Umuyobozi Mukuru wa REB ari muri batatu bahagaritswe ku mirimo yabo

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abayobozi batatu bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:

Dr. Ndayambaje Irenée
Dr. Ndayambaje Irenée

Abo bayobozi ni:

1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

2. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

3. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

Ibitekerezo   ( 11 )

Mwiriwe neza jye nize uburezi muri kaminuza nkuru y, URwanda rukara campus, nize History na géography ariko tujyeze mu mwaka wagatu badusaba guhitamo isomo rimwe nahisemo kwiga geography ,history iba isigaye level 2 ubu ndi A0 mu geography ariko n’abuze akazi promotion zadukurikiye bazitegetse guhitamo amasomo 2 ubu kuri diplôme zabo hariho amasomo 2,natwe twabanje hariho rimwe cyukora kuri transcript hariho history iyo bajyiye gitans akazi Baha abusé amasomo 2 twe tuzaba abande kwikosa Atari iryacu ni mutujyire inama murakoze

Uwizeyimana prosper yanditse ku itariki ya: 20-03-2022  →  Musubize

DG wa REB yavangiwe naba DDE no mu turere ahubwo nabo babigeho

Amani yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Minisiteri y’uburezi yakagombye gutanga akazi ko kwigisha, bahereye ku bantu batsinze ibizamini by’akazi byakozwe mu bihe byashize (12/2019 na 07/2020). Kandi Bakamenya ko abantu bize uburezi ari bo baherwaho mu gutanga akazi kuko burya igihe baba baramaze babwiga kitagomba kuba imfabusa. Naho rero abatarize uburezi nabo bashobora kugira uruhare mu kunoza uburezi hakurikijwe ibyo bize kdi bagahabwa amahugurwa.

HABAGUHIRWA Theobard yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Twababajwe cyane no kumva uriya mugabo wumuhanga ahagarikwa twizeye ko azasubizwa mu kazi mu minsi ya vuba kko yaramaze gukemura byinshi ahubwo yavangirwaga nabo muturere.

Manzi yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Muraho mudufashe twajyanjye Docier kukarere igihe kigihari baratwirukana ngo twifashishe online turataha turabikora byarangiye twibuze mubatoranijwe byagateganyo no mubasigaye mudufashe natwe tumenye uko twazagaragara kurutonde urwo arirwo rwose twashyirwamo.

alias yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

REB yakoze amakosa,uko yari yoroganije gahunda yibizam byabarimu ntaburiganya,ninako yarigupanga gahunda yokubashyira mukazi,gufata igikorwa nkakiriya ukakijugunyira uturere nikosa rikomeye,ubukoko haruyobewe imikorere yuturere🤣🤣🤣🤣

Musada vava yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Icyo bahagarikiwe ni ikosa ryumvikana,#kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye# wasanga @NDAYAMBAJE Irenee na bagenzi be nta ruharebabigizemo

KAMANZI yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Nigute bafata umuntu
Utarize uburezi
Bakamushyira muburezi
Ntanamahugurwa
Namba ahawe bababumva
Uwo muntu azatanga
Irihe reme Koko.

Francis yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

OK,Ntamuyibozi kampara,bijyanye n’imukorere ariko bajye babagira inama mugihe ntamakosa aremereye bakoze mbere yokuberekeza umuryango

Yuko Dr Ndayambaje irenee nabonaga ashoboye rwose

Wellars turikumwe yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ariko Dr Irene Ndayambaje ni umukozi gusa yagize abakozi babi NGO zitukwamo nkuru nyine.Let’s izabirebe neza abateje ikbazo babibazwe akenshi amanyanga akorwa n’abatekinicien

Nsabira Jean yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ministeri YUBUREZI ifite umukoro ukomeye wokumenye uko ireme ryu burezi ryashyirwa mubikorwa hakorwa ubushakashatsi bwi mbitse GUHITAMO abarimu bafite ubushobozi nubuhanga aho gukoresha amaranga mutima bafata uwo babonye, buri mwaka UR college of education hasoza umubare munini wabarimu bashoboye, ariko niba menya nigihe byabereye

Umwanzuro muduha umwanya twajya inama uko byakosorwa haba mubushakashatsi cyangwa nogushyira mubikorwa

Cyiza Frank yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka