"Udasoma amenya bicye“ - Minisitiri Musafiri

Minisitiri w’Uburezi Musafiri Papias Malimba, akangurira abanyeshuri ba za kaminuza kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo kuko bibitse byinshi bakenera mu myigire yabo.

Minisitiri Musafiri akangurira abanyeshuri kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo
Minisitiri Musafiri akangurira abanyeshuri kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo

Yabibakanguriye mu mpera z’iki cyumweru, mu muhango wateguwe na kaminuza ya Mahatma Gandhi Rwanda wo kumurika ibitabo by’ ikoranabuhanga, bizajya bifasha abanyeshuri babyifuza kwiyungura ubwenge babisoma.

Minisitiri Musafiri avuga ko gushyira ahagaragara ibitabo nk’ibi byunganira Leta muri gahunda yayo yo kuzamura ikoranabuhanga.

Agira ati “Ibitabo byiza nk’ibi twamurikiwe none, bizafasha abanyeshuri kuzamura ubumenyi mu bintu bitandukanye cyane cyane mu ikoranabuhanga.

Ni igikorwa cyiza kije kunganira Leta y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu”.

Akomeza avuga ko iyi kaminuza isanzwe ikora ibikorwa byinshi biteza uburezi imbere birimo kwishyurira abanyeshuri batishoboye, kubaha ibikoresho nka za mudasobwa n’ibindi, gusa ibi ngo bigomba kugaragarira mu musaruro batanga nyuma yo kwiga.

Minisitiri Musafiri n'abayobozi ba kaminuza ya Mahatma Gandhi bamurika ibi bitabo
Minisitiri Musafiri n’abayobozi ba kaminuza ya Mahatma Gandhi bamurika ibi bitabo

Mbabazi Pricilla, umunyeshuri muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, avuga ko gusoma ibitabo bituma umuntu avumbura byinshi.

Ati “Ibitabo biba birimo ibintu byinshi byanditswe n’abahanga kandi baba barakoreye ubushakashatsi. Ni byiza rero kubisoma haba ku banyeshuri cyangwa n’abandi kuko bibongerera ubumenyi uko bukeye uko bwije kandi bigatuma bafunguka mu mutwe kubera gutekereza cyane”.

Avuga kandi ko umunyeshuri udasoma bitamworohera gutsinda amasomo ye kuko byinshi mu bimufasha biba biri mu bitabo.

Dr Vince Sinining, umuyobozi wungirije wa kaminuza ya Mahatma Gandhi, avuga ko ibitabo byamuritswe biri ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibi bitabo biri ku rwego mpuzamahanga kuko ari kimwe n’ibikoreshwa muri za kaminuza zikomeye nk’izo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Bizafasha rero kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, abanyeshuri bajye barangiza ari abahanga”.

Uyu muhango wasojwe hahembwa bamwe mu banyeshuri bitwaye neza, aho harimo abahawe za mudasobwa ngendanwa.

Umwe mu banyeshuri wahawe mudasobwa
Umwe mu banyeshuri wahawe mudasobwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiy ibyo bitabo nkekako ireme ryuburez ryifuzwa no gusoma biri mubyatuma rigerwaho vuba

king igisumizi yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka