Nyamasheke: Haravugwa imibare ya baringa mu bana bataye amashuri

Akarere ka Nyamasheke butangaza ko buri gukora igenzura ryimbitse ngo hamenyekane umubare nyakuri w’abana bataye ishuri, kugira ngo bagarurwe mu ishuri.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke buvuga bugiye kureba niba nta bana ba baringa bavugwa mu mashuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga bugiye kureba niba nta bana ba baringa bavugwa mu mashuri.

Iri genzura rikozwe nyuma y’uko hagaragaye ko hari umubare w’abana ugaragazwa ko wataye ishuri nyamara imyirondoro yabo itagaragazwa n’abayobora ibigo by’amashuri, n’aho bivugwa ko bareka ishuri bakajya ntibahagaragare.

Akarere kavuga ko harimo abayobozi b’ibigo by’amashuri berekana umubare munini w’abana bafite mu ishuri, kugira ngo babone amafaranga menshi leta igenera buri mwana.

Bikiyongeraho n’abanasibiza abana kugira ngo bazatsinde neza ariko nabo bakababara nk’abataye ishuri.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, avuga ko kugeza ubu hari imibare y’abanyeshuri bataye amashuri nyamara imyirondoro yabo ntibashe kugaragara.

Bamwe mu bana baba bavuye ku_ishuri, mu gihe hari abandi bayavuyemo bakajya mu yindi mirimo.
Bamwe mu bana baba bavuye ku_ishuri, mu gihe hari abandi bayavuyemo bakajya mu yindi mirimo.

Agira ati “Twatangiye gukora ubugenzuzi ikigo ku kindi kugira ngo tumenye abana bataye ishuri nyakuri, kuko tubona imibare idahura n’imyirondoro ihari, bikavugwa ko imibare yongerwa n’abana ba baringa abandi bagasibizwa bakagaragazwa nk’abataye ishuri.

Uwo tuzasanga yarakoze bene ayo makosa azabihanirwa n’amategeko.”

Umwe mu barimu bakurikirana abana umunsi ku munsi avuga ko koko aya makosa ashoboka cyane, bikazasaba ubusesenguzi bukomeye kugira ngo iki kibazo cy’abana bata ishuri kigaragare mu buryo burimo ukuri.

Ati “Hari abana bata ishuri babuze ibikoresho nkenerwa nk’imyambaro, ibikoresho by’ishuri, bakigira mu mirima y’ibyayi, gukorera amafaranga mu ngo no gucuruza mu masoko.

Ariko imibare akenshi izamurwa n’abayobozi b’ibigo bashaka kubona indonke mu mafaranga bahabwa na leta.”

Mu karere ka Nyamasheke habarurwa abana barenga ibihumbi bitandatu bataye ishuri. Abana badafite imyirondoro y’amazina yabo n’aho bakomoka ntibaramenyekana umubare.

ubuyobozi bw’akarere butangaza ko mu gihe cy’icyumweru hakwiye kuba hamaze kumenyekana ukuri ku mibare nyakuri y’abana bataye ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka