MINEDUC yatashye inyubako zizamara imyaka irenga 100 zifashishwa mu burezi

Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yatashye inyubako za Kaminuza y’u Rwanda zikozwe mu mabuye y’ibirunga, zivugwaho kuzamara imyaka irenga 100 zitarasanwa.

Izi nyubako zubakishijwe amabuye na sima kuva hasi kugera ku bisenge
Izi nyubako zubakishijwe amabuye na sima kuva hasi kugera ku bisenge

Ministiri Mutimura avuga ko yishimira imyubakire y’aya mazu y’Ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha iby’ubwubatsi (SABE), asaba abazaakoreramo kuyabungabunga akagumana ubwiza zifite.

Ni inyubako ziri ku mirongo ibiri ifite imitwe y’amazu 15, zubakishijwe amabuye y’ibirunga n’isima guhera hasi kugeza ku bisenge byazo.

Ministiri w'Uburezi Dr Eugene Mutimura (hagati) yashimiye Kaminuza y'u Rwanda na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), kuba barafatanije kubaka inzu zigizwe n'ibikomoka mu Rwanda
Ministiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura (hagati) yashimiye Kaminuza y’u Rwanda na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), kuba barafatanije kubaka inzu zigizwe n’ibikomoka mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Ministeri y’Uburezi, John Niyibizi ari nawe muhuzabikorwa w’umushinga wubatse izo nyubako, avuga ko zikomeye ku buryo zizamara imyaka itari munsi y’100.

Ati "Izi nyubako zizigirwamo n’abanyeshuri bagera kuri 600 biga iby’ubwubatsi, ariko harimo n’ibiro by’abakozi ba Kaminuza ndetse n’ibyumba by’ikoranabuhanga".

Aya mazu yubatswe n’Abafaransa bagejeje hagati bayaha Abashinwa, hifashishijwe inkunga ingana na miliyari 7.3Frw yatanzwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD).

Zifite aho bigira (auditorium) hagezweho
Zifite aho bigira (auditorium) hagezweho

Uretse inzugi n’amadirishya byakomotse mu mahanga, ibindi bigize inyubako ni isima, amabuye y’ibirunga n’amarangi bikomoka mu Rwanda.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko izi nyubako zizatangira kwigirwamo mu kwezi gutaha kwa Mata k’uyu mwaka, kandi zikazajya zisurwa na ba mukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza pe!Aka ni agashya rwose!

Jean Bosco Nsanzamahoro yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

Izi nzu zirasobanutse rwose!Ibi bifitanye isano na made in Rwanda .Tugumye gutekereza cyane mu guhanga udushya tubyaza umusaruro iby’iwacu nk’amakoro!

Jean Bosco Nsanzamahoro yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka