Kaminuza ya UNIK yafunzwe ishobora gukurikirwa n’izindi ebyiri

Kaminuza imwe yo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’indi yo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo zishobora kwamburwa ibyangombwa, nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today aturuka muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanzwe n’umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga.

Indangaburezi College of Education (ICE)
Indangaburezi College of Education (ICE)

Nibigenda gutyo izo kaminuza na zo zirafunga imiryango, nyuma ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa INATEK, yafunzwe guhera tariki 01 Nyakanga 2020 na MINEDUC, zose zikaba zizira kudatanga ireme ry’uburezi rikwiye.

Inkuru ya KT Press iravuga ko izishyirwa mu majwi ko zakwamburwa ibyangombwa ari Christian University of Kigali ikorera kuri Saint Paul ikaba yaratangiye gukora muri 2017, ikaba yigisha amashami anyuranye arimo ubumenyi mu ikoranabuhanga, kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, ubucuruzi ndetse n’icungamutungo.

Ibindi yigishaga ni amashami ajyanye n’uburezi arimo ishami ry’Igifaransa n’Icyongereza, iry’Ikinyarwanda n’Igiswahili, Itangazamakuru n’Itumanaho n’andi.

Indi kaminuza ishobora kwamburwa ibyangombwa ni Indangaburezi College of Education (ICE) yo mu Karere ka Ruhango, ikomoka ku ishuri ryisumbuye ryigenga na ryo rizwi nka Indangaburezi Secondary School, rikora kuva mu 1980.

Iyo na yo yigisha amashami anyuranye yibanda ku bijyanye n’uburezi arimo Ikoranabuhanga rya mudasobwa, Ikinyarwanda n’Icyongereza, Igiswahili n’Icyongereza n’andi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nitwa alias ikibazo si Kamenuza uhubwo bakwiye gukosora abaziyobora kuko nibagumya kuzifunga abaziyoboraga badakosowe nubundi n’ibindi bigo bazayobora ntibishobora guterimbere (ikibazo kiri mubaziyobora).

Alias yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Gusa mujye mudukorera ubuvugizi ibi mbibagejejeho kugiti cyanjye na kaminuza za leta zinjye zitanga service zinoze Kandi zihuta dore nkubu nasabye guhindurirwa amazina kuri diploma yanjye nishyura 50k Kandi narimfite umuterankunga ushaka kunyishyurira ikiciro gikurikiyeho ariko kuva mukwa 11/2019 ntibarabikora Kandi iyo service barayinyishyuje rwose mutuvuganire bishoboke abantu ba reprint kaminuza y’ uRWanda idukorere ibyo itugomba.

MUCYO Bertin yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Ibyireme ry’uburezi byo ntawabivuga pe mujye mwinumira nawe se uko bwije nuko bukeye haravuka zakaminuza njyewe mbona bashyira imbere kwibonera amafaranga naho ibi ubundi! Ahubwo bakore ubwo bugenzuzi mugihugu hose nizindi zifungwe .
Ubundi byaba bimaze iki wiga utanze ayawe yakakugobotse wagera hanze ugasanga uri inyuma y’abandi?

MUCYO Bertin yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Gusa nibaza niba kaminuza ifungura imiryango hatabanje kugenzura niba yujuje ibisabwa !? Iri funga rya hato nahato rituma abagannye izi kaminuza badindira , nkaba nasaba ko iri genzura ryajya rikorwa mbere abantu batarahatakariza imitungo yabo .

Jacques yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Gusa nibaza niba kaminuza ifungura imiryango hatabanje kugenzura niba yujuje ibisabwa !? Iri funga rya hato nahato rituma abagannye izi kaminuza badindira , nkaba nasaba ko iri genzura ryajya rikorwa mbere abantu batarahatakariza imitungo yabo .

Jacques yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Abari bategereje impamya bumenyi bazagenda gute?

Alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Minister ntawe niwowe ubundi uburezi nta tolerence kbx nakomerezaho

jimmy yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Byaba byiza zikosoye ibitagenda neza aho gutegereza gufungirwa imiryango.Ahubwo bagenzure n’izindi zidupfunyikira amazi nazo zihwiturwe.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Christian University of Rwanda nta burezi buriyo rwose,Ndasaba Ministry of Education kudutabara kuko imyigire iri hasi cyane pee! Nkubu Kugira ngo umunyeshuri azabone Transcripts biragoye ndetse n’ibindi bibazo byinshi utarangiza Kandi byose bigira ingaruka ku Ireme ry’uburezi. Ndasaba HEC Kugira icyo ikora rwose kuko ibibazo bya CHUR birakabije.

R. DVB yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka