Hamuritswe integanyanyigisho y’Icyongereza izigishwa incuke

Mu gihe integanyanyigisho mu burezi bw’abana b’incuke yari mu Kinyarwanda gusa, kuri ubu hamaze gusohoka indi nteganyanyigisho iri mu rurimi rw’Icyongereza, izafasha abiga ku buryo mpuzamahanga, abashakashatsi n’abaterankunga mu bijyanye n’uburezi.

Joyce Musabe wa REB n'Umuyobozi wa Child Fund mu Rwanda bamurika Integanyanyigisho y'Icyongereza
Joyce Musabe wa REB n’Umuyobozi wa Child Fund mu Rwanda bamurika Integanyanyigisho y’Icyongereza

Ibyo byakozwe n’umuryango Child Fund Rwanda ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), iyo mfashanyigisho ikaba yagiye hanze kuri uyu kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda akaba ashinzwe ishami ry’integanyanyigisho n’imfashanyigisho, Joyce Musabe yatangaje ko iyo mfashanyigisho ije gufasha abumva ururimi rw’Icyongereza gusobanukirwa neza ibijyanye n’integanyanyigisho nshya (curriculum).

Ibyo ngo bizatuma abaterankunga n’abashakashatsi bajyaga bagorwa no kumva neza ibikubiyemo bazajya boroherwa maze bakomeze kwisanga no gufasha uburezi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Iyi Curriculum yahinduwe mu Cyongereza iva mu Kinyarwanda izafasha abarimu bigisha ku buryo mpuzamahanga batayumvaga neza kuko bari bamenyereye kwigisha mu Cyongereza. Izanafasha abashakashatsi n’abaterankunga batayumvaga kuko bakoreshaga Icyongereza, ku buryo bizungura cyane uburezi bw’u Rwanda."

Imfashanyigisho y'icyongereza ikubiye muri aka gatabo
Imfashanyigisho y’icyongereza ikubiye muri aka gatabo

Uwo muyobozi yibutsa ko abana b’incuke kugeza ku mwaka wa gatatu w’amashuri abanza bigishwa mu Kinyarwanda gusa kugira ngo bagire ubumenyi shingiro, bagendeye ku rurimi kavukire rwabo rw’Ikinyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe porogaramu mu muryango wa Child Fund Rwanda, Rusamaza Banoge Caleb avuga ko nta mushakashatsi cyangwa umuterankunga uzongera kuzitirwa no kutumva neza iyi nteganyanyigisho kuko iri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza, agasaba ko abarimu batangira kujya kuyireba no kuyisunga mu kazi kabo.

Yagize ati “Iyi nteganyanyigisho yahawe abantu bake ubundi REB ni yo iyifite. Izanayishyirwa ku rubuga rwayo rwa interineti ku buryo twizera ko nta muterankunga cyangwa umushakashatsi ushaka gushyigikira uburezi bw’umwana uzongera kugorwa n’ururimi."

Bamwe mu barimu bayihawe ngo bajye bayifashisha
Bamwe mu barimu bayihawe ngo bajye bayifashisha

Umwe mu barimu wigisha muri TTC Zaza, Bapfakurera Noheli asanga kwifashisha izo ndimi zombi bizafasha kurushaho gusobanukirwa n’ibyo bigisha, kandi ko bizatuma uburezi burushaho gutanga ireme nyaryo bwitezweho.

Yagize ati “Hari ubwo byakugoraga kumenya neza icyo bashatse kuvuga mu nteganyanyisho ariko ubu dufite aho twakwifashisha ngo dusobanukirwe icyo bivuze, abarimu twigisha na bo bakajya kwigisha abana tuzabaha ubumenyi twifashishije izi ndimi zombi ku buryo bworoshye."

Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2015, ikaba yari iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa.

Umuryango w’Abanyakoreya witwa Child Fund ukaba wayishyize mu Cyongereza bitwara amafaranga asaga miliyoni 5RWf, bakaba bafite icyizere ko ku bufatanye na REB ibi bitabo bizagera mu gihugu cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations to REB and child fund for this high achievement.I think this is a great work in Rwandan education as it will help teachers from abroad and even Rwandan teachers using English language in nursery section to be really on track concerning their job.
Well done.

Innocent yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka