Perezida Kagame yasabye abarangije itorero kwirinda ikibi cyakorerwa u Rwanda

Perezida Paul Kagame wasoje itorero indangamirwa rya 11, yasabye abari baryitabiriye kumenya guhitamo icyagirira u Rwanda akamaro ariko icyarugirira nabi bakacyamagana.

Perezida Kagame aganiriza urubyiruko rusoje itorero ry'Indangamirwa rya 11
Perezida Kagame aganiriza urubyiruko rusoje itorero ry’Indangamirwa rya 11

Yabitangarije abanyeshuri 568 bagize ibyiciro bitandukanye birimo ababa mu mahanga n’abahiga, bari bamaze ibyumweru bitanu batozwa indangagaciro za Kinyarwanda, mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherere mu Karere ka Gatsibo.

Iri torero ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018, ngo ni umwanya mwiza kuri uru rubyiruko aho ruri hose ku isi kurangwa no kudasobanya, nk’uko Perezida Kagame yabitangaje.

Yagize ati “Aho mugenda hatandukanye muhasanga ibibi n’ibyiza. Muhitemo kumenya icyiza kibubaka no kwamagana ikibi kandi mubyifurize munabiganishe ku gihugu cyanyu. Ibyiza mubonye mubihitemo, mubishakishe, bibubake, mubigendereho kandi bizagirire akamaro igihugu cyose.”

Urubyiruko rushoje itorero rwerekanye imwe mu myitozo ya gisirilare rwahigiye
Urubyiruko rushoje itorero rwerekanye imwe mu myitozo ya gisirilare rwahigiye

Yakomeje agira ati “Iyo wubatse icyo aricyo cyose cyiza, urakora cyane kugirango ukirinde ikibi cyagisenya. Uku ni nako ukorera igihugu cyawe. Twese dufite inshingano yo kurinda ibyo tumaze kubaka dufatanyije.”

Mu butuma bwibanze ku kamaro k’itorero no kurangwa n’indangagaciro ritanga, Perezida Kagame yavuze ko itorero rifite amateka ari umuco w’uburezi.

Ati “Mu muco Nyarwanda harimo ibikorwa n’uburyo bwo kubaka umunyarwanda no kubaka u Rwanda. Dukwiriye kubakira kuri ibyo ngibyo tukubaka u Rwanda rushya rutagira Abanyarwanda b’impfabusa.

Abavandimwe bongeye kubonana nyuma y'ibyumweru bitanu
Abavandimwe bongeye kubonana nyuma y’ibyumweru bitanu

“Ni ishema kandi ni aby’agaciro kanini kugira uburyo bwo kwirinda ukarinda n’igihugu cyawe. Uku niko twe n’abandi benshi bari hano tubyumva kandi twabyumvise kuva na mbere.”

Byari ibyishimo ku miryango yaje kwakira abana babo
Byari ibyishimo ku miryango yaje kwakira abana babo

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Amafoto: Fulgence Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza rwose ko amatorero abaho.Hari ikintu yungura abasore n’inkumi zo mu Rwanda.Ariko kubera ko hafi ya bose baba ari "abakristu",bagombye kwiga bible,kugirango bamenye neza imana n’ibyo idusaba.Nta kintu na kimwe ku isi cyahindura abantu bakaba beza uretse Bible.Kubera ko na bariya bigisha mu "Itorero",harimo abakora ibyo imana itubuza:Amanyanga,ubusambanyi,etc...Reka mbahe urugero.Muli Matayo 7:12,Yesu yavuze ko "icyo utifuza ko kikubaho,utagikorera mugenzi wawe".Abantu bagerageza kubahiriza iyi Principle,ni bake cyane.Turamutse turyubahirije,ibi byose byavaho:Kurwana,kwicana,intambara,ruswa,kwiba,kwikubira ibyiza by’igihugu,gusambana,gereza,abapolisi,abasirikare,etc...kubera ko abantu baba bakundana by’ukuri.Nubwo abantu nyamwinshi batajya bita kuli Bible nyamara bayitunze,niyo muti rukumbi w’ibibazo isi ifite,baramutse bakoze ibyo ivuga.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 5-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka