Ababyeyi bamwe baravuga ko kubona amafaranga y’abanyeshuri bizabagora

Nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari ababyeyi bavuga ko ubukene buriho buzatuma bitaborohera kubona amafaranga y’ishuri, ariko hakaba n’abavuga ko amashuri bayazigamiye.

Patrick Sibomana ucuruza ibiribwa mu mujyi i Huye ni umwe mu bavuga ko kubura abakiriya mu gihe cy’iminsi mikuru byabateye ubukene.

Agira ati “Inyama, amashaza n’indimu urebye ni byo byaguzwe cyane. Ubushaza bwaguraga 2000 na 2500, indimu zikagura 2000, ariko twebwe nta cyashara kirenze, byari ibisanzwe. Sinzi icyabiteye.”

Ikindi cyagaragaye ngo ni ugukomeza guhenda kw’ibiribwa, na byo biri mu byateye ubukene. Sibomana ati “Ubugari burimo buraranguzwa amafaranga 850, tukabutangira igihumbi. Umuceri w’umutanzaniya ni ibihumbi 38 na 500. Ubu abana turabagaburira kawunga kuko ari yo iri gukatuka. Ibishyimbo byo ni ibisanzwe, ni 1000, 1200, gutyo.”

Asoza igitekerezo cye agira ati “Amafaranga y’ishuri kuyabona ntabwo byoroshye, ariko abana tuzabohereza, dusigare tuyashakisha. Ni bwo buryo tugomba gukoresha.”

Hassan Rugarama udoda inkweto na we avuga ko muri rusange nta mafaranga babonye nk’ibisanzwe, ku buryo Noheli n’ubunani batabyizihije nk’ubusanzwe, bityo no kubona amafaranga ajyana abana ku ishuri bikaba biri kubagora, mu gihe batangiye kugenda.

Ati “Kubona minerval biratugoye muri rusange kubera ko nta mafaranga turi kugenda tubona mu byo dukora. Ariko nyine tugomba kwizirika umukanda kugira ngo atazabura. Ni na yo mpamvu Noheli na Bonane bitagenze neza. Ubushobozi bukeya twagombaga gukoresha iminsi mikuru twaciyemo kabiri.”

Yungamo ati “Niba waratembereye hano mu mujyi, kuri Bonane wagira ngo nta bantu bari bahari. Buri wese yizingiye iwe kugira ngo atazakora ku yo yazigamiye umwana avuye mu gahene yagurishije, mu nkoko yagurishije, kugira ngo atavaho acikwa akagira icyo aguramo.”

Ku rundi ruhande ariko, abagore bacuruza imboga mu isoko bo bavuga ko bazigamiye gusubira ku ishuri kw’abana, ku buryo biteguye kubaha amafaranga ya ngombwa, bakagenda.

Usanga bagira bati “Ntabwo twari kurya, ngo twibagirwe ko abana bazajya kwiga. Ntabwo twigeze dusesagura. Amafaranga y’amakaye n’aya minerval twarayabitse.”

Bamwe bavuga ko ikiruhuko cyabaye kigufi, abandi bakavuga ko cyari gihagije

Byagiye bigaragara mu bihe byashize ko nubwo ibiruhuko bigufiya bigenerwa ibyumweru bibiri, hari igihe icya Noheli n’Ubunani cyo cyajyaga kigenerwa ibyumweru bitatu.

Kuri ubu ariko si ko byifashe, kuko nyuma y’ibyumweru bibiri gusa abana bagiye gusubira ku ishuri. Ababyeyi bamwe bavuga ko kongeraho icyumweru kimwe byari kuba byiza kurushaho, abandi bakavuga ko ibyumweru bibiri ari byo byiza.

Abagore bacururiza imboga mu isoko ryo mu mujyi i Huye usanga bamwe bagira bati “Ikiruhuko cyabaye kigufi cyane, nta mirimo badufashije rwose. Na bo ntibaruhutse mu mitwe, kubera iminsi mikuru. Ntibanasuye bagenzi babo. Iyo babongereraho ikindi cyumweru.”

Abandi na bo bati “Njyewe nshyigikiye ko ikiruhuko kitongerwa. Ugakora iminsi mikuru nta bintu byo kwaya uvuga ngo ejo umwana azajya kwiga. N’abana iyo batinze mu rugo bararumba, n’ibyo bize bakabyibagirwa.”

Kanda Hano urebe uko abanyeshuri bazasubira ku bigo bigaho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka