Abize gutunganya ibiribwa muri kaminuza batangiye kubisubiramo bifashishije ubumenyingiro

Kuva ishuri TSS Kabutare riatangiriye gutanga amahugurwa ku bijyanye no gutunganya umusaruro w’ibyavuye mu buhinzi n’ubworozi, n’ababyize muri kaminuza bari mu bari kwitabira guhugurwa.

Bigishwa gukora divayi zo mu mbuto nk'inanasi
Bigishwa gukora divayi zo mu mbuto nk’inanasi

Bamwe mu barangije kaminuza bavuga ko aya mahugurwa abafasha kumenya uko bashyira mu ngiro ibyo bize mbere, kuko ngo kaminuza zo zitabafasha kubikora ngo babyumve neza, nk’uko umwe muri bo witwa Espérance Mukambayire wayitabiriye.

Agira ati “Urebye mu ishuri twigaga uko ibintu bikorwa mu magambo cyane. Gushyira mu ngiro ibyo twize urebye ntabwo twabikoraga.”

Mukambayire ahashoje amahugurwa y’icyiciro cya gatatu yatangiye mu Ugushyingo 2017 kugeza tariki 2 Werurwe. Avuga ko afite umushinga wo gutunganya ibikomoka ku mbuto, cyane cyane imitobe.

Imwe muri gato aba banyeshuri bakoze
Imwe muri gato aba banyeshuri bakoze

Aya mahugurwa ni amwe muri gahunda ya NEP Kora wigire, ngo azamufasha gushyira mu bikorwa uwo mushinga kuko wakuze n’ubundi abikunda.

Ati “Aya mahugurwa yatumye menya neza uko bavanga ibyifashishwa. Mbere sinabyumvaga kuko ntari narigeze ndeba uko bikorwa.”

George Gatera na we ni umwe mu bahuguwe mu cyiciro cya mbere. Yatangiye gukora imigati, amandazi, keke na gato. N’ubwo ataragera aho yifuza kuko ari bwo agitangira, avuga ko afite ikizere ko bizagenda neza.

Ati “Hari abakora ibintu kuko babibonanye abandi. Ibyo nkora ntibitandukanye cyane n’iby’abandi, ariko hari akarusho k’uko nkora ibyo nzi neza.”

Bigishwa no gutunganya inyama
Bigishwa no gutunganya inyama

Abahugurwa ku gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri TSS Kabutare bigishwa gutunganya ibikomoka ku ifarini ari byo imigati, amandazi, za keke (cakes) na za gato n’ibisuguti.

Bigishwa no gutunganya amata bakayabyaza ikivuguto na yawurute no gutunganya imbuto ziboneka mu Rwanda bakazibyaza konfitire, imitobe na divayi.

Christophe Nkusi, umuyobozi wa TTS Kabutare, avuga ko abahugurwa ku gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri TSS Kabutare bigishwa gutunganya ibikomoka ku ifarini ari byo imigati, amandazi, za keke (cakes) na za gato n’ibisuguti.

Avuga ko bigishwa no gutunganya inyama bakazibyaza sosiso na jambo, amata bakayabyaza ikivuguto na yawurute, n’imbuto ziboneka mu Rwanda bakazibyaza konfitire, imitobe na divayi.

Kugeza ubu bamaze guhugura 91 mu byiciro bitatu, kandi bane muri bo bari barize ibijyanye no gutunganya umusaruro muri kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buri wese washaka amahugurwa bayamuha
Kumenya ibisabwa mboneka kuri iyi address: [email protected]

Clauzu yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka