Kurwanya ubujiji bizatuma batangiza Parike ya Nyungwe

Abaturage baturiye parike y’igihugu ya Nyungwe bavuga ko ubujiji ari imwe mu ntwaro zatumaga bangiza ishyamba n’urusobe rw’ibinyabuzima bigize ishyamba rya Nyungwe.

Ibyumba bishaje byarasenywe bubakirwa amashuri mashya.
Ibyumba bishaje byarasenywe bubakirwa amashuri mashya.

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016, nibwo babivuze ubwo batahaga ibyumba by’amashuri icyenda ku kigo cy’amashuri cya Gisakura mu Murenge wa Bushekeri.

Ibi byumba byubatswe ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) gifatanyije n’Akarere ka Nyamasheke. Byubatswe muri gahunda isanzwe ya RDB yo guha abaturage baturiye parike 5% y’umusaruro wavuye mu bukerarugendo bw’iyo parike.

Nzamwita Cassien umwe mu babyeyi barerera mu kigo cy’amashuri abanza cya Gisakura yavuze ko umuntu wize akamenya nta kimubuza gusabana n’ibinyabuzima, bityo agasanga kuba RDB yaratekereje gushyira amafaranga mu burezi yararebye kure.

Dr Ntivuguruzwa (wambayeamadarubindi) yerekwa ibyumba by'amashuri bubatse mu Gisakura.
Dr Ntivuguruzwa (wambayeamadarubindi) yerekwa ibyumba by’amashuri bubatse mu Gisakura.

Yagize ati “Iyo imvura yagwaga abana bacu barekeraga kwiga none tubonye amashuri agezweho, nta muntu wize neza wakwangiza parike ya Nyungwe, baba baduhaye umusanzu wo kuyikunda no kuzayirinda bishoboka.”

Kaliza Belyse ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, avuga ko aho ubujiji butari haba iterambere. Agasaba abaturage gukomeza ubufatanye bafitanye mu kubungabunga parike ya Nyungwe ndetse abizeza ko bazakomeza kubaha ibikoresho ngo barusheho kwiga neza.

Ati “Twashyize amafaranga mu burezi kuko tuzi ko umuturage wize amenya ubwenge akishakira imibereho myiza. Tuzakomeza kubafasha kandi dufitanye ubufanye mu kurwanya ba rushimusi.”

Batwitse imitego n'amahembe y'inzovu zishwe na barushimusi mu 1998.
Batwitse imitego n’amahembe y’inzovu zishwe na barushimusi mu 1998.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Ntivuguruzwa Celestin, yasabye ababyeyi n’ubuyobozi kuzafata neza aya mashuri bakigisha abana babo gukunda no kubungabunga Nyungwe.

Ati “Uyu ni umuganura twahawe na RDB, tuzafatanye dufate neza aya mashuri,tubungabunge Nyungwe tugire isuku abana bacu bahabwe uburezi bukwiye.”

Ibi byumba by’amashuri byatwaye amafaranga asaga miliyoni 26Frw zikubiyemo n’ibindi bikoresho by’ishuri nka mudasobwa n’amakaye.

Muri uyu muhango kandi hatwitswe imitego n’amahembe y’inzovu ziciwe mu ishyamba rya Nyungwe bifite agaciro gasaga miliyoni 230Frw mu rwego rwo kwerekana ko ba rushimusi bazahora barwanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntuye mumurenge wa rangiro akagali jurwe umudugudu gatagara akarere nyamasheke twishimiye rdb yatwubakiye ayo mashuri yabaturanyi natwe nukutwibuka dufite amashuri ameze nabi hano kwishyamba igasebeya akwiriye gusanwa

Izabayo felisi yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka