Ubwenge bukorano ntibuzakuraho imirimo isanzwe ikorwa n’abantu - Ubusesenguzi

Abasesengura iby’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence/A.I.), baratangaza ko uko Isi itera imbere ikeneye ikoranabuhanga mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko mu burezi bugezweho.

Abasesenguzi bagaragaza ko ubwenge bukorano butazasimbura abari bafite akazi
Abasesenguzi bagaragaza ko ubwenge bukorano butazasimbura abari bafite akazi

Mu Rwanda Leta ishyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kandi aho bigeze ubwenge bukorano burakenewe ngo bufashe ubushobozi bwa muntu kunoza akazi, kuko ari bwo imitekerereze yagutse irushaho gutera imbere bihuzwa n’ubuzima busanzwe.

Mu kiganiro (Ed-Tech Monday) cya Master Card Foundation cyatambutse kuri KT Radio ku wa 25 Werurwe 2024, abaganiriye ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri bagaragaje ko ubwo bwenge bukorano bukenewe, ngo ibibazo byugarije Igihugu bikemuke, ari na yo mpamvu nta bakwiye kugira impungenge igihe bwatezwa imbere kuko n’ubundi bukoreshwa n’abantu.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (RTB), Mutijima Asher Emmanuel, avuga ko muri iyi minsi umuntu asigaye agira ikibazo akabaza urubuga rwa Google aho guhamagana undi muntu ngo amubaze, ibyo bikaba bivuze ko nta kazi k’umuntu kaba gatakaye, ahubwo ikoranabuhanga riba rifashije ukeneye igisubizo kukibona vuba.

Naho mu bijyanye n’Uburezi, Mutijima avuga ko kuba habaho ubwenge bukorano mu mashuri bitavuze kwirukana cyangwa guhagarika abarimu, ahubwo ari ukubunganira bagakora akazi biboroheye, kandi n’abanyeshuri ntibavunike.

Agira ati “Ntabwo ubwenge bukorano buje gusimbura abantu ku byo bakoraga, ahubwo buje kubunganira, niba umwana utaha mu rugo rurimo ababyeyi badafite ubumenyi ku rugero rwo kumufasha gukora isuzuma cyangwa imikoro, azajya abasha kubona umwarimu muri Mudasobwa ye umufasha gusubiza, kandi uwo mwarimu na we ushobora gutanga isuzuma, icyo gihe nta kazi kazaba gatakaye”.

Sengatiu avuga ko ikoranabuhanga mu mashuri ryatumye umwarimu atihaira ubumenyi wenyine
Sengatiu avuga ko ikoranabuhanga mu mashuri ryatumye umwarimu atihaira ubumenyi wenyine

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho, mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Diane Sengati, avuga ko ntawe ukwiye guterwa impungenge, no kuba ikoranabuhanga riteza imbere ubwenge bukorano, kubera ko buzafasha mu bintu bitandukanye mu iterambere ry’uburezi.

Agira ati “Ubu umwarimu ntakiri nyir’ubwenge wenyine, wasangaga iyo agiye amasomo aba ahagaze, ariko ubwenge bukorano buratinyura abana gukora ubushakashatsi bwabo umwarimu adahari, bigatuma abona abandi barimu ahubwo banarusha mwarimu wabo, ibyo bizatuma ubumenyi bw’abanyeshuri burushaho kwaguka”.

Mu Rwanda batangiye gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano

Umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga, Diolichat, Irafasha Dieudonné, wakoze ikoranabuhanga rishobora gukora indangamanota no kuyashyira ku rutonde rwazo, avuga ko akirangiza amashuri yabonye hari abanyeshuri batinda ku bigo bategereje indangamanota, agashaka uko icyo kibazo cyakemuka.

Avuga ko icyumweru abana bamara ku ishuri bategereje ko abarimu barangiza guteranya amanota, haba hatakaye byinshi bibatunga, gutakaza umwanya no kugora abarimu bateranya amanota, no kuba bashobora gukoramo amakosa, ariko ubu umwarimu ufite iryo koranabuhanga rya Diolichat aba asoje akazi mu munsi umwe gusa.

Agira ati “Ikigo gifite ikoranbuhanga ryacu, akazi cyakoraga mu minsi ine kigakora umunsi umwe gusa. Ntiriragera ku rwego rwo gukosora ibizamini, ariko riteranya amanota rikanuzuza indangamanota mu gihe gito kandi nta kosa rijemo”.

Isingizwe Chance Noella wiga ikoranabuhanga, avuga ko bafite umushinga wo gukora Laboratwari y’ikoranabuhanga, ishobora kujya iboneka kuri murandasi ku buryo ibigo by’amashuri bifite ikibazo cyo kubona ibikoresha bihagije by’ikoranabuhanga, bashobora kujya bayisura.

Agira ati “Umushinga wacu uzadufasha guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri adafite ibikoresho bya za Laboratwari, aho kubaka inzu ngo ushyiremo ibikoresho, ahubwo uzajya uyisura bigufashe. Ubwenge bukorano rero ni ingenzi ku bantu bakeneye ibyo bikoresho, kuko ni byo bizajya bifasha abadafite ubushobozi buhagije”.

Irafasha Dieudonné
Irafasha Dieudonné

Abanyeshuri kandi bavuga ko ubwenge bukorano bufasha abasubiramo amasomo kubona umwarimu, cyangwa amasomo ateguye igihe mwarimu atabonetse, bakavuga ko ubwenge bukorano n’ubwo bukora ibyo abantu bakwiye kuba bakora, bidakuraho kuba ubumenyi n’ubundi busigaranwa n’ababukoze na bo bakenewe, icy’ingenzi kikaba ari uko bikorwa bigashyikirizwa ababikeneye, ngo bizibe icyuho cyabo igihe badahari cyangwa hakenewe kwihutisha akazi.

Abize ikoranabuhanga mu Rwanda batangiye gutanga umusaruro ku Gihugu
Mutijima avuga ko uko Abanyarwanda bagenda biga ikoranabuhanga, byagabanyije abanyamahanga baza gupiganira amasoko agendanye na ryo mu Rwanda, kuko n’Abanyarwanda basigaye batsindira ayo masoko, cyangwa yatsindirwa n’abanyamahanga, Abanyarwanda bagahabwa akazi kandi abenshi bize mu Rwanda.

Agira ati “Hari nk’abafatanyabikorwa usanga bikoreye isoko ryabo, ariko bakatuzanira Abanyarwanda ngo be ari bo dukoresha, ibyo bituma tugira abantu badufasha gutunganya ayo masoko nta cyuho kibayemo”.

Asobanura ko hakozwe umwarimu uzajya asobanurira abanyeshuri nyuma y’amasomo cyangwa igihe cy’amasomo, ibyo bitavuze ko aje gusimbura mwarimu usanzwe, ahubwo ko aje kumufasha koroherwa no kwigisha cyangwa gusobanurira abanyeshuri.

Agira ati “Nk’uwo mwarimu abo banyeshuri bakoze, azabafasha yaba ukeneye gusubiramo amasomo, yaba uwabyumvise ushaka kubicengera cyangwa utabyumvise, bityo buri wese ukeneye isomo rye abikora bidasabye kuba ahagaraganye na mwarimu”.

Kugira ngo ikoranabuhanga rikomeze gufasha abanyeshuri, asaba ababyeyi kumva impamvu yaryo, bakajya babagurira za mudasobwa kuko naryo ari ishoramari, akifuza kandi ko Leta ikomeza guteza imbere ibikorwa remezo ku bigo by’amashuri, kugira ngo abiga ikoranabuhanga badasigana.

Mutijima Asher Emmanuel
Mutijima Asher Emmanuel

Abiga ikoranabuhanga bagaragaza ko n’ubwo batangiye kubona no kuribyaza akazi, urugendo rukiri rurerure kugira ngo babashe kugera kure, bityo koko ikoranabuhanga ribe inzira nyayo y’iterambere.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abahanga bemeza ko mu myaka 10 iri imbere Ubwenge buremano (Artificial Intelligence) aribwo buzayobora isi,kandi ko bushobora kuzarimbura inyoko-muntu (extinction of the human race).Bavuga ko abantu nibakoresha Artificial Intelligence,bagakora Robots zifite ubwenge kurusha abantu,zizadusuzugura,zange kutwumvira,zidutegeke. Ariko kubera ko Imana yaturemye idashobora kwemera ibyo bintu (world order based on artificial intelligence),bible isobanura neza ko ahubwo imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzayoborwa na Yesu.Niyo New System ivugwa henshi muli bible.Niyo izagira isi paradizo izaturwa n’abumvira imana gusa,abandi ikabarimbura nkuko Imigani 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.Ibyo bili hafi kuba.

kirenga yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka