REB yatanze inyemezabumenyi ku barimu 750 bigisha Ikinyarwanda

Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), rwatanze inyemezabumenyi z’amahugurwa (Certificates) ku barimu 750 bigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

REB yatanze inyemezabumenyi ku barimu bigisha Ikinyarwanda nyuma yo guhugurwa
REB yatanze inyemezabumenyi ku barimu bigisha Ikinyarwanda nyuma yo guhugurwa

REB ivuga ko iyi gahunda izagarura umwimerere w’Ikinyarwanda mu babyiruka, hamwe no gufasha abana kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza bazi gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda.

Ubushakashatsi bwigeze gukorwa n’umuryango ‘Save the Children’ mu 2016, bwagaragaje ko abana 13% barangiza amashuri abanza badashobora gusoma igitabo cy’Ikinyarwanda, cyo mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza.

Ibisigisigi by’ubu burezi bishobora kuba bikirimo kwigaragaza mu rubyiruko rw’iki gihe, nk’uko bisobanurwa na Thérèse Nikuze, umwe mu barimu bigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Nikuze ati "Ingaruka zo kutamenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda ziri mu buryo bwinshi, mu rubyiruko rw’iki gihe aho kuvuga ’intore’ avuga ’inore’, ushobora kumubwira ’impara’ akavuga ’imara’, ariko nkurikije amahugurwa twahawe, umwana ubu umwigisha kuvuga, kwandika no gusoma."

Bahamya ko ubumenyi bungutse ari ingirakamaro mu kazi kabo
Bahamya ko ubumenyi bungutse ari ingirakamaro mu kazi kabo

Minisiteri y’Uburezi yabonye abafatanyabikorwa barimo umushinga wa USAID witwa Tunoze Gusoma, ushyirwa mu bikorwa n’imiryango FHI360, Save the Children na Kaminuza yo muri Amerika yitwa Florida State University, bakaba bamaze kugera mu mashuri 3,260 hirya no hino mu Gihugu bigisha Ikinyarwanda.

REB n’Abafatanyabikorwa bayo ubu bakomereje ku barimu bigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, aho 750 bo mu turere twa Rulindo na Nyarugenge bahawe inyemezabumenyi, nyuma yo kurangiza agace kamwe muri tune bagomba kwiga kugira ngo bahinduke impuguke zaminuje mu kwigisha Ikinyarwanda.

Ni gahunda izatangira kugezwa ku barimu bose mu Gihugu, bigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bitarenze umwaka utaha wa 2025, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’amahugurwa y’abarimu mu mushinga USAID Tunoze Gusoma, Chantal Uwiragiye.

Abarimu 750 bigisha Ikinyarwanda ni bo bahawe Inyemezabumenyi
Abarimu 750 bigisha Ikinyarwanda ni bo bahawe Inyemezabumenyi

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Marembo mu Karere ka Rulindo, Félicien Nzirorera, ashima iyi gahunda avuga ko izafasha abarangije amashuri yisumbuye kugeza ubu na bo batazi kwandika no gusoma neza Ikinyarwanda.

Nzirorera ati "Biradutangaza kuko hari abantu bize bafite inyemezabumenyi y’uko barangije amashuri yisumbuye, ariko wamubaza ijambo ririmo igihekane ntabe yarishobora. Abantu bagomba kumva ko kuvuga Ikinyarwanda atari ubunyamusozi."

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, asaba ko buri mwana arangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza azi neza kwandika, gusoma no kubara mu Kinyarwanda, kugira ngo andi masomo atamurushya arenze icyo cyiciro, ari na ko birinda Ikinyarwanda kuzima kubera indimi z’amahanga.

Dr Mbarushimana yagize ati "Indimi z’amahanga ni nziza ariko noneho urwacu kavukire rw’Ikinyarwanda ruraduhuza, ni umuco, ababyeyi bagomba kumenya kuruganirizamo abana kugira ngo indimi z’amahanga zitaza zikatuvangira, ugasanga wa muco wacu urakendereye."

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana

Amahugurwa ahabwa abarimu bigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, arimo kujyana no kubatoza gukoresha ikoranabuhanga, bakazajya bitabira amahugurwa nkarishyabumenyi bakoresheje uburyo bw’Iyakure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwakoze cyane,Bwana Munyamakuru
Ikinyarwanda gikwiye kwigishwa neza cyane cyane mu Cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza kuko Ururimi kavukire(gakondo) nirwo rutuma tumenya nizindi ndimi vuba.DUKUNDE,TWIGE KANDI TUMENYE IBYIWACU.

Felicien yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka