaze kubakira abaturage inzu zigera kuri 1,295, inzu zavuguruwe zigera kuri 5,813. Hubatswe ubwiherero busaga 17,321.

Uru rubyiruko kandi rwagize uruhare mu kubaka no kuvugurura imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 2,582, rwateye ibiti bigera ku bihumbi 630, rwubaka uturima tw’igikoni turenga ibihumbi 495.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake kandi rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango igera kuri 4,312.

Mu bindi uru rubyiruko rwakoze harimo gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi, kwirinda ibyaha, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abangavu; gukangurira abaturage kugira ubumenyi ku buringanire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bw’umwana n’ibindi bikorwa biganisha ku iterambere ry’umuturage.

Iri huriro ry’abakorerabushake rifite insanganyamatsiko igira iti “Dukomere ku muco wacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka