Ibihano bikarishye ku batuma abana bata ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko hafashwe ingamba zikarishye kugira ngo hakumirwe ikibazo cy’abana bata ishuri.

Mukamana Claudette, Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, asobanura ingamba zafatiwe abatuma abana bata ishuri.
Mukamana Claudette, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, asobanura ingamba zafatiwe abatuma abana bata ishuri.

Ubuyobozi bw’akarere butunga urutoki anahinzi b’icyayi n’uburobyi mu Kivu na bamwe mu babyeyi kuba ahanini mu bitera abana kuva mu ishuri.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko igihe kigeze ngo aba bose babigiramo uruhare bahanwe.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo ko buri munsi buri mwarimu agomba gutanga raporo ku muyobozi we akerekana abana basibye ushuri, abayobozi babo na bo bagatanga raporo ku nzego z’ibanze, umubyeyi bigaragaye ko yagize uruhare mu guta ishuri k’umwana we agahanwa.

Mukamana avuga kandi ko bagiye gukomeza ubukangurambaga ahateranira abantu benshi buri wese agahabwa inshingano zo guhangana n’icyo kibazo, babona umwana wataye ishuri bakamugarura hatagombye ko ubuyobozi bubizamo.

Yakomeje agira ati “Hari abana bakora mu cyayi, hari n’abandi baba bari ku kiyaga batekera abarobyi, ibi ntabwo tuzabyihanganira tuzabaca amande akarishye cyane”.

Nubwo aya amande bazajya baca azemezwa na Njyanama y’Akarere, biteganyijwe ko umubyeyi watanze umwana we ngo ajye gukora akazi aho kwiga ndetse n’umukoresha, bazajya bacibwa amande kuva ku bihumbi bibira kuzamura, umwana akagarurwa ku ishuri.

Abajyanye abana mu kiyaga cyangwa mu cyayi bon go bakajya bacibwa amande y’ibihumbi 50 kugera ku bihumbi 200 ku mwana umwe bafatanywe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka