Ivuguruye : Arimo kubaka amashuri ya miliyoni 300FRW yitura uburezi yahakuye
Kayiganwa Venantie, Umunyarwandakazi uba mu Bubiligi, arimo kubaka ibyumba by’amashuri by’agaciro kabarirwa muri miliyoni 300FRW yitura ikigo cy’amashuri abanza yizeho.
Kugeza ubu, kuri icyo Kigo cy’Amashuri Abanza cya Mwezi kiri mu Murenge wa Karengera muri Nyamasheke, amaze kuhuzuza ibyumba by’amashuri bitandatu bifite agaciro ka miliyoni 120FRW.
Iyo ukigera kuri iryo shuri, ubona ko ryubatse mu buryo butamenyerewe mu Rwanda. Ni ishuri ry’amatafari ahiye, rifite igisenge ubona ko kigezweho, cyubakishije imbaho mu buryo bubereye ijisho, rikagira aho abana bashobora kwidagadurira basobanurirana kandi bandika ku kibaho hanze y’ishuri.
Ibyo byumba bifite amadirishya n’imiryango ubundi tumenyereye kuri zimwe mu nsengero kandi ryubatse ku buryo abana bafite ubumuga bashobora gukirikira amasomo nta mbogamizi.
Andre Nsabimana, wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Mwezi, aya mashuri yubakwa, avuga ko bari bafite inyubako zishaje cyane zubatswe mu 1946.
Kayiganwa ahasuye ngo yasanze hari icyo akwiye kugira icyo akorera aho yavutse ndetse akanahakura uburere, agira uwo mutima wo gufasha barumuna be b’aho yakuriye.
Agira ati “Uyu mubyeyi yibutse gushima uburere n’ubumenyi yakuye iwabo afata iya mbere akora igikorwa nk’iki cy’indashyikirwa, kandi abikorana umutima we wose akora igikorwa kigaragara, abana bose bazaca hano bazajya bahora bamwibukiraho”.
Uyu mubyeyi Kayiganwa uba mu gihugu cy’ububiririgi, avuga ko igikorwa yagikoze abonye uko abana b’ i Mwezi bateye ubwuzu, ariko agasanga bigira mu mashuri ashaje, asanga bikwiye ko yarivugurura.
Ati “ Nabonye aba bana bigira mu ishuri rishaje nshaka uko narivugurura ngo babe ahantu hahuye nabo”.
Uyu mubyeyi kandi avuga ko iki gikorwa atari kampara ugereranyije n’ibikorwa bikomeye u Rwanda rumaze kugeraho. Avuga ko iri ari itafari ashyize kuri ibyo bikorwa byinshi u Rwanda rumaze kugeraho.
Yagize ati “Sinshobora gutekereza narimwe ko iki gikorwa cyanjye ari kamara. Imana yampaye ubushobozi ngo nshobore kubikora ntyo nanjye ngire icyo nongeraho. Nk’uko nasabye inshuti zanjye zo mu mahanga, mu bana w’iwacu ubyiyumvamo akumva umutima ubimubwiye yamfasha tukayarangiza”.
Hateganyijwe kubakwa ibyumba 13, mugihe ibyumba 6 byamaze kuzura hakazubakwa n’aho abana bashobora kujya bidagadurira.
Ubu abana bagiye gusezerera amashuri bigagamo ashaje kandi atakijyanye n’igihe babikesha uyu mubyeyi.
Biteganyijwe ko iyi imirimo yose izuzura itwaye amafaranga asaga miriyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mubyeyi turamushimiye igikorwa kintwari yakoze, bravo!!!!
Saho abakuye ugereranyije nahobarari.
mtawutogushimir kubwitag utanga.mom Imana iti"uwuzonkorra najew nzomukorra; ibisumba.I say God bless u
nguwo umunyarwanda nyawe ukunda urwamubyaye n’abandi bagere ikirenge mu cye
Imana iguhe umugisha kuko uri indashyikirwa.
GOD BLESS YOU MOM!