NESA yatangije ubugenzuzi buhuriweho n’inzego zitandukanye bugamije kuzamura ireme ry’uburezi

Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu bigo biyishamikiyeho birimo NESA, REB, RTB, RP ifatanyije na MINALOC, yatangiye gahunda yihariye y’ubugenzuzi buhuriweho bw’amashuri bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.

Iyi gahunda, ni imwe mu ntambwe y’ingenzi mu guteza imbere ireme ry’uburezi, hazamurwa ibipimo ngenderwaho mu myigire n’imyigishirize mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye harimo amashuri yigisha ubumenyi rusange, amashuri y’umyuga, tekiniki n’ubumenyingiro.

Ni igikorwa cyatangiye tariki 26 Gashyantare 2024 kikazasozwa tariki 9 Werurwe 2024. Ubu bugenzuzi buzakorwa mu mashuri 1200 aho biteganyijwe ko nibura ibigo 40 by’amashuri bizasurwa muri buri Karere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, yasobanuye impamvu y’iki gikorwa, avuga kandi ko ari igikorwa cy’ingirakamaro mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Ubu bugenzuzi buhuriweho n’inzego zitandukanye zifite uburezi mu nshingano ni ingirakamaro kuko inama n’ ingamba bivamo bishyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse kubera ko inzego zose bireba ziba zihagarariwe".

Iki gikorwa kizagaragaza ibibazo bitandukanye bishobora kubangamira ireme ry’uburezi mu mashuri hirya no hino mu gihugu, bityo bishakirwe ibisubizo.

Dr. Bahati ashimangira ko guhuriza hamwe imbaraga n’abafatanyabikorwa batandukanye bizagira umumaro.

Yagize ati: “Buriya buri rwego rugira aho ruhurira n’uburezi rwakagombye kumva ko rufite uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu bugenzuzi bunyuranye. Kujya inama no gufata ingamba zo gukosora ibitameze neza ntibyakagombye kuba umwihariko wa MINEDUC gusa nk’uko n’ubundi bisanzwe bikorwa. Ariko iyo habaye igikorwa nk’iki izi nzego zose zigahuza imbaraga mu bugenzuzi buhuriweho birushaho gutanga umusaruro”.

Ubu bugenzuzi buhuriweho buzibanda ku bipimo bitandukanye birimo : Imiyoborere n’imicungire y’ibigo by’amashuri, Ubunyamwuga n’ubushobozi mu myigire n’imyigishirize, Gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, Isuku n’isukura mu mashuri, Gutwara /gutera inda zitateganyijwe ku ngimbi n’abangavu mu mashuri, Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse harebwe no ku bibazo by’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, Guta ishuri, Gusibira no kutitabira ishuri uko bikwiriye kw’abanyeshuri.

Guhuriza hamwe imbaraga mu bugenzuzi bw’uburezi bije nk’igisubizo gikenewe mu rwego rwo gukemura ibibazo bitandukanye bishobora kubangamira ireme ry’uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ningombwa ko ireme ry’uburezi rizamurwa ark ireme rigomba kureberwa hamwe,uruhare rw’umwana rwareta mumyigire y’umwana,uruhare rwa mwarimu,uruhare rw’umwana ntihabagirane uruhare rukomeye rw’umubyeyi

Andre yanditse ku itariki ya: 29-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka