Gatsibo: Hari amashuri y’imyuga agifite ikibazo cy’amazi

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri y’imyuga mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko bagihura n’ikibazo cy’amazi adahagije, bikabangamira amasomo yabo.

Abanyeshuri biga ubwubatsi muri Gatsibo Technical School bashyira mu bikorwa ibyo biga.
Abanyeshuri biga ubwubatsi muri Gatsibo Technical School bashyira mu bikorwa ibyo biga.

Abanyeshuri baganiriye na Kigali today ni abiga mu ishuri ry’imyuga rya Gatsibo Technical School mu ishami ry’ubwubatsi. Bavuga ko iki kibazo bahura nacyo iyo bageze mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo baba bize mu ishuri (pratique).

Niyonshuti Andre ni umwe muri aba banyeshuri, yiga mu mwaka wa gatandatu w’ubwubatsi aragira ati “Muri aka karere muri rusange hari ikibazo cy’amazi adahagije birazwi, ariko twifuza byibura ko bashaka ukuntu bayatwegereza kugira ngo tujye tubona uko twashyira mu bikorwa ibyo tuba twize mu ishuri.”

Sinayigaye Jacques nawe wiga ubwubatsi yunga mu rya mugenzi we, avuga ko ibikorwa byabo igihe bagiye gushyira mu ngiro ibyo baba bize mu ishuri usanga bidindira kubera amazi adahagije kandi banayakura kure, agasaba ko babafasha kuyabegereza.

Umuyobozi w’iri shuri, Ndatimana Theodore avuga ko koko hari ikibazo cy’amazi adahagije ku banyeshuri biga amasomo y’ubwubatsi ngo hakiyongeraho n’ikibazo cy’ibitabo by’imfashanyigiso bikiri bicye.

Ati “Muri rusange turacyafite ikibazo cy’ibikoresho by’ibanze abanyesuri bacyenera kugira ngo bimenyereze ibyo biga, ariko tugerageza gufatanya n’ababyeyi kugira ngo twishakemo ibisubizi, naho ku kibazo cy’amazi, biri muri gahunda irambye y’akarere batubwiye ko biri mu igenamigambi.”

Ishuri ryigisa imyuga rya Gatsibo Technical School riherereye mu murenge wa Gatsibo, Akagari ka Gatsibo mu mudugudu w’Agatare, ryigisha imyuga irimo ubwubatsi, amashanyarazi n’ibikorwa rusange.

Iri shuri ryatangiye mu 2014, ryigamo abanyeshuri bagera kuri 400 barimo abahungu 320 n’abakobwa 80.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka