Abanyeshuri bagiye kujya bigira kuri mudasobwa gusa

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) itangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu uburezi bugiye kujya butangirwa kuri mudasobwa gusa, abanyeshuri badakoresha ibitabo n’amakayi.

Minisitiri w'uburezi mu nama yamuhuje n'abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikorabanuhanga mu burezi
Minisitiri w’uburezi mu nama yamuhuje n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikorabanuhanga mu burezi

Minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’Ikigo kabuhariwe mu ikoranabuhanga kitwa Microsoft, tariki ya 24 Ugushyingo 2016.

Avuga ko ubwo buryo bwo kwigira kuri mudasobwa buzoroshya imyigishirize n’imyigire kuko umwarimu umwe azajya ashobora kwigisha abanyeshuri benshi icyarimwe. Ubwo buryo bwatangiye mu mpera za 2015.

Agira ati “Birasaba ko ababyeyi bahindura imyumvire bagatangira guteganyiriza abanyeshuri ayo kugura izo mudasobwa.

Buri munyeshuri ashobora kuzigamirwa nibura nk’amafaranga 500 buri cyumweru; twihaye igihe cy’imyaka itatu ariko ni gahunda ikomeza.

Dufite amashuri arenga 3500 mu gihugu hose; kuri buri shuri hagomba kuba byibura umwarimu umwe w’imibare; bivuze ko tugomba kugira abarimu b’imibare 3500 hatabariwemo abigisha andi masomo.

Nyamara hakoreshejwe ikoranabuhanga, umwarimu umwe yakwigisha igihugu cyose mu gihe kimwe.”

Minisitiri Musafiri hamwe n'abayobozi ba Microsoft
Minisitiri Musafiri hamwe n’abayobozi ba Microsoft

MINEDUC iravuga ko u Rwanda rushaka kuba urwa mbere muri Afurika rufite uburezi bukoresha ikoranabuhanga, nyuma rukazatangira gukwirakwiza iyi gahunda mu bindi bihugu.

Kubera iyo mpamvu ngo buri shuri na Leta nabyo bikaba bigomba gushaka murandasi n’amashanyarazi.

Nyuma y’aho mu Rwanda hatangiye gukorera uruganda Positivo rukora mudasobwa, Microsoft nayo izajya ishyiramo murandasi na porogaramu zikoresha inyigisho zateguwe na Ministeri y’uburezi.

Ibyo ngo bizatuma buri mwana azajya yitwaza iyo mudasobwa mu mwanya w’ibitabo n’amakaye.

Mu gihe hasozwaga igihembwe cya nyuma cy’umwaka w’amashuri 2016, abakozi ba MINEDUC bagendaga basobanurira ababyeyi n’abanyeshuri ibijyanye no kugura mudasobwa zizasimbura ibitabo n’amakayi.

Benshi mu babyeyi barinubye bavuga ko batabona arenga ibihumbi 200RWf aguze buri mudasobwa, kuri buri mwana umuntu ayaba afite.

Abitabiriye inama ya MINEDUC n'abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye n'ikoranabuhanga
Abitabiriye inama ya MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Umuyobozi wa Microsoft muri Afurika, Frank McCosker avuga ko amwe mu mashuri yatangiye gukoresha murandasi igera kure cyane yitwa ‘TV Wide Spaces’ yihuta.

Ishobora ngo gusangirwa n’abantu batuye ku murambararo wa kirometero umunani, mu gihe murandasi yitwa ‘Wifi’ ngo itarengaga muri metero 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Abanyeshuli kuri mudasobwa biga ? ni byiza ariko se nibyo byihutirwa cyane ? reba ubucucike bw’abana mu mashuli , Curriculum nshya itarabonerwa ibitabo bihagije , nibindi .None se one laptop per child yo bigenze gute ? Niba ntacyo yamaze ? njye mbona haba kubaza gutanga ubusobanuro mbere yuko haza indi nshya nibyambere bitararangira. Erega kubaka igihugu bisaba kwitonda bavandimwe.

joseph nyirimbuto yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Twifuzaga Kumenya Bizatangira Ryari?

Eric yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

NIBYO TURABISHYIGIKIYE ARIKO BAGERAGEZE BONGERE
UBUZIRANENGE BWA POSITIVO

ndayisenga shaffy yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

Amajambere wa mugani wo mu majarguru !
n’i Burayi cg amaerika ntibirabaho none ngo mu Rwanda

Muli économie babyita "Business Caritas"

Rugano yanditse ku itariki ya: 30-11-2016  →  Musubize

Ntibibatere ikibazo mineduc ndayiyiziye rwose,ubwo c muzi ngo ibi bizakorwa,iki ni igitekerezo cyumuntu umwe kd azahita ataha vuba aha bihite byibagiranwa,gusa abayobozi bakagombye gushyiraho ibishya bamaze kureba niba ibyo bashyizeho byo niba bikorwa naho..ahhaaaaaa,nzaba numva!!!!

bruce yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

None se MINEDUC yatumije mudasobwa zikoreshwa amabuye (batteries) ko mbona amashanyarazi akiri ikibazo gikomeye mu bice byose by’u Rwanda? Ahubwo se ababyeyi bikeneye babuze n’amahera yo kugurira abana babo amakaye babona ayo kubagurira mudasobwa? Harimo fagitire!

Rugira yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

Nagahoma munwa nukuri. none harya ko muzi neza aho smart phone zigeze abantu abakuze,none murumva aribyiza guha umwana muto mudasobwa aka ariyo yigiraho??? koko uretse kwirengagiza uwo mwana aziga??? cyangwa azigira mu mukino yo kuri mudasobwa harya imibare cyangwa physics zizigwa bazisoma nkusoma ikinyamakuru?? njye mubyukuri simbyumva neza uwaba afite ibisobanuro y’ukuntu bazajya bigisha imibare kuri mudasobwa yansubanurira kuko wenda naba ndimo kubyumva nabi. Murakoze

Karake John yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

Ariko uyu muyobozi uwamujyana mu cyaro ahantu haba amashuri yisunbuye atagira amashanyarazi, ibyo yavuze ntibyatuma abeshyuzwa bikamuviramo kwegura?
Ajye abeshya abanyakigali, naho mu cyaro no mumyaka 10 tuzaba tugikoresha amakaye.
Abaye nka Mininfra uvuga ngo udutadowa tuzaba twacitse mu cyaro kandi azi ikibazo cy’amashanyazi aho yivugiye ko mu 2017 tuzaba dufite megawati 700 none tukaba nta na kimwe cya 3 dufite?
bayobozi mujye mwitondera imvugo kugira ngo abaturage batababonamo nk’ababeshyi

zana yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Ariko ministeri y’uburezi yaretse kurindagiza abana bacu, nireke hari abana babibasha,abana b’abaministiri biga hanze biga muri bya bigo byo muri high category, naho umwana uri mu cyaro nibareke yige kwandikisha ingwa ndetse n’ikaramu naho kuzana udushya tudashyirwa mu bikorwa abyigumanire.

Ntaganzwa Joseph yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Iterambere mu burezi cyane cyane technology ni ryiza rije turikeneye ariko kandi uwo mushinga ubanze usuzumwe neza. Ikindi amakuru awureba aganirizwe abagenerwabikorwa aribo barimu cyane cyane hanyuma nidusanga ingaruka nziza ziruta imbi tuwemere.

Naho gutanga ireme ry’uburezi abarezi bagabanyijwe mu mirimo ntibyaba aribyo.
Ariko kandi niba hari amwe mu mashuri yatangije iyi program bazatubwire outcomes

alias Dom yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Iyi MINISTERE ndayikunda,ivuga ibintu bidashoboka gusa.Nyakubahwa Minister wari uziko ya curriculum nshya mwatangije umwaka ushize mu wa mbere no wa kane mu mashuri abanza n’ayisumbuye itakurikijwe kubera ko nta bitabo abarjmu babonye?
Nyakubahwa minister wari uzikono mu mwaka utaha bizagora kuyikurikiza kubera ko hazaba hakenewe ibitabo bijyanye n’umwaka abana bimukiyemo kndi n’ushize ntabyo REB yatanze?!
Nyakubahwa Minister,reka ngaruke kuri mudasobwa,wari uzi ko ya one laptop per child ahenshi zikibitse mu bikarito mwazihayemo kuko nta muriro uhagera ahandi zikaba zarabuze umwalimu uzigisha.!
None ngo murashaka kwigishiriza kuri MUDASOBWA?
Iri reme ry’uburezi ko ubanza ari mwe murigusha?
Iyo REG itangaza ingo zifite umuriro usanga tutaragera kuri 30%, ko amashuri anyanyagjye my Rwanda hose izo machine zizacomekwa kuki?

Marie Merci yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

nonec koko buriya kiriya gihe hazaba habonetse umuriro muihugu hose ariko nanone bazite kubarimu bigishaga aricyo kibatunze niba hari ikindi bazakora kuko bateza ubushomeri bukabije ndetse ubwo nta nicyo byaba bimaze kwiga uburezi muri kaminuza ahubwo ndabona bajya batanga gusa amahugurwa yo gukoresha mudasobwa

peter yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka