Abakosoye ibizamini bya Leta bategereje umushahara amaso ahera mu kirere

Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bya Leta batangarije Kigali Today ko bategereje amafaranga bagombaga guhemberwa uwo murimo ariko na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abarimu bakosora ibizamini
Abarimu bakosora ibizamini

Abo barimu bavuga ko iyo basozaga imirimo yo gukosora abanyeshuri bahitaga bahabwa amafaranga bakoreye mu gihe cyiri hagati y’ibyumweru 3 n’ukwezi kumwe ibizamini birangiye. Ariko ubu ngo amezi agiye kuba abiri bagitegereje kandi bataganabwirwa icyabiteye cg se ngo bahabwe amakuru ku gihe bizakorerwa.

Umwe muri bo yagize ati “Jyewe nayobewe aho nzabariza ikibazo cyanjye kuko ngihuriyeho n’abandi benshi bakosoye mu bizamini bisoza ikiciro rusange, cy’amashuri yisumbuye kuko abakosoye amashuri abanza bo babamaze guhabwa ayo mafaranga”.

Uyu mwarimu avuga ko bitewe n’impapuro umwarimu yakosoye umwe yashoboraga guhembwa amafaranga asaga ibihumbi 140 ndetse hari n’abageza mu bihumbi 180.
Aba barezi bavuga ko iyo ayo mafaranga yabaga ataraboneka NESA yajyanaga urutonde rwabo muri Mwarimu SACCO bakaba bajya muri iyi banki bakabaha amafaranga bagendeye kuri rwa rutonde rwabo noneho amafaranga yaza Banki ikiyishyura ariko bo bikemuriye ikibazo.

Undi mwarimu waganiriye na Kigali Today avuga ko kutishyurirwa ku gihe byabateye kugira imibereho mibi kuko gukosora ibizamini bibatwara ibintu byinshi birimo n’amatike yabo.

Ati “Nawe reba ukuntu ibiciro ku isoko byahenze utekereze uburyo amashuri yatangiye bataraduhemba? Ikibabaje ni uko tubaza n’igihe bazaduhembera ntihagire udusubiza bakicecekera ntitumenye iherezo ryabyo”.

Mu gushaka kumenya icyateye iki kibazo, twegereye Dr Bernard Bahati, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini NESA maze atubwira ko kugeza ubu hari bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bamaze guhabwa amafranga yabo ariko hakaba n’abandi batarayabona bakabasaba kwihangana kuko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke, bityo bakaba bashonje bahishiwe.

Dr Bahati Bernard Umuyobozi mukuru wa NESA
Dr Bahati Bernard Umuyobozi mukuru wa NESA

Ku rundi ruhande ariko, amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ikibazo cyo gutinda guhembwa kw’abarimu byaba biterwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) idatanga ayo mafaranga nyamara ibisabwa byose byarakozwe.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Sam Ruburika, umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe itumanaho (Communication Specialist), yavuze ko icyo kibazo nta makuru agifiteho, cyakora adusaba kwihangana akadushakira amakuru mpamo. Nyuma yo gutegereza amasaha 24 nta gisubizo duhawe, twahisemo gutangaza iyi nkuru, nyuma y’uko inkuru isohotse, atubwira ko koko icyo kibazo cyo gutinda guhemba abarimu gihari ariko yongeraho ko abarimu basigaye batarahembwa, bazabona amafaranga yabo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Abarimu bose hamwe bakosoye ibizamini ni 14,800 naho ayo bagomba kwishyurwa akaba miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ibyo kwishyura imburagihe bikwiye gukosoka Kuko abiyemeje gukora uwo mirimo baba bawukoreye ku gihe. Ndasaba KO buri wese yajya yubahiriza inshingano ye,bityo serivisi igatangwa neza.ibi bizatuma nihabaho n’imbogamizi y’ikoranabuhanga n’ibindi yumvikana.

Nizeyimana Aloys yanditse ku itariki ya: 15-07-2024  →  Musubize

Ni byiza kubuvugizi mudikorera, twifuzako twazabona indi nkuru icyumweru gitaha abakosoye bishimira ubuvugizi mwabakoreye ariko na bahagaratiyeNESA vakazagaragara muri iyo nkuru bitewe nuko izabyitwaramo

Twambaze yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Murakoze cyane kubuvugizi bwanyu ariko birakwiye ko NE
SA na Minecofine bavugurura imikorere niba haravuguruwe kwihutisha gusohora amanota y’abana ngo batangirire ku gihe nibyiza cyane rwose ninako ba jya bihutisha gukura amafaranga mububiko Kandi mpamya ko niba ukosora akurikirana ibyo gukosora hari abakozi bashinzwe gukurikirana iby’amafaranga Kandi nabo bazahemberwa buri wese akaze ingamba anoze inshingano nibwo bizanaryohera abakosora kuko no kubura kwabo bijyana n’ububihe bw’imikorere mibi.Murakoze Imana ibahe umugisha.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Mwiriwe.mfite impanoyumupira Ariko nabuze Ahonawukinira .Igitekerezonahabanyirigukosora\bagumagutegereza igisubizo Ijororyiza. Mwanfasha impanoyange nkayibyaza umusaruro

Mfitumukiza ELIAZAL yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Mwarakoze,,kutwicira gahunda,,,

Twizerimana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Erega Nesa nabo bajye batekereza ko abakosora nabo dufite abana tujyana ku ishuri iyaba babitekerezaho rwose umwana wa Mwarimu nawe akazajya ajyera ku mashuri mbere Ako kuza abandi bamazeyo ibyumweru.

Andre yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Nukuri NESA IKWIYE GUKOSORA IMIKORERE KUKO BIRATUBABAZA CYANE ARIKO UBWO BAVUZE MUCYUMWERU GITAHA REKA TURINDIRE.

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

birakabije tuvugishije ukuri ibyobijeje abantu ntabyobakoze ikindi ikikinyamakuru nicyocyonyine gitinyutse kubaza IMANA ibahe bumugisha peeeee

twagirimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

mubyukuri mwakoze kuvugira abakosozi arko NESA iratinda cyane ese abana babarimu bangenda gute ku ishuri igihe batahembye umukosozi

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Ikibazo cyabatarabona amafranga ntabwo kiri secondary gusa kuko na primary hari abasigaye batayabonye nyuma y’ibyumweru bisaga 3 abandi bayabonye mukomeze mudukurikiranire ayo makuru kuko ubu ibintu bitumereye nabi

Jackchan yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Turagushimiye wowe witanze ukajya kutubsriza. Mubyukuri Dr Bahati ubwe tigereye ku masite yskosorerwahaho, atubwira ko itsinda ryavuye muri minecofin ririmo gutunganya ibisabwa byose kuri NESA.Mbese twatashye tuziko mu cyumweru kimwa araba yabonetse.

Nanone Kandi yatwemereye ko amafaranga y’umukosozi agiye kubikurikirana ntituzongere kuyungukira igihe tuyafatiye kuri U.SACCO.Murakoze cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Muri iyi nkuru hatavugwamo KO abarimu bakosoye ibizamini bya primaire bamaze kwishyurwa nyamar si hose kuko abakosoreye Ikinyarwanda muri G S St Joseph tutarabona amafranga twakoreye.

Nkerabigwi Fabien yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.