Twahembwe - Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta

Nyuma y’amezi hafi atatu bategereje guhabwa igihembo cyo gukosora ibizamini bya Leta, abarimu bari bafite iki kibazo akanyamuneza ni kose nyuma y’uko bahembwe.

Abarimu bakosoye ibizamini bishimiye ko bahembwe
Abarimu bakosoye ibizamini bishimiye ko bahembwe

Umwe muri bo waganiriye na Kigali Today mu byishimo byinshi, yavuze ko ubu rwose barimo bigisha batekanye kuko babonye igihembo cy’ibyo bakoze, nyuma y’igihe baraheze mu gihirahiro bigatuma batakaza ikizere cyo kubona ayo mafaranga vuba.

Ati “Ubu rwose turishimye na bagenzi banjye, kuko amafaranga yageze kuri konti zacu tariki ya 18 Ukwakira 2023. Mudushimirire abayobozi bacu bumvise ikibazo cyacu n’ubukene bwacu bagahita baduhemba rwose, ariko ntitwareka gushimira ibitangazamakuru bitandukanye byatubarije uko ikibazo giteye n’igihe kizakemukira”.

Undi mwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye mu Karere ka Kayonza, na we yavuze ko yishimiye ko bahembwe nubwo byari byaratinze.

Ati "Amafaranga nubwo yatinze twizeye ko azatugirira akamaro, kuko n’ubundi aje dufite ibibazo bitandukanye".

Impamvu aba barimu bari bagize impungenge, ni uko iyo basozaga imirimo yo gukosora abanyeshuri bahitaga bahabwa amafaranga bakoreye mu gihe kiri hagati y’ibyumweru 3 n’ukwezi kumwe ibizamini birangiye. Ariko ubu bikaba byari bimaze amezi abiri bagitegereje kandi batanabwirwa icyabiteye, cyangwa se ngo bahabwe amakuru ku gihe bizakorerwa.

Ubwo Kigali Today yakoraga inkuru ku kibazo cyo gutinda guhembwa kw’aba barimu, Dr Bernard Bahati, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA), yavuze ko abarimu batahise bahembwa bose, habanje guhembwa abakosoye ibizamini by’amashuri abanza.

Dr Bahati yatanze ikizere kuri icyo kibazo ko kizahita gikemuka mu gihe cya vuba, ubu abarimu bakaba babonye igisubizo mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Inkuru bijyanye:

Abakosoye ibizamini bya Leta bategereje umushahara amaso ahera mu kirere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Dear NESA ngaho nibadufashe basohore amanota y’ibizamini bya leta Yuko abana bacu bari kubura amahirwe menshi kubera nta manota ,mudufashe gose nka Kigali today mubitubarize .

[email protected] yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Dear NESA ngaho nibadufashe basohore amanota y’ibizamini bya leta Yuko abana bacu bari kubura amahirwe menshi kubera nta manota ,mudufashe gose nka Kigali today mubitubarize .

[email protected] yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Ntabwo abahembwe ari bose, Abakosoye Geography and Environment paper I ntabwo turahembwa. Ahubwo natwe batubwire igihe tuzayabonera.

Samuel yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Yabonye bamwe abandi ntiturayabona.abakosoye geo ntacyo turabona.

Elias yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Yabonye bamwe abandi ntiturayabona.abakosoye geo ntacyo turabona.

Elias yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Hari abatarayabona.yahawe bamwe abandi turacyari mugihirahiro.abakosoye geo ntacyo turabona.

Elias yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Dear mineduc,
Bajye bahembwa batagombye kwishyuza, umushahara nka contrepartie y’umurimo ntiyishyuzwa. Kandi murakoze kubyumva.

ka yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka