Umuyobozi uzongera kwirukana abanyeshuri azabihanirwa

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ivuga ko itazihanganira abarezi bahanisha abana bakosheje kubirukana kuko ari ukubavutsa uburenganzira bwabo bwo kwiga.

Munyakazi araburira abarezi bahanisha abana kubirukana
Munyakazi araburira abarezi bahanisha abana kubirukana

Byavugiwe mu nama yahuje iyi Minisiteri n’inzego zitandukanye zishinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, avuga ko kwirukana umwana kuko yakosheje ntacyo bikemura.

Agira ati “Ntabwo twemera na gato igihano kibuza umwana kwiga. Twibaza ababikora aho babivanye.

Ari yo mpamvu tutagomba kubijenjekera kuko nta muyobozi numwe wemerewe kwirukana umwana kandi utabyubahiriza ashobora no kubihanirwa.”

Uyu muyobozi ntavuga igihano kizahabwa umuyobozi uzirukana umunyeshuri.

Yongeraho ko hari ibindi bihano byoroheje byahabwa umwana birimo nko gukora isuku abandi bari gukina, bikaba byatuma yikosora ariko adahutajwe.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yose ya Kiliziya Gatolika, yigaga ku bibazo akunze guhura na byo ndetse hanashakishwa ibisubizo byabyo hagamijwe ireme ry’uburezi.

Musenyeri Filipo Rukamba umwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika
Musenyeri Filipo Rukamba umwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika

Musenyeri Filipo Rukamba, umwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika, avuga ko abashinzwe uburezi bagomba kumvikana ku bijyanye n’ibihano bihabwa abana.

Agira ati “Ishuri rigirwa na ‘displine’ (imyifatire myiza) , iyo itabayeho iryo shuri rita agaciro.

Abantu rero bagomba kumvikana uburyo ibihano byatangwa, hirindwa ibyakomeretsa umwana cyangwa kumwirukana kuko binyuranye n’uburenganzira bwe.”

Ikindi cyagarutsweho muri iyo nama ni icy’ababyeyi badohotse ku burere bw’abana babo. Ibyo ngo bituma abana badindira mu myigire no mu myitwarire.

Bikanagaragarira akenshi ku bana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe.

Kuri iki kibazo impande zombi zumvikanye ko hagiye kongerwa ubukangurambaga bwibutsa ababyeyi kugaruka ku nshingano zabo zo kurera, hagamijwe kugira abana babereye u Rwanda.

Inama yitabiriwe n'abayobozi b'ibigo byose bya Kiliziya Gatolika
Inama yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo byose bya Kiliziya Gatolika

Havuzwe kandi ku kibazo kiri mu mashuri ya Kiliziya Gatolika ihuriyeho na Leta, aho batarumvikana uko abayobozi bayo bashyirwaho, n’ibindi bijyanye no kutuzuza neza inshingano za buri ruhande.

Kuri iki kibazo, Munyakazi yavuze ko agiye gukora ubuvugizi bityo ahari ibidatunganye binozwekugira ngo amasezerano akubiyemo imikoranire y’impande zombi ashyirweho umukono, hanyuma atangire gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ibyo bakoze nibyo 100% week end abarezi batanga zari zimaze gutera iseseme Cyane peeeeee Ahubwo uwazanye icyo gitekerezo ibyo akoze azi ntimpamvu yabyo azi ningaruka nyinshi zari zibirimo

Santiago el julien Angela yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

wagakuyeho igihano ukagira icyo ugisimbuza naho gukuraho gusa.

Alfred yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

icyo hejuru aho

alias yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Education yararangiye kabisa! Ubu uyu nawe arumva azanye agashya! ubu urumva kwirukana umwana aribyo bituma aba umuswa se! Ariko nkuko mukora umuganda cyangwa za sport mwazafashe nkicyumweru wowe ubivuga ukajya nko kwigisha muri za 9&12 ukabanza ukanareba ubwenge bwabo nuko bitwara!

Simon yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

CLAUDE twebwe kukigo cyacu baguha wikendi y’icyumweru kandi utarishyuye school fees ntabirote bamuha.

claude yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Murakoze kubwiki cyemezo.Dore ikindi kigayitse nuko bahana umwana gutyo akamara icyumweru murugo ukamujyana nigihano baciye umubyeyi cyimifuka 2 ya Sima ,amabati nibindi wabaza icyo uhaniwe nkumubyeyi bati hitamo umucyure.Bene ibi bihano biragayitse mugihe ubukungu bwifashe nabi.Leta nidutabare.

Alias muneza yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Karabaye noneho!!!Ubu se koko nk’abana usanga ari ingegera ,abajura,indaya butwi n’izindi ngeso mbi zikabije abana bakunze kugira nibatabirukana bizagenda bite.Imammfu zigomba gukurwa mu ngano nta kundi.!!Noneho ireme rya discipline nanoryo ripfuye kimwe niry’uburezi!!Nzaba ndeba!!

Inzobere yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ibyo bavuze nibyiza pe! turabashimiye.
arko ntabwo numva nagato ukuntu washyigikira inanirana ry’abana bene uru rugero pe! umwana azafate master mumashati,bamuhe igihano cyo gukoropa class? hahah! nihatari kbs,ibibazo byose education ifite none byatewe n’umuco wa impunité(kudahana),bagirango barahanye ntihabonekemo proportionalité! Arko nibyiza da!!!

Gustavo yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

turabashimiye kugitekerez cyanyu cyiza kuko ku mihanda hari abana benshi kubera ikibazo cyo kuvutswa uburenganzira bwo kwiga, bityo bigatuma igihugu cyacu kidindira mu iterambere. ahubwo mujye mubikurikiranira hafi abahereza abana ibihano mugihe cy’amasomo, byaba ngombwa mugashyiraho n,ababishinzwe. murakoze!

PASCAL yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ikikintu nikiza wenda cyagabanya isiragira ryabsbyeyi kuko hari nukwirukana iminsi itatu wiga nkarubavu uribujye kuzana umubyeyi nyagatare? ariko Mineduc izasuzume uko abana biga muri 9 and 12 years birukanwa bazira ko batarishyura amafaranga yifunguro waba urifata waba utarifata ikibabaje ugasanga bamubujije gukora examen ukibaza ukuntu uwo mwana wazamusaba umusaruro wogutsinda neza?

Nkotanyi yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka