Minisiteri y’Uburezi yashoje icyiciro cya mbere cyo gushyira abarimu bashya 6,741 mu myanya

Ibijyanye no gushaka abarimu bashya no kubashyira mu myanya ni kimwe mu bibazo byatumye Dr. Irénée Ndayambaje wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) ndetse n’umwungirije Tusiime Angelique, bahagarikwa ku mirimo yabo kuko byavugwaga ko batumye iyo gahunda itinda kurangira.

Abasabye kuba abarimu aha bari mu kizamini cyanditse
Abasabye kuba abarimu aha bari mu kizamini cyanditse

Kuba icyiciro cya mbere cyo gushaka abarimu no kubashyira mu myanya cyarangiye, byatangarijwe mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi, ku wa 16 Ugushyingo 2020.

Abarimu bamaze gushyirwa mu myanya mu mashuri abanza ni 3,732 mu gihe muri rusange hakenewe abarimu 18, 039 bivuze ko hari abandi bagikenewe bagera ku 14,307 bazakomeza gushakwa no gushyirwa mu myanya mu gihe kizaza.

Mu mashuri yisumbuye, abarimu bamaze gushyirwa mu myanya ni 2,673 mu gihe muri rusange hakenewe abarimu bagera ku 6,371, ibyo bivuze ko hari abarimu 3,698 bakibura, bazashakwa bagashyirwa mu myanya.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro (Technical and Vocational Education and Training (TVET)), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha mu bigo basabye kwigishamo ni 336.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi, muri rusange abarimu bashya bashyizwe mu myanya mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi-ngiro, ni 6,741.

Dr Valentine Uwamariya Minisitiri w’Uburezi yagize ati “Gushaka abarimu no kubashyira mu myanya, byaratinze ariko ubu byarakunze kandi byagenze neza. Abarimu bashyizwe mu myanya hagendewe ku mashuri basabye kwigishaho ndetse n’uturere batuyemo. Mbere gushyira abarimu mu myanya byarimo ibibazo, ariko byarakosowe, ubu abarimu bamaze kugera mu mashuri yabo”.

Dr. Uwamariya yavuze ko “Ibintu byose byakosowe, mu gihe amashuri yitegura kwakira icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri n’abarimu biteguye kubakira.”

Biteganyijwe ko tariki 23 Ugushyingo 2020, ari bwo abanyeshuri mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, n’abo mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu bazatangira amasomo. Abo bazaza, mu gihe ikindi cyiciro cyatangiye amasomo guhera tariki 02 Ugushyingo 2020.

Minisiteri y’Uburezi ntirashyiraho itariki yo gutangira icyiciro cya kabiri cyo gushaka abarimu binyuze mu buryo bwo gukora ibizamini, gusa ngo ishobora kuzatangazwa mu gihe kitarambiranye.

Igikorwa cyo gushaka abarimu bashya, cyakozwe ku bufatanye hagati y’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), Umujyi wa Kigali, uturere, Minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ubucucike mu mashuri, Leta irimo kubaka ibyumba by’amashuri bishya bigera ku 22,500. Kandi kugira ngo umubare w’abarimu ujyane n’uw’abanyeshuri, Leta izakenera gushaka abarimu bagera ku 29,000 nyuma y’uko amashuri yose azaba afunguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Abarimu bagikenewe banganiki 2021 murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Byazaba byiza murebye aho umwarimu aturuka kugira ngo ariya mafaranga yagira icyo abamarira

Itangishaka ezechiel yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

urutonde rw’abarimu bo mu mashuri y’imyuga ruboneka he?

josue yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

abarimu bo mu mashuri y’imyuga urutonde rwabo ruboneka he?

josue yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Turabashimira ukuntu mudahwema kutugezaho amakuru.nukuri turabakunda. Gusa turifuza kumenya aho ikiciro cyo gushyira abarimu mu myanya bagendeye kuri results slip bigeze.mudukurikiranire muzatubwire. Kd bibaye byiza ama lists bakayashyira nko kuri websites zakarere byatworohera.murakoze

Samuel TURATSINZE. yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Bakoze cyane gushyira abarimu mumyanya basabye ariko kubona urutonde rwabarimu bashyizwe mukazi biragoye ntitubibona bashaka uburyo twajya tubibona murakoze

Uwera jane yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Lists yabo barimu batoranijwe hagendewe kuri transcripts ziboneka he??

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Twishimiye ko gushyira abarimu mumyanya byakozwe ariko kureba urutonde rwabashyizwe mumyanya biragoye .None bazibona bate?

BIZIMANA Abraham yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Murakoze ariko mwadusabira urutonde rwabo bashyize mumyanya kuko ntiturabisobanukirwa neza.

cyuzuzo liliane yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Gahunda yo gushyira abarimu na ba comptable mumyanya bagendeye kuri transcript na result slip yo igeze he? thanks turabakunda!!

Alexis yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Murakoze kutugezaho amakuru yaho gushyira abarezi mumyanya basabye ariko kubona urutonde umuntu yirebaho biragoye ntakuntu mwashaka uburyo urwo rutonde rwajya rugera kuri buri mukandida?

Rukeba eric yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Guhitamo abarimu byakozwe mu kiciro giheruka bagendeye kuri transcript byakozwe nabi cyane.
Selection yagombaga gikorwa na Institution imwe gusa kuko hari nk’umuntu wabaye selected mu turere turenze dutanu. Twose azadukoramo? Ni ukuvugako yishe imyanya yari guhabwa abandi kd mu turere tumwe bazamutegereza bamubure yaragiye ahandi.
Ibyiza rero abacandida bose bazagire umunsi umwe ku turere bahamagaweho utabonetse akurwe ku rutonde.

Sam yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka