Uzita abanyeshuri bashyashya “Ibiryabarezi” azabihanirwa

Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR/Huye) avuga ko umunyeshuri uzafatwa yita abatangizi izina ribatesha agaciro azabihanirwa.

Dr. Usta Kayitesi, umuyobozi wa UR Huye
Dr. Usta Kayitesi, umuyobozi wa UR Huye

Mu gusoza igikorwa cyo kumenyereza abanyeshuri bashyashya muri UR/Huye, tariki 21 Nzeli 2016, Dr. Usta Kayitesi yavuze ko atari byiza kwita abantu amazina abatesha agaciro.

Agira ati “Niteguye kubona nk’abanyeshuri batanu nkabahagarika kwiga mu gihe cy’umwaka wose kubera ko bise abandi “Ibiryabarezi”. (Abanyeshuri ) Turaza kubaha itangazo, tubabwira ingaruka z’igikorwa nk’icyo.

“Izina ritesha agaciro twebwe ntabwo twarishyigikira,niba mwarakurikiye n’amazina yitwa ingagi, ni amazina atwereka aho tugana nk’igihugu.”

Yatangaje ibi mu gihe bivugwa ko abanyeshuri batangiye muri Kaminuza uyu mwaka wa 2016, bahawe izina ry’Ibiryabarezi.

Iri zina ryatangiye ryitwa amamashini yakinirwagaho umukino w’amahirwe, wahagaritswe mu Rwanda, iryo zina kandi ryiswe n’ibindi bintu bitari byiza harimo n’indaya.

Aya mazina yitwa abanyeshuri bashyashya batangiye kaminuza, ahanini afatira ku makuru agezweho, ariko atari meza.

Ni naho Dr. Usta Kayitesi ahera avuga ko bikwiye guhinduka. Nk’uko muri iki gihe nta mubyeyi ukita umwana izina ribi ngo abyemererwe. Kuko byakunze kugaragara ko akenshi izina ari ryo muntu. N’ibindi ngo bikwiye guhinduka.

Ati “Umutoza w’ikirenga Perezida wa Repubulika yabakiriye nk’Intagamburuzwa. Nta mpamvu tudakomeza kubaha iryo zina ribabereye rinabubaka mu kuba Abanyarwanda bafite indangagaciro n’ubushake bwo kubaka u Rwanda mu buryo natwe tubyifuza.”

Aba banyeshuri ngo ntibakwiye kwitwa ibiryabarezi, ahubwo Intagamburuzwa
Aba banyeshuri ngo ntibakwiye kwitwa ibiryabarezi, ahubwo Intagamburuzwa

Abanyeshuri b’abatangizi bavuga bumvise ko babise iryo zina, bamwe bikabababaza kuko bumvaga ari ukubatuka. Abandi bakumva ko ari ibisanzwe ariko ko bazaharanira kudakora ibijyanye na ryo; nk’uko Uwase Sendakize abivuga.

Agira ati “Numvaga n’ubwo baritwita tukihagera, wenda uko bazagenda babona uko tumeze by’ukuri bizahinduka iryo zina rikavaho.”

Naho iry’Intagamburuzwa ryo, ngo ni ryiza cyane kuko ribaha imbaraga zo gutuma batazatezuka ku mugambi bazanye baje kwiga.

Ibyo kwita amazina abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere muri Kaminuza, byaba byaratangiriye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu mwaka wa 2000 na 2001. Ariko hari abavuga ko byaba byaratangiye mu mwaka wa 1981.

Amwe mu mazina yiswe abanyeshuri bo muri za Kaminuza harimo Indangare, Ibigarasha, Nyakatsi, Ibicurane, Manoyinanga, Abadehe, Inyatsi n’andi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Mbega wowe, harya wowe promotion yawe yitwaga nde? Reka abakonali n’amadogs akore mu nganzo mubyeyi!!!!!

aracho yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ariko yeeeee!ahubwo we yizehe?babitaga irihe?ntacyo ayobewe arigizankana.guhagarika umwana kwiga kubera icyo kweri?icyo ntabwo arikibazo kituraje inshinga pe.arabura ubushaka impamvu bitwa gutyo?ahokureba uko babongerera buruse barareba ibyo kweri.aziko abantu bafitiye igihugu akamaro abenshi biswe izina?wsanga yarize hanze.ubundi c kombonye ntakindikingenzi yavuze mwanditse mo muriyinkuru?nukuvugako aricyo cyari cyamuzanye?

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ariko yeeeee!ahubwo we yizehe?babitaga irihe?ntacyo ayobewe arigizankana.guhagarika umwana kwiga kubera icyo kweri?icyo ntabwo arikibazo kituraje inshinga pe.arabura ubushaka impamvu bitwa gutyo?ahokureba uko babongerera buruse barareba ibyo kweri.aziko abantu bafitiye igihugu akamaro abenshi biswe izina?wsanga yarize prive cg hanze.ubundi c kombonye ntakindikingenzi yavuze mwanditse mo muriyinkuru?nukuvugako aricyo cyari cyamuzanye?

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ariko narumiwe koko, uyu Usta yaranyigishije muri LLBII isomo rya Criminal procedures sinarinziko akiri umunyagitugu bigeze aha. Ngo uzita abanyeshuri ibiryabarezi uzamwirukana? Hanyumase amazina twese twiswe ko abayatwise batirukanwe cg ni uko ibyo batwise twahise tuba byo?Ibyo kwitana amazina biryoshya ubuzima bwa kaminuza witangira kubihiriza abana ubabuza kwishakira ibibashimisha dore ntushoboye no kubasabira bourse nibura ngo bage kwa Gicumba. Ni uko wazanye amatiku muri faculty of Law utuma Callixte Nsabimana yirukanwa uri mubabigizemo uruhare, ubwo uraje nubundi uteze umwiryane muri kaminuza.
Nawe ubwawe uri ikiryabarezi.

Walker yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ariko ntimugakabirize ibintu! ibyo ni ibisanzwe muri Kaminuza nta gitangaza kirimo, cyangwa ngo uvuze bene iryo zina afatwe nk’uwaciye inka amabere kuburyo yahagarikwa umwaka wose! Harya ubwo yamuhagarika yishingikirije iyihe ngingo y’itegeko!
Ko batwise abayanja byatubujije agaciro kacu muri sosiyete! Agaciro umuntu niwe ukiha!

Umuyanja (Promotion 2001) yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Uyu nguyu ashobora gushiduka ariwe wenyine uryitwa. Azabaze uwo bise nyirarunyonga aho byaturutse. Elle se prend pour qui celle-la?! Ayandi mazina yiswe yose aribaza ko atari pire que ikiryabarezi?! Haruwo byagize icyo bitwara? Niyo ushatse kwivuga utitaye ku mwaka winjiriye kaminuza uvuga iryo zina ryari rigezwe then repert ikaboneka kandi ntibigire icyo byangiza. Ndabona atazi ubwitsi arimwo tout simplement.

Alain yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

URETSE N’ABO BANYESHURI,NA USTA UBWE NI IKIRYABAREZI GIKURU,UTWO TWANA TUKABA UTUBARYABAREZI DUTO!!

BAMAZE KWITWICIRA KAMINUZA,UBUREZI BABUTESHA AGACIRO,UBU BAMBUYE ABAFATANYABIKORWA B’ABO N’ABARIMU...NONESE ARAJIJISHA NKAHO ICYO ARI IKIBAZO NYAMUKURU GISHISHIKAJE KAMINUZA

Kagabo yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

sha uyu muyobozi ahari ntiyagize ngo Kaminuza ni Gardienne ye !! ngsho nabashakire we iryo abita !!! kuva kera twiga hariya nta muyobozi wivangaga mu kwita amazina promotions nshya kimwe n amazu yubakwaga...kuko byafataga izina rya situation igezweho icyo gihe. ex cambodge..Titanic..Ubuyanja ...abatigistes...abayanja...none nawe arazana amategeko nkayo mu iseminali nayo y i Kabgayi.

Aliaaaa yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Iyi ntikiri Kaminuza nkuru y’u Rda erega. Tekereza umuyobozi akivanga muri entertainment, jargon n’ibindi bishimisha abanyeshuri. Njye nageze muri NUR igihe Rwarakabije yari avuye ishyamba, kandi ndi umusirikare wa RPA bahita batwita aba FOCA kandi ntacyo byahinduye ku mico nindangagaciro kacu!!! Babyishe bayita COLLEGE! Hhhhhhhhhh

Goodman yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ikiryabarezi vraiment???!!!??? Iyaba mwari muzi ubundi busobanuro bagihaye??!!?? Hari abakibwira ko ari bya byuma shinwa birya ibiceri ??!!?? No wapi! Ni Ikidahembwabahinzi baba bashatse kuvuga.

Koraneza yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ahhhh,uyu muyobozi arumva koko bishobka, buriya nta kundi kuko ryarangije gutangazwa bazakomeza bitwe "IBIRYABAREZI" wenda nuko batazabivuga mu ruhame ariko nta kundi.

Ikindi kandi agomba kumenya ko universite atari secondaire cg primaire.

Lysa yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka