Ruswa mu mashuri igabanya ireme ry’burezi

Urwego rw’umuvunyi ishami rishinzwe gukumira Ruswa, ruvuga ko Ruswa ishingiye ku gitsina mu mashuri igabanya ireme ry’uburezi.

Gatera Athanase umukozi w'urwego rw'umuvunyi arasaba abarezi kurwanya ruswa mu mashuri
Gatera Athanase umukozi w’urwego rw’umuvunyi arasaba abarezi kurwanya ruswa mu mashuri

Ibi byatangajwe na Gatera Athanase umukozi w’urwego rw’umuvunyi mu ishami rishinzwe gukumira Ruswa aho yaganiraga n’abanyeshuri b’ishuri rikuru rya Rusizi International University, mu cyumweru cyo kurwanya ruswa.

Gatera asobanura ko n’ubwo ntabushakashatsi bwimbitse burakorwa kuri ruswa ishingiye ku gitsina no kugura amanota hatanzwe amafaranga, ngo ntibivuze ko idahari.

Avuga ko hari n’amashuri amwe ya kaminuza ngo yagiye afata ibyemezo kubafatiwe muri ibyo byaha.

Yagize ati «Igihari ni uko hari ubuhamya bugaragaza ko ruswa y’amafaranga itangwa kugirango umunyeshuri abone amanota.

Ruswa ishingiye ku gitsina nayo iravugwa aho abana b’abakobwa bagirana imibonano mpuzabitsina n’abarimu kugirango babahe amanota.»

Akomeza avuga ko ibyo bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi no kubushobozi bw’umuntu aho usanga umuntu yiga atanga amafaranga cyangwa umubiri we ngo abone amanota yagera mu kazi kakamunanira.

Aha agasaba inzego z’ibishinzwe kuyihagarika ritararenga.

Ruswa mu mashuri ituma ireme ry'uburezi ritakara
Ruswa mu mashuri ituma ireme ry’uburezi ritakara

Mbonigaba Célestin umwarimu muri iyi Kaminuza ya Rusizi avuga ko n’ubwo izi ruswa zitaragaragara muri iryo shuri, bishoboka ko hari abanyura iy’ubusamo bakaba bashaka amanota muri ubwo buryo.

Ati « Ibintu bijyanye n’abanyeshuri burya birashoboka umukobwa ashobora kugusha umwarimu mu ikosa ryo kugurana amanota umubiri, icyogihe rero iyo amanota uyabonye utyo utaha ntacyo ufite mu mutwe.»

Rubayiza Gloria ni umunyeshuri muri iyiKaminuza avuga ko ruswa ikunda kugaragara mu gihe cyo kwandika ibitabo aho abanyeshuri bananirwa kubyiyandikira abarimu bakabibakorera.

Aha avuga ko biterwa n’ikiguzi wamuhaye, abahungu batanga amafaranga abakobwa bagatanga imibiri yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka