Icyongereza: Kimwe mu bitera impunzi z’Abarundi kureka ishuri

Abana mu nkambi ya Mahama bemeza ko ururimi rw’Icyongereza ruri mu bituma bamwe bava mu ishuri kuko iwabo i Burundi bari bamenyereye kwiga mu rurimi rw’Igifaransa.

Mu bana ibihumbi 16 bakurikira amasomo mu nkambi ya Mahama abagera ku 2500 ntibiga, abenshi bitwaza ururimi rw’Icyongereza rubagora kurwigamo bagahitamo kuva mu ishuri.

Ababyeyi batajyana abana mu ishuri ngo barafatirwa ibihano
Ababyeyi batajyana abana mu ishuri ngo barafatirwa ibihano

Niyintunze Alexis umwe mu banyeshuri agira ati“Ibyerekeye amasomo biratugora kubere kwiga mu buryo tutamenyereye,i Burundi twigaga mu gifaransa ariko ubu turi kwiga muri gahunda y’Icyongereza,hari bamwe bagenda bareka ishuri kubera gucika intege zo kwiga mu rurimi batamenyereye”.

Indi mpamvu abana batanga ibakura mu ishuri ni ukuba umwana yarahunze wenyine bikaba byamubuza kujya mu ishuri kandi aba afite n’inshingano zo gushaka icyo arya.

Nubwo abo banyeshuri binubira kwiga mu cyongereza mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira habayeho umwanya wo kubamenyereza kwiga mu cyongereza n’Ikinyarwanda mu gihe cy’amezi atandatu.

Ngoga Aristarque umuyobozi w’inkambi ya Mahama avuga ko uko iminsi igenda ari nako abanyeshuri bagenda bamenyera kwiga mu cyongereza.

Ati“Ntabwo Icyongereza kigomba kubananira bagomba kucyihatira, cyane ko bahawe umwanya w’amezi atandatu batozwa kwiga mu cyongereza, buhoro buhoro uko iminsi igenda baragenda babimenyera,no mu Rwanda niko byatangiye twavuye muri Porogaramu y’igifaransa tujya muy’icyongereza,twizera ko n’ahangaha bazabimenyera kandi dutangiye kubona impinduka mu mashuri baragenda bacyumva”.

Bamwe mu bana baba mu nkambi usanga batajya ku ishuri
Bamwe mu bana baba mu nkambi usanga batajya ku ishuri

Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi asaba ubuyobozi bw’inkambi n’abafite inshingano z’uburezi mu nkambi gukurikirana umubyeyi wese mu nkambi wakuye umwana mu ishuri.

Mu bihumbi bigera kuri 50 by’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama, abagera kuri 50% ni urubyiruko ruri mu myaka yo kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka